
Réf : No 008/PF/2024
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 63 YA
KAMARAMPAKA MU RWANDA.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE byo nkingi y’AMAJYAMBERE arambye igihugu cyacu gisonzeye.
Tariki ya 25 Nzeli 1961, tariki ya 25 Nzeli 2024, imyaka 63 irashize mu Rwanda habaye itora rya KAMARAMPAKA. Amateka y’igihugu cy’u Rwanda atwereka uko, ahagana mu mwaka w’1950, abarwanashyaka batangiye guharanira kurwanya akarengane n’ubusumbane mu bana b’u Rwanda.
Kuwa 28 Mutarama 1961, abagabo b’impirimbanyi z’abarwanashyaka basaga 3000 bavuye mu mpande zose z’igihugu, bateranira i GITARAMA basezerera ingoma ya cyami na gihake, aho agatsiko ko mu
bwoko bw’abatutsi bari barakandamije rubanda imyaka irenga 400, nuko batangaza ko iyo ngoma isimbuwe n’ubutegetsi bushingiye kuri Demukarasi na Repubulika.Abambari b’ingoma ya cyami ntibishimiye iyo mpinduramatwara ahubwo bihutiye gutanga ikirego muri LONI bavuga ko ABAHUTU babakoreye COUP d’ETAT maze LONI ifata icyemezo No 1605/XV gishyiraho amatora yo gukemura izo mpaka zari zivutse
mu Rwanda hagati y’abambari ba cyami n’abatangaje ubutegetsi bushingiye kuri Demukarasi na Repubulika.
Tariki ya 25 Nzeli 1961, nibwo habaye itora rya KAMARAMPAKA rihagarariwe na LONI, abambari ba cyami bibumbiye mu ishyaka rya LUNARI batsindwa ruhenu ku majwi 1,70% muri iryo tora bisabiye, naho rubanda nyamwinshi yibumbiye mu ishyaka MDR PARMEHUTU yegukana intsinzi ku bwiganze
bw’amajwi 79,8%, impaka zikemuka gutyo.Mu mateka y’u Rwanda nibwo bwa mbere amatora yakozwe n’ibitsina byombi (abagore n’abagabo).
Abari bagitsimbaraye ku mwami n’ingoma ya cyami ntibanyuzwe n’ibivuye muri iryo tora ahubwo bahisemo guhunga ubutegetsi bwa Repubulika na Demukarasi maze bajya mu bihugu bikikije u Rwanda no mu yandi mahanga.Kuva ubwo batangira gushaka uko bakwisubiza ubutegetsi ku ngufu, maze guhera mu mwaka w’i 1963 kugeza mu mwaka w’i 1967 bakajya bagaba ibitero ku Rwanda bagakubitwa incuro n’ingabo z’igihugu. Ni bo nanone bongeye kubura ibitero ku Rwanda tariki ya 01 Ukwakira 1990 bitwa FPR-INKOTANYI bashyigikiwe ku mugaragaro n’amahanga ndetse harimo na bimwe mu bihugu bikomeye ku isi, maze bafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994, mu mivu y’amaraso y’inzirakarengane, kugeza n’ubu bakaba batari bunamura icumu.Ababashije gucika ku icumu rya FPR- INKOTANYI, benshi bahungiye hirya no hino ku isi, aho ubwo butegetsi nkoramaraso bw’igitugu butagira isoni zo kubasangayo bugamije kubatsemba.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
Kuva FPR-INKOTANYI yafata ubutegetsi, Repubulika na Demukarasi biriho ku izina gusa kuko imiyoborere ya FPR-INKOTANYI ntaho itaniye n’iyo ku ngoma ya cyami.Ibyiza Abanyarwanda bari barazaniwe na KAMARAMPAKA byarayoyotse.
Muri rusange imiyoborere mibi ya FPR-INKOTANYI irangwa n’ibi bikurikira:
- Ubutegetsi bwose buri mu maboko ya Paul Kagame ufatwa nk’ikigirwamana;
- Demukarasi ivugwa mu mvugo no mu mpapuro gusa dore ko n’amashyaka akorana na FPR akorera mu
kwaha kwayo; - Ubusumbane bukabije mu Banyarwanda ubu buragereranywa n’igihe cya cyami na gihake;
- Uburenganzira bwa muntu ntibwubahirizwa, abaturarwanda bagizwe inkomamashyi n’ingaruzwamuheto;
- Politikiya gashozantambara ku bihugu bikikije u Rwanda iraca ibintu;
- Guhigahiga no kwica abatavuga rumwe na FPR aho bari hose, haba mu gihugu imbere no hanze yacyo
igiye kumara inzirakarengane; - Kugoreka nkana amateka y’igihugu cyacu nta soni biteye FPR;
- Ikinyoma cya FPR n’itekinika bikabije mu birebana na politiki, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage
byicaye ku intebe.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,
Turizihiza iyi sabukuru ya 63 ya KAMARAMPAKA, Urugaga rwacu FDLR rukiri ku rugamba rwiyemeje rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gutsikamirwa n’ingoma ngome nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI.
Tuboneyeho kubashishikariza mwemwese mwiyemeje gutabara Abanyarwanda batsikamiwe n’iriya ngoma gushyira imbaraga hamwe tukisunga urugero rwiza ziriya mpirimbanyi z’Abarwanashyaka zatugejejeho turangwa n’ibi bikurikira:
- Kunga ubumwe no gufatana urunana;
- Gukomeza kuba maso ku rugamba kugira ngo dutahure kandi duhangane n’amayeri ya FPR-INKOTANYI;
- Kwihunda imigenzo myiza yose;
- Gutunganira IMANA uko bikwiye kugira ngo na yo itwambike imbaraga dutsinde urugamba turiho.
Tubifurije isabukuru nziza.
IMANA turi kumwe, ukuri kuzatsinda.
- HARAKABAHO URUGAGA FDLR
- HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZA FDLR,
- HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA.
Bikozwe kuwa 20 Nzeli 2024
BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR
PDF: