
Réf : No 007/PF/2024
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI,
ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR KU MUNSI MUKURU W’UMUGANURA
2024.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,
Twongeye kubaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo Abanyarwanda twese duharanira. Nimugire kandi amahoro y’Imana.
Tariki ya 01 Kamena buri mwaka, nk’uko tubimenyereye, mu Rugaga rwacu FDLR twizihiza umunsi mukuru w’UMUGANURA.
Umunsi mukuru w’UMUGANURA tuwizihiza tugera ikirenge mu cy’abakurambere bacu bawushyizeho, ari nako tuzirikana ibintu by’ingenzi bikurikira byatumye bawushyiraho:
- Guhesha agaciro umusaruro uva mu buhinzi no guhesha agaciro umurimo wo guhinga ubwawo;
- Gukomeza umuco mwiza wo gusangira mu busabane hagati y’ababyeyi, abana n’abavandimwe ndetse
n’inshuti z’umuryango.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,
Umunsi mukuru w’UMUGANURA wa 2024 wijihijwe mu gihe Abanyarwanda benshi badashobora kuwizihiza uko bikwiye kubera akaga n’amakuba ingoma mbi nkoramaraso ya FPR INKOTANYI ikomeje kubahezamo:
- Abari imbere mu gihugu babayeho nabi mu bukene butavugwa kubera politiki mbi y’agahotoro ya Leta ya
Paul Kagame yo gutindahaza Rubanda nyamwinshi aho inzara inuma n’uburenganzira bwa kiremwa muntu
bukaba butubahirizwa na gato; - Abari hanze y’igihugu bakomeje guhigishwa uruhindu na FPR INKOTANYI igambiriye gutsemba
abatavuga rumwe nayo, cyane cyane impunzi ziri muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,
Nkuko tudahwema kubivuga, ingorane n’akaga u Rwanda n’Abanyarwanda bakururiwe na FPR INKOTANYI nibyo byatumye Urugaga FDLR rufata iyambere rukiyemeza kurwanya iriya ngoma ngome y’agatsiko kayobowe na Paul Kagame kajambije u Rwanda n’akarere.
Urugaga FDLR kandi ntirwahwemye gukangurira Abanyarwanda bose bakunda urwababyaye gushyira hamwe maze twese tukarengera u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ni muri urwo rwego dukomeje gusaba Abanyarwanda gushyira hamwe imbaraga kugira ngo tubashe gutsinsura bidatinze ingoma mbi ya FPR INKOTANYI maze Abanyarwanda bongere basangire ibyiza
by’igihugu nta n’umwe uhejwe.
Turangije tubifuriza kugira umunsi mukuru mwiza w’UMUGANURA wa 2024; buri wese azishimire gusangira na mugenzi we ibyo Imana imushoboje kubona. Umunsi mukuru w’UMUGANURA wa 2024 rudukumbuze kandi ibyiza by’igihugu twavukijwe na FPR INKOTANYI maze turusheho guharanira
kubyisubiza vuba bidatinze.
Dukomeze twiringire Imana yacu kandi duharanire ubumwe n’urukundo, twese hamwe tuzatsinda.
- HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA .
- HARAKABAHO URUGAGA FDLR
- HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR.
Bikozwe kuwa 27 Nyakanga 2024
BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR
PDF: