FDLR ni bande?

f

Urugaga ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) ni Abanyarwanda biyemeje kurwanirira urwababyaye n’abaturage barwo bagiye kurimburwa n’ingoma y’igitugu igizwe n’agatsiko k’inkoramaraso na bagashoza ntambara FPR-INKOTANYI, igundira ubutegetsi ikoresha ikinyoma n’iterabwoba.Ishingwa rya FDLR ni igisubizo cy’abanyarwanda badashaka agasuzuguro, ubwirasi, imena maraso n’igitugu bya FPR-Inkotanyi yanze imishyikirano ya politiki, demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu mu Rwanda. FDLR ni urugaga rugizwe n’imbaraga za politiki n’iza gisirikali zigomba kubohoza u Rwanda, rugomba kubera abakandamizwa n’abahezwa icyizere cy’igihe gishya cy’amahoro no kwiteza imbere kw’abanyarwanda.