titre

Ref No 004/PF/2023


UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO
KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MUNSI NGARUKAMWAKA W’UMWANA
W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA 2023

Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Nshuti z’Urugaga FDLR,
Banyarwanda, Banyarwandakazi

Turabaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, muhorane UBUTABERA, AMAHORO
n’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE duharanira.
Taliki ya 16 Kamena ya buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana
w’umunyafurika.
Kuri uyu munsi ngarukamwaka, twongere twibukiranye ko isi yose izirikana imbaga y’abana bo mu gihugu cya Afurika yepfo batikiriye i Soweto kuwa 16 Kamena 1976 ubwo bari mu myigaragambyo baharanira uburenganzira bwabo bavukijwe n’ingoma ya ba Gashakabuhake b’abazungu yari yarakandamije bitavugwa abirabura mu gihugu cyabo hakurikijwe politike y’ivangura moko yari iriho.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Nshuti z’Urugaga FDLR,
Banyarwanda, Banyarwandakazi


Uyu munsi urizihizwa mu gihe mu bihugu byinshi by’ Afurika hakomeje kugaragara ukutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, by’umwihariko bw’abana cyane cyane muri aka karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika kubera ubuyobozi bubi.
Mu bikorwa bibi bikorerwa abana twavuga: kubashora mu ntambara, kwicirwa ababyeyi, kubicisha inzara, kuvutswa uburenganzira bwo kwiga, gukoreshwa imirimo irenze ingufu zabo, gushorwa mu busambanyi n’ibindi bibi byinshi.
Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira


Kuva aho FPR-INKOTANYI ifatiye ubutegetsi ku ngufu muw’i 1994, uburenganzira bw’ikiremwamuntu
ntibwubahirizwa cyane cyane ku bana kubera politike mbi y’ivangura: bamwe barihirwa amashuri na Leta abandi bakaba inzererezi, bamwe bakarihirwa mituweli (mutuelle) abandi bakicwa n’indwara, bamwe
bakagaburirwa abandi bicira isazi mu jisho, amavunja na bwaki biravuza ubuhuha mu gihugu cyose igihe abo mu gatsiko kari ku butegetsi badamaraye. Icyo ubutegetsi bwa FPR-INKOTANYI bwita uburenganzira bw’umwana gituma ababyeyi batakigira uruhare mu burere bw’abana babo, aho umubyeyi asigaye akosora umwana we akabihanirwa n’ubutegetsi buriho.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,
Nshuti z’Urugaga FDLR,
Banyarwanda, Banyarwandakazi
Urugaga rwacu FDLR rukomeje kwamagana rwivuye inyuma amarorerwa yose akorerwa abana abavutsa
uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego rutazahwema guharanira ko uburenganzira bw’umwana
w’umunyarwanda bwubahirizwa muri byose na hose. Ababyeyi b’abana nabo, by’umwihariko, bahagurukire kwamagana bivuye inyuma Leta y’u Rwanda ivutsa abana uburenganzira bwabo kandi aribo Rwanda rw’ejo.
Turasaba imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu gukora ibishoboka byose mu kurengera abo bana bakomeje guhohoterwa bazira uko bavutse.
Tubifurije umunsi mukuru mwiza w’Umwana w’umunyafurika.
Muhorane umugisha n’amahoro bituruka ku MANA.


Bikozwe kuwa 10 Kamena 2023

BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR

PDF:

About The Author