titre

Réf No 005/PF/2023


UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO
KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MUNSI WAHARIWE IMPUNZI KU ISI YOSE KUWA
20 KAMENA 2023

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
Mugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo.


Tariki ya 20 Kamena ni umunsi ngarukamwaka wahariwe kuzirikana impunzi ku isi yose. Nk’uko amateka abigaragaza, umwanzuro (Résolution) No 55/76 wo kuwa 04 Ukuboza 2000 w’inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye ( Loni ) wemeje ko guhera mu mwaka wa 2001, tariki ya 20 Kamena buri
mwaka ari umunsi w’impunzi ku isi yose.
Tariki ya 20 Kamena 2001, tariki ya 20 Kamena 2023, imyaka 22 irashize umunsi mukuru w’impunzi wizihizwa buri mwaka ku isi yose. Umunsi w’impunzi ku isi yose ni umunsi mpuzamahanga ugamije gukangurira abatuye isi yose ikibazo cy’impunzi ukaba n’umwanya abatuye isi berekana ko bifatanije n’imiryango yose iri mu kangaratete kubera ubuhungiro.


Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Nshuti z’Urugaga FDLR,
Banyarwanda, Banyarwandakazi.


Iyi sabukuru ya 22 y’umunsi wahariwe impunzi irizihizwa mu gihe Abanyarwanda bakomeje guhunga urwababyaye kubera impamvu zinyuranye, n’aho bahungiye bagakurikiranywayo bicwa umugenda
n’ingoma ngome, nkoramaraso, y’igitugu ya FPR-INKOTANYI. Zimwe mu mpamvu zituma
Abanyarwanda bahunga igihugu cyabo ni izi:

  • Guhindura itegekonshinga ry’igihugu kugira ngo Perezida Kagame n’ubugome bwe agume ku butegetsi
    ubuziraherezo kandi yagombye kuryozwa amahano yakoze kandi akomeje gukorwa mu Rwanda no mu
    karere k’ibiyaga bigari by’Afurika;
  • Ubwicanyi, kurigisa abantu no gufungira abantu ubusa birakomeje;
  • Gukumira nkana abashaka kuva mu buhungiro bataha mu gihugu cyabo;
  • Inzara n’ubukene biranuma imbere mu gihugu;
  • Ubusumbane bushingiye k’ubwironde mu banyarwanda;
  • Ubushomeri burushaho kwiyongera;
  • Gukandamiza no kurenganya abanyantege nke;
  • N’ibindi…

Nyamara kandi Leta y’ikinyoma ya Kagame ikomeje kubeshya amahanga ko mu Rwanda ari amahoro, ari
nako kandi ikomeje guhiga bunyamaswa impunzi aho zahungiye ku isi yose by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, muri Malawi no muri Mozambique.


BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI


Urugaga FDLR rukomeje gushimira byimazeyo abaharanira ko uburenganzira bw’impunzi muri rusange bwubahirizwa.
Turasaba umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) n’indi miryango yose iharanira
uburenganzira bw’ikiremwa muntu kurangiza neza inshingano zayo, zishakira ibisubizo ibibazo by’impunzi.


FDLR ikomeje kwamagana Abayobozi b’ibihugu bahohotera impunzi bazikoresha mu nyungu za politike y’ibihugu byabo.


Abacunguzi n’Abacunguzikazi twese turasabwa gukomeza umutsi, kwihangana, kuba maso no kwirinda kugwa mu mitego y’umwanzi maze dukomeze urugamba duharanira ko ukuri gutsinda ikinyoma kicajwe ku ntebe na Leta ya Kagame kandi nta shiti kuzatsinda.


FDLR irasaba amahanga kwirinda kongera kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo mu kaga n’amarorerwa yagwiriye u Rwanda n’akarere kose k’ibiyaga bigari, impunzi zikaba urujya n’uruza.


FDLR irahamagarira buri wese kureba inkunga yatanga kugira ngo impunzi z’Abanyarwanda zisubizwe uburenganzira zavukijwe.

Tubifurije umunsi mukuru mwiza w’impunzi ku isi yose. Mugire amahoro y’IMANA.


Bikozwe kuwa 10 Kamena 2023


BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR

PDF:

About The Author