titre

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI,
ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA FDLR.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR


Twongeye kubaramutsa mu ntego y’urugaga rwacu FDLR nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE, n’AMAJYAMBERE kandi tubifurije kurangiza neza umwaka wa 2023 no gutangira neza uwa 2024.


Uyu mwaka turi kurangiza wa 2023 waranzwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukabije bw’ingoma ngome ya Paul KAGAME yakomeje kwihisha inyuma ya M23 igaba ibitero muri Kongo ishaka kuyigarurira no kuyisahura cyane cyane no gutsiratsiza impunzi z’Abanyarwanda. Ibyo byatumye impunzi ku by’umwihariko zihura n’akaga n’akangaratete mu itsembabwoko zikomeza gukorerwa niyo
ngoma ngome nkoramaraso ya Paul KAGAME isi yose irebera !
Turashima Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti ndetse n’abandi bose bakomeje kwita kuri izo nzirakarengane mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.


Tubabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rw’umwe mu Bacunguzi bakuru bacungiraga izo mpunzi umutekano Général de Brigade GATOKARAKURA Zolo bakundaga kwita RUHINDA watabarutse tariki ya 2 Ukuboza 2023 azize impanuka aho yari atuye. Yarazwi mu Bacunguzi barangwa n’ubutwari,
ubwitange no gukunda igihugu akacyitangira by’intanga rugero, ari nayo mpamvu Leta iyobowe n’umwicanyi ruharwa Paul KAGAME yari yaramushyirishije k’urutonde rwabagomba gukomanyirizwa n’ibihugu bimufasha nka Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko yabigenje no kubandi bose muzi barwanya akarengane kariho mu Rwanda.


Bacunguzi, Bacunguzikazi, Nshuti z’Urugaga FDLR ntabwo tugomba guheranwa n’agahinda twatewe no gutabaruka kw’iyo Ntwari ahubwo turusheho kunga ubumwe, gukorera hamwe kuko urukundo dukunda
izo Ntwari zose zaruharaniye, zatabarutse, ruzagaragarira mu murava tugira wo kusa ikivi basize mu mugambi wo kurinda impunzi no gucungura Abanyarwanda bose batsikamiwe n’agatsiko kayobowe n’iyo
nyangabirama Paul KAGAME. Dukomeze kandi turagize IMANA izo Ntwari na gahunda zacu zose.

  • Harakabaho Urugaga FDLR
  • Harakabaho Abacunguzi, Abacunguzikazi n’Inshuti z’Urugaga
  • Harakabaho U Rwanda n’Abanyarwanda.

Murakoze IMANA ibane namwe.


Bikozwe tariki ya 08 Ukuboza 2023


BYIRINGIRO Victor
Lt Gen
Président ai des FDLR

PDF:

About The Author