
No 021/001/008
UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI,
ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 23 URUGAGA
FDLR RUMAZE RUSHINZWE NO KU MUNSI MUKURU W’ABAKOZI.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.
Turabasuhuza mu ntego y’Urugaga rwacu: Mugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE
n’AMAJYAMBERE duharanira kugeza ku Banyarwanda.
Tubifurije kandi umugisha uturuka ku MANA NYIRURUGAMBA ari na Yo NYIRIMITSINDO.
Tariki ya 01 Gicurasi 2000, tariki ya 01 Gicurasi 2023, imyaka ibaye 23 bamwe mu bana b’u Rwanda twiyemeje guhuriza hamwe imbaraga zacu mu Rugaga FDLR kugira ngo turengere impunzi z’Abanyarwanda FPR-INKOTANYI yiyemeje kumarira ku icumu, tumenyekanishe kandi twamagane ibikorwa bibi bya Leta ya Kigali, tunabohoze u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu, y’ikinyoma, y’iterabwoba
na gashozantambara y’agatsiko ka FPR- INKOTANYI kayobowe na Paul Kagame.
Kuva FPR-INKOTANYI yatera u Rwanda kuwa 01 Ukwakira 1990, igafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994 mu mivu y’amaraso y’inzirakarengane, u Rwanda rwagwiriwe n’amahano hamwe n’amakuba bikabije none ubu Abanyarwanda bakaba babayeho mu kaga katoroshye.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
Tubibutse ko FPR-INKOTANYI yafashe ubutegetsi ku ngufu mu mivu y’amaraso y’inzirakarengane zitabarika.
Nk’aho ibyo bitari biyihagije hakurikiyeho isenywa ry’amakambi y’impunzi ari imbere mu gihugu muri 1995, nk’inkambi ya Kibeho yatikiriyemo ibihumbi n’ibihumbagiza, n’izo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mpera za 1996, ubwo Leta ya FPR- INKOTANYI yagabaga ibitero ku mpunzi amahanga arebera ndetse anayishyigikiye. Icyo gihe impunzi zimwe zarishwe, izindi zicyurwa ku ngufu, izihungiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo FPR-INKOTANYI irazikurikirana igenda izica umugenda. Raporo Mapping ya Loni ivuga neza ko ari “jenoside” yakorewe impunzi z’abahutu.
Ubwo bwicanyi ndengakamere nibwo bwatumye zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda zifata icyemezo gikomeye
cyo kwirengera zirwanaho.
Kuwa 01 Gicurasi 2000 niho izo mpunzi zaje gushinga Urugaga FDLR, Urugaga ruharanira Demukarasi no kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda.
Kuva Urugaga FDLR rubayeho, abarugize ntibahwemye kurengera impunzi umwanzi yari agiye kumarira ku icumu, kumenyekanisha no kwamagana ibikorwa bibi bya Leta ya Kigali, ndetse no guharanira kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda ku ngoyi y’ingoma mbi nkoramaraso ya FPR- INKOTANYI.
Kubera ikomezamutsi, ubwitange, ubutwari n’umurava by’Abacunguzi n’Inshuti z’Urugaga FDLR, imigambi mibisha yo gutsemba impunzi z’Abanyarwanda ikomeje gukomwa mu nkokora. Byongeye kandi ibinyoma bya
Leta y’agatsiko ka FPR-INKOTANYI iyobowe na Kagame bimaze kujya ahagaragara none bigeze n’aho Kagame yivamo nk’inopfu, dore ko aherutse kwivugira ko ikibazo afite we na Leta ye ari ikibazo cy’imipaka cyatumye Kongo ihabwa ubutaka bw’u Rwanda, bityo akaba noneho yumvikanishije ko ibitero agaba kuri Kongo bigamije kwigarurira ubwo butaka bwa Kongo (balkanisation).
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
Turizihiza iyi sabukuru ya 23 y’ishingwa ry’Urugaga FDLR mu gihe Leta ya Kagame ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irangize umugambi wayo wo gutsemba impunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no kwigarurira bimwe mu bice by’ubutaka bw’icyo gihugu.
Si impunzi gusa yibasiye, n’Abanyekongo ntibarebera izuba. Ingabo z’u Rwanda RDF zitwikiriye umwambaro wa M23 zirakora amarorerwa aho zinyuze hose: zirica zitarobanuye, zirafata abagore n’abakobwa ku ngufu, zirasahura zigatwika amazu y’abaturage, zirasarura imyaka mu mirima zasangamo ba nyirayo zakabica, abo zitishe zikabakoresha imirimo y’agahato, zirasahura amatungo, za butike n’amangazini, za farumasi, n’ibindi bibi byinshi
tutarondora.
Ibyo byose abo bicanyi basahura babyohereza mu Rwanda, ibisigaye bikagirwa amafunguro y’ingabo zabo.
Abaturage bari mu turere RDF/M23 igenzura ubu bari kwicwa n’inzara kandi barahinze bakorora.
Twibutse ko no mu Rwanda abaturage bakomeje kugaraguzwa agati: baricwa, baranyerezwa bakaburirwa irengero,
barafungirwa ubusa, barasenyerwa bakangazwa, baramburwa ibyabo bagatindahazwa, baricishwa inzara. Ubu
noneho abana bato barinjizwa muri M23 ku ngufu bakoherezwa kujya kugwa ku rugamba muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ntitwakwibagirwa kandi kwibutsa ko n’abahungiye mu bindi bihugu bakomeje guhigwa bukware no kubuzwa epfo
na ruguru.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA,
BANYARWANDAKAZI
Gutabara u Rwanda n’Abanyarwanda bakavanwa mu kaga barimo ni inshingano ya buri Munyarwanda wese ukunda igihugu cye.
Twese hamwe rero, tukaba dusabwa guhuriza hamwe imbaraga, tugahirika iriya ngoma ngome nkoramaraso ya FPR-INKOTANYI, maze Abanyarwanda bakongera bagasubirana ubumuntu n’uburenganzira bwa kiremwamuntu
bavukijwe.
Muri FDLR twemera ko ikibazo gihangayikishije Abanyarwanda gishobora gukemuka habaye ibiganiro bidaheza
hagati ya Leta ya Kagame n’abatavuga rumwe nayo, n’ubwo ikomeje kwinangira. Niyo mpamvu dukomeje gusaba
amahanga kuyishyiraho igitutu kugirango ive kw’izima.
BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,
NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,
BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI
Kuri uyu munsi mukuru kandi tuzirikanaho umunsi wahariwe umurimo ku isi yose, tubifurije gukomera ku
murimo no gukomera ku ndangagaciro z’Umucunguzi nyawe.
Ntitwarangiza tutabashimiye rwose ubwitange n’umurava mukomeje kugaragaza kuri uru rugamba rutoroshye
twiyemeje rwo kubohoza u Rwanda n’Abanyarwanda.
IMANA NYIRURUGAMBA turi kumwe, dukomeze kuyubaha no kuyigororokera, nta shiti intsinzi ni iyacu.
Mugire isabukuru nziza.
IMANA ibahe umugisha kandi ibarinde.
Harakabaho Urugaga FDLR
Harakabaho Abacunguzi n’Abacunguzikazi
Harakabaho Inshuti z’Urugaga FDLR
Harakabaho Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi.
Bikozwe kuwa 26 Mata 2023
BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR
PDF: