
- Kugarura amahoro arambye mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
- Gushyiraho imiyoborere ishingiye ku mahame rusange agendera ku mategeko na demokarasi.
- Gukora hagamijwe guteza imbere indangagaciro harimo: kubaha ubuzima bw’umuntu n’agaciro ke; Ubunyangamugayo; ukuri; ubwigenge; ubutabera;
kwigenga k’umuntu ku giti cye; kubahana; kwihanganirana; kubana mu mahoro; kwizerana; kwuzuzanya nk’Abanyarwanda. - Guharanira ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda
- Gukora hagamijwe gushaka ukuri ku byabaye mu Rwanda (guhera mu 1990 kugeza ubu) kugira ngo hagaragazwe abakoze ibyaha bose bashyikirizwe ubutabera n’abakozweho n’amahano bose bagahabwa impozamarira nta vanngura
- Gushyiraho igenzura nyaryo hamwe n’uburyo bunogeye bugamije gucunga neza “umutungo rusange” (“Res publica”).
- Kugeza ku banyarwanda igitecyerezo cyo guhana imbabazi rusange mu rwego rwo gushyigikira no kwimiza imbere ubwiyunge nyabwo kandi nyakuri, n’ubumwe bw’abanyarwanda.
.