titre

Réf : No 010/PF/2024.

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR KU MUNSI W’UBUNANI TARIKI YA01 MUTARAMA 2025

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BANYARWANDA,
BANYARWANDAKAZI


Tubaramukije mu ntego y’URUGAGA rwacu FDLR : nimugire UBUTABERA, AMAHORO,
UBWIYUNGE, n’AMAJYAMBERE.


Tubanje gushimira byimazeyo IMANA Umuremyi n’Umugenga wa byose Yo yaturinze ibikomeye muri uyu mwaka wa 2024 turangije kandi ikaba ikomeje kutugaragariza urukundo rwayo.
Turabashimira namwe mwese , aho muri hose , kuko mwakomeje guhagarara gitwari ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda.


BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BANYARWANDA,
BANYARWANDAKAZI

Umunsi w’Ubunani ni umunsi w’ibyishimo ku isi yose aho abatuye isi bishimira ko barangije umwaka, bakanishimira ko batangiye undi.

  • Abacunguzi bakomeje guhangana n’ibitero by’ingabo za RDF na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo ;
  • Inzego z’abahagarariye Urugaga zakomeje gushyirwaho izindi ziravugururwa hirya no hino ku isi ;
  • Urugaga FDLR rwakomeje gusaba amahanga kotsa igitutu Leta ya FPR-INKOTANYI ngo yemere
    kuganira n’abatavugarumwe na yo, mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’Abanyarwanda binyuze mu
    mishyikirano y’amahoro ;
  • Urugaga FDLR rwakomeje kwamagana ibikorwa bibi Leta ya FPR-INKOTANYI ikorera impunzi
    z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo ;
  • Urugaga FDLR ntirwahwemye gutabariza Abanyarwanda bari imbere mu gihugu Leta ya FPR-
    INKOTANYI ikomeje guhohotera bikabije inashora abana babo mu ntambara zibamarira muri
    Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo mu nyungu zihariye z’agatsiko ka FPR-INKOTANYI ;
  • Urugaga FDLR kandi rwakomeje kwereka amahanga isura nyayo ya Leta ya FPR-INKOTANYI , ko ari
    ikirura kiyambika uruhu rw’intama kigambiriye kuyobya amahanga no guharabika Urugaga FDLR.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BANYARWANDA,
BANYARWANDAKAZI

Nubwo hari byinshi byakozwe muri uyu mwaka wa 2024 turangije , inzira iracyari ndende ngo twuse ikivi twatangiye. Niyo mpamvu , muri uyu mwaka wa 2025 dutangiye , Urugaga FDLR ruzakomeza gukora uko rushoboye kose kugira ngo inshingano yo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda igerweho vuba.

Urugaga FDLR ruzihatira gushyigikira icyatuma Abanyarwanda baharanira UKURI, AMAHORO n’UBUTABERA nyabyo bashyira hamwe imbaraga kugira ngo basezerere vuba na bwangu ingoma mbi nkoramaraso itagira impuhwe ya FPR-INKOTANYI.

Urugaga FDLR ruzakomeza kugaragariza amahanga ububi bwa Leta ya FPR-INKOTANYI no kuyakangurira kuyishyiraho igitutu ngo yemere gushyikirana n’abatavuga rumwe nayo ku neza y’Abanyarwanda n’iy’akarere k’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo.

Dukomeze rero turangwe n’Ubutwari ku rugamba turiho, tugire Urukundo n’Ubumwe hagati yacu ubwacu, no hagati yacu n’abo dukorana, kandi dutunganire IMANA muri byose na hose.

Tubifurije umwaka mushya muhire wa 2025. Uzatubere twese umwaka w’ishya n’ihirwe ku rugamba turiho rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda.
IMANA turi kumwe tuzatsinda kandi ibahe umugisha w’Amahoro.

  • HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA
  • HARAKABAHO URUGAGA FDLR
  • HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR

Bikozwe kuwa 24 Ukuboza 2024

BYIRINGIRO Victor
Lt Gen


Président a.i des FDLR

PDF:

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *