titre

Réf : No 006/PF/2024


UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 62
Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA KU ITARIKI YA 01 NYAKANGA 2024.

BACUNGUZI,BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA,BANYARWANDAKAZI
Tubaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR : Nimugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri Abanyarwanda twese dusonzeye byo nkingi y’AMAJYAMBERE arambye. Mugire kandi umugisha
ukomoka ku Mana Umuremyi wa twese.
Tariki ya 01 Nyakanga 1962, tariki ya 01 Nyakanga 2024, imyaka 62 irashize igihugu cyacu cy’u Rwanda kibonye UBWIGENGE. Kugira ngo ubwo bwigenge bugerweho inzira yabaye ndende nk’uko amateka y’u
Rwanda abigaragaza :

  • Ahagana mu kinyejana cya 10 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristu, u Rwanda rwari rutuwe n’Abatwa n’Abahutu kandi bafite ubuyobozi buhamye kugeza mu mpera z’ikinyejana cya 12 ubwo Abatutsi bageraga mu Rwanda bagasenya mu bugome n’uburiganya, ubwami bw’Abahutu bakimika ubwabo.
  • Mu mwaka w’i 1885, ubwo ibihugu bikomeye byigabanyaga isi mu nama yabereye i Berilini mu Budage,
    u Rwanda rweguriwe u Budage.
  • Nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose mu w’i 1919, u Rwanda rwatswe u Budage rugabirwa u Bubiligi,
    abakoloni b’Ababiligi bifashisha ingoma ya cyami mu gukoloniza u Rwanda.
  • Mu mpera z’ikinyejana cya 19, Abamisiyoneri bageze mu Rwanda bazanywe no kwigisha Ijambo
    ry’Imana, bashinga amashuli.Bamwe muri rubanda babashije kwiga muri ayo mashuli barajijuka, bahagurukira kwamagana akarengane n’ubusumbane mu moko y’Abanyarwanda.
  • Tariki ya 01 Ugushyingo 1959, IMPIRIMBANYI z’abarwanashyaka zagejeje Abanyarwanda kuri
    Revolisiyo ya rubanda.
  • Tariki ya 28 Mutarama 1961, Kongere yabereye i Gitarama yasezereye ingoma ya cyami, itangaza ko u Rwanda rubaye Repubulika, MBONYUMUTWA Dominiko ayibera Perezida w’agateganyo.
  • Kuwa 25 Nzeli 1961, itora rya Kamarampaka ryemeza bidasubirwaho Demukarasi muri Repubulika,
    umwami n’ingoma karinga birasezererwa.
  • Kuwa 26 Ukwakira 1961, hajyaho Guverinoma ya mbere iyobowe na Geregori KAYIBANDA.
  • Tariki ya 01 Nyakanga 1962, niho u Rwanda rwabonye UBWIGENGE, ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa mu gihe hururutswaga ibendera ry’u Bubiligi, mu byishimo byinshi by’Abanyarwanda. U Rwanda rwahinduye amateka kuva icyo gihe, ruratunga ruratunganirwa, rusabana n’andi mahanga.

BACUNGUZI,BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA,BANYARWANDAKAZI


Mu byiza Abanyarwanda twari twarazaniwe n’ubwigenge twavugamo cyane cyane:

  • Ukwishyira ukizana mu gihugu cyatwibarutse,
  • Demukarasi isesuye n’ibindi byiza bya Repubulika,
  • Amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda n’umubano mwiza n’ibihugu duturanye.
  • Isaranganya ry’ibyiza by’igihugu.
    Ibyo byiza twari twarazaniwe n’Ubwigenge, ingoma ngome nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI iyobowe
    na Paul Kagame yabikubise hasi kuva muri Nyakanga 1994 ubwo yafataga ubutegetsi mu mivu y’amaraso
    imaze kurenga ku masezerano y’amahoro ya Arusha no kwica umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Yuvenali
    HABYARIMANA.
    Twizihije iyi sabukuru ya 62 y’ubwigenge bw’igihugu cyacu mu gihe mu Rwanda hakomeje kurangwamo :
  • Ubwicanyi, irigiswa n’iyicarubozo ;
  • Gufungirwa ubusa, gutotezwa no guhigwa bukware ku batavuga rumwe na FPR-INKOTANYI ;
  • Kutita ku burenganzira bwa kiremwa muntu ;
  • Kujya kwicira impunzi mu bihugu zahungiyemo no kuzibuza amahwemo ;
  • Politiki y’ivangura n’isumbanyamoko rikabije ;
  • Kwikubira ibyiza by’igihugu no kwikanyiza by’abo mu gatsiko k’abatutsi kari ku butegetsi ;
  • Gushotora no gushoza intambara ku bihugu by’ibituranyi ;
  • Kugoreka nkana no gupfobya amateka y’u Rwanda ;
  • Kugarura igisa n’umwami hifashishijwe ingirwa matora agamije kwimika Paul Kagame ;
  • N’andi mahano tutarondoye.

BACUNGUZI,BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA,BANYARWANDAKAZI


Urugaga FDLR ntiruzigera rutezuka ku ntego yarwo yo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda kugira ngo abana b’u Rwanda basubirane ubwigenge bavukijwe n’iriya ngoma ngome ya FPR-INKOTANYI. Niyo mpamvu twongeye guhamagarira Abanyarwanda bose kugira ubutwari no gushyira bamwe tukagera
ikirenge mu cy’Intwari zaharaniye Ubwigenge bw’igihugu cyacu maze tugasezerera bidatinze iriya ngoma nkoramaraso ya Paul Kagame.
Turangije tubifuriza isabukuru nziza ya 62 y’Ubwigenge bw’u Rwanda.
Tuboneyeho kandi no kubifuriza umunsi mwiza w’UBUMWE n’AMAHORO Urugaga rwacu FDLR ruzirikana ku itariki ya 05 Nyakanga buri mwaka.Dukomeze twihunde imigenzo myiza n’indangagaciro
bizadufasha kurengera vuba u Rwanda n’Abanyarwanda.
IMANA ibahe kuramba.

  • Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda mu bwigenge busesuye
  • Harakabaho Urugaga FDLR
  • Harakabaho Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti z’Urugaga FDLR.

Bikozwe kuwa 26 Kamena 2024


BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR

PDF:

About The Author