(Kinyarwanda) GUPFOBYA REVOLISIYO YA 59 NI UGUKOMERETSA IMITIMA Y’ABO YAKUYE MU BUCAKARA NO GUSHIMAGIZA IBIBI BYA KALINGA

Flag_of_Rwanda_(1962-2001).svg
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Aho mperukira kureba bimwe mu bihita ku mateleviziyo yo mu Rwanda, nabonye aho umunyamakuru yaganirizaga umukecuru wavugaga ko yabayeho mu gihe cya kalinga, amubaza uko ubuzima bwari bumeze muri icyo gihe. Umukecura asubiza ko umwami yirirwaga agenda mu baturage abaha inka, naho umwamikazi n’abafasha be bakirirwa baha amata abana b’abakene, ndetse yongeraho ko umuntu wese wahuraga n’umwami yatahanaga inka bityo hakaba nta bakene babagaho, kuko abantu bose bahoraga bishimye, babyina bavuze impundu basangira, mbese u Rwanda ari ijuru ku isi. Bene iyi mvugo igamije gusibasiba ibibi byose byakozwe n’abami b’u Rwanda niyo Inkotanyi ziheraho zikavuga ko ba Mbonyumutwa na Kayibanda ari bo batangiye ibibazo mu gihugu, igihe basezereraga kalinga bakazana Repubulika, u Rwanda rukagira ibendera aho kurangwa n’ingoma yuzuye iminuko y’ibice by’imibiri y’abo abami bicaga mu rwego rwo gutera ubwoba no guhahamura rubanda.

Gusiga Kalinga utuvuta duhumura

Mu gihe abenshi mu bayoboke b’Inkotanyi bakomeje gushimangira ibinyoma FPR yahimbye mbere yo guteza intambara mu Rwanda mu 1990, ndetse n’abavuga ko bayivuyemo bakaba bayirwanya hanze usanga bagisubiramo ibinyoma yakwije, cyane cyene ku bijyanye n’amateka y’igihugu mbere ya 1959, usanga hari n’abongeraho akarusho ko gushaka kwumvikanisha mu rubyiruko ko abami b’u Rwanda bari abamalayika batigeze bakora ikintu kibi na kimwe, kandi ko n’ibibi byabaye mbere byatewe n’abazungu. Hari n’umuhanzi nigeze kumva yihanukira avugira mu kinyamakuru kirebwa n’abantu benshi bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kigali, yemeza ko ibyo amateka avuga kuri Kanjogera mu bijyanye n’ubugome bwe, ngo ari ibyo abantu bahimbye kugirango bigishe abahutu kwanga abatutsi, yiyibagije ko bamwe mu bo Kanjogera yari yarapfumuye amaso ku mpamvu zinyuranye, bari bakiriho muri za mirongo inani, kandi bamwe bari abatutsi.

Kubera rero ko muri iki gihe usanga Inkotanyi zimeze nk’aho zivuga zonyine mu bijyanye n’imitekerereze no gusobanura amateka y’igihugu aya kera cyane, ndetse n’aya vuba, usanga ibi byo gushaka gusiga Kalinga utuvuta duhumura cyane kugirango abato batazigera bamenya impamvu rubanda yahagurutse ikayisezerera ndetse bamwe mu bari bayitsimbarayeho bagahunga igihugu kugeza bongeye gutera bakagarura indi, bimaze gukwira ndetse no mu bantu bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kigali, kandi ubwo butegetsi bwo bwararangije kwerekana nta shiti ko nta yindi migambi bufite usibye iyo kwimakaza kalinga nshya, rubanda ikongera igasubira ku kiboko n’ingoyi, no kwicwa bya hato na hato. Ikindi kandi kubera gutinya induru y’abashyigikiye inkotanyi cyangwa se abazitezeho umukiro, usanga hari abagendera ku magi, bagatinya kuvuga ukuri bazi, ngo kugirango badakoma rutenderi bakitwa amazina atabahesha icyubahiro. Ni muri urwo rwego usanga hari abagikomeza guhwihwisa ngo iyo tuvuze kalinga tuba turimo duhembera urwango, ngo cyangwa se tuba turimo dukomeretsa imitima y’abanyarwanda bamwe. Aha ngaha ndagirango mbwire buri wese wumva ababazwa no kumva tuvuze ko kalinga yari mbi, gushyira urutoki hejuru, akatubwira ubwiza bwayo, akanadusobanurira impamvu umwami Mutara Rudahigwa atayifashe ngo ayijyane I New York mu muryango w’ababibumbye ngo maze turebe uko abayobozi b’isi bayigaragira; ahubwo agahitamo gukora ibendera rijya gusa n’iry’ababiligi.

Abanyarwanda si twe twenyine twagize amateka arimo ibintu b’ibi by’ubugome kandi byakozwe n’abitwaga ko bayobora igihugu ikibazo nuko aritwe tugifite abantu bakibitsimbarayeho . Imyaka yose u Rwanda rwamaze rugengwa na Kalinga ni nk’aho rwari ruyobowe n’umuryango w’abasazi barwaye indwara yo kwica(serial killers).Ibaze nawe kubona agaco k’abantu gatinyuka kwicara iruhande rw’inyama z’abantu bapfuye, kakazinywera iruhande, kakazirira iruhande, kakazibyinira iruhande karangiza kakabirata ngo ni ubutwari!!Ubu se ni nde wumva hari undi murage twagategerezaho usibye igihugu gihoramo ubugome n’umwiryane? Kandi nta n’irindi zina wakabonera usibye iry’abasazi b’abicanyi kuko igikorwa nk’iki nta muntu muzima ugikora. Ndabizi hari abari buvuze induru ngo natutse abami, ariko jye nziko nta mwami ntutse,mvuze amabi y’abasazi b’abagome. Abakomeje kuvuga ko Revolisiyo ya mirongo itanu n’icyenda yakuyeho uyu mwanda wa kalinga, ngo ariyo yazanye ibibazo by’umwiryane mu Rwanda, bongere bisuzume bibaze impamvu biyumva mu buyobozi bwa kalinga aho kwiyumva mu bwa rubanda, kuko gupfobya Revolisiyo ya rubanda yabaye muri 59 ni ugukomeretsa imitima y’abahoraga ku nkeke y’ubugome n’iterabwoba ry’iki cyago, kandi ni n’uburyo bwo gutinza ndetse no kuburizamo ubwiyunge nyabwo bw’abanyarwanda. Aha nakwibutsa abasoma iyi nyandiko ko Aloyiziya Inyumba wari warasabwe gukora akazi ko kunga abanyarwanda, akimara kuvuga ko kubunga bidashoboka bataganiriye ku bya Kalinga, FPR Inkotanyi yahise imwica kubera ko agomba kuba yari yararangaye ntabone ko kalinga yiyuburuye ikamanika ubundi bwoko bw’imihigo.

Iyicarubozo rya Kalinga nshya rikorerwa ku mugaragaro

Iyicarubozo rya Kalinga nshya rikorerwa ku mugaragaro

Ingengabitekerezo ya kalinga ntiyahindutse

Yaba ari iya cyera, yaba ari iy’ubu kalinga igendera ku bintu bitatu bikurikira: ubugome ndengakamere, ubusambo burenze urugero, n’ikinyoma gihoraho.

  • Ubugome ndengakamere: Mu rwego rwo guhahamura rubanda no gutuma bitwara nk’intama zijyanywe mw’ibagiro, abambari ba Kalinga bakoresha ubugome buhambaye mu gupyinagaza uwo ariwe wese, baketse ko atishimiye abo bita abami. Bakoresha iyica rubozo rikabije, nkabiriya byo guturumburamo abantu amaso bakayashyira kuri kalinga, ingoyi idatandukanye n’aka kandoyi kabaye ikirango cy’ubwicanyi bwa FPR aho inyuze hose, n’ibindi bibi byinshi cyane bitari ngombwa gusubirwamo kuko amateka ni amateka. Ihahamuka rituruka kuri ubu bugome niryo ryageze aho rijya muri kamere y’abanyarwanda b’amoko yose, kuburyo usanga bihutira kuyoboka no gukeza abategetsi babica urubozo. Ibi nibyo bituma usanga abantu bagirirwa nabi n’ubutegetsi ntibatabaze cyangwa se ngo bitabare, kuko benshi bakigendera kuri ya mvugo ngo nta ngoma itica, bakumva nyine ko uw’ingoma yatanze biba byarangiye.
Akandoyi:ikirango cy'ubwicanyi bwa kalinga nshya

Akandoyi: ikirango cy’ubwicanyi bwa kalinga nshya

  • Ubusambo burenze urugero: Mu rwego rwo kworoshya ubusambo no kwikunda by’umwami inganji kalinga ivuga ko ubutaka bwose ari ubw’umwami, inka zose ari iz’umwami ndetse ko n’abagore bose bakaba ari ab’umwami. Ibi n’ibyo byatumaga uwitwaga umwami ashobora gukoresha rubanda rwose icyo ashatse kuko yaragabaga, akanyaga kandi akanica uko ashatse. Ibi rero kalinga y’ubu yabonye amayeri yo kubikora ikoresheje inzego z’ubucuruzi zigenderwaho n’isi yose ariko yo isesera muri izo nzego igamije gukusanya ibyiza byose by’igihugu ngo ibishyire mu biganza bya FPR, maze yiyita akazina gashya ariko Chrystal Venture. Niyo mpamvu kugeza uyu munsi FPR nk’umutwe wa politiki, ifite umutungo uruta uwa Leta y’u Rwanda.
  • Ikinyoma gihoraho: Ikinyoma gikomeye kalinga ya cyera yagenderagaho cyavugaga ko ba basazi bari barwaye indwara y’ubwicanyi bagategekesha iterabwoba n’ihahamuka ngo bari baravukanye imbuto ikaba yarabahaga ububasha nk’ubw’imana bakaba aribo batumaga imvura igwa n’inka zigakamwa. Ibi byatsindagirwaga mu mitwe y’abaturage n’abo bitaga abiru, bakaba akazi kabo kari uguhuma amaso rubanda igakorera ubusa kandi ikayoboka abasazi. Iki kinyoma cyaje kwanga gufata aho ba Mbonyumutwa na ba Kayibanda bahagurukiye bakereka rubanda ko uburenganzira bwo kubaho no kwishyira ukizana mu gihugu, butangwa n’Imana ku muntu wese, ko nta wavukanye imbuto. Ibinyoma bya FPR byo ntibibarika kuko yifashisha itangazamakuru ry’iki gihe abiru bayo bakaba bashobora kuvuga ibinyoma bibiri bigongana kandi bagakomeza kubisubiramo ntibazigere bahagarika. Ni muri urwo rwego bavuga ko nta moko aba mu Rwanda ariko ko hari jenoside yakorewe abatutsi ikozwe n’abahutu. Ibi bikaba bikorwa kugirango noneho aho kuvuga ko hari abanyarwanda bavukanye imbuto, ahubwo duhore twumva ko hari abanyarwanda bahohotewe n’abandi bikaba bibaha uburenganzira bwo kubihoreraho kugeza igihe isi izashirira. Nibyo koko icyaha gishobora gukorerwa ubwoko, ariko ntushobora gushinja icyaha ubwoko bwose kuko icyaha ni gatozi.

Umucunguzi ni Rubanda

Kuri uyu munsi twibuka isabukuru ya Revolisiyo yo mu 1959, ni ngombwa ko twese tuzirikana impamvu rubanda rugufi yahagurutse nk’umuntu umwe, igasezerera kalinga, kandi ikabigeraho. Muri iyi minsi usanga hari abakitiranya kubohora igihugu no kugabana ubutegetsi. Umuturage uri mu Rwanda ukubitwa buri kanya akanyagwa ibye akakwa utwo yihingiye kandi akaba adafite uwo aregera, nta keneye kuba minisitiri cyangwa se perezida. Icyo akeneye ni uburenganzira bwo kubaho adahutajwe kandi akaba yumva ko afite ijwi mu gutora no kwemera abamuyobora. Mu gihe cyose bamwe bakibwira ko umukiro wa rubanda ushobora guturuka ku muntu umwe, tuzakomeza dushimangire umuco wa kalinga, twabishaka tutabishaka. Ni ngombwa ko abakomeza gushyigikira kalinga nshya ishengererwa n’abambari ba FPR ikaba yarahisemo Kagame nk’umwami mushya, bibuka impamvu zatumye rubanda isezerera kalinga ya kera, bamenye ko wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba.

12192931_1619019188358952_1512782253_o

Kwibwira ko kalinga nshya ishobora kuramba ngo kuko ishyigikiwe n’abazungu nabyo ni ukwibeshya bikabije, kuko abo bazungu bazataha igihe bazaba basanze ko badashobora gukomeza gufasha agaco k’inkoramaraso gukandamiza rubanda. Umurage twahawe n’abakoze revolisiyo ya 1959 kandi tukaba tuzawuraga abacu, ni uko nta na rimwe tuzigera twemera kongera kuba abagaragu mu gihugu cyacu, cyangwa kuyoboka abasazi barwaye indwara yo kwica, ngo ni ukugirango dukunde turamuke. Nk’uko umwe mu bana b’abanyarwanda bakuriye hanze akaba ababajwe n’ibyo urungano rwe rurimo rubaho muri iyi kalinga nshya, yabinganirije mu gihe nateguraga iyi nyandiko: URU RUGAMBA TURIHO NI URWO KONGERA KWIMIKA ROHO Y’UBWIGENGE BW’IGIHUGU CYACU, KANDI NTA N’AKADOMO NA GATO TUGOMBA KUREKERA ABUMVA BAFITE UBURENGANZIRA BWO GUPYINAGAZA RUBANDA, BURI MWANA WESE UVUKIYE MU RWANDA AGOMBA KUMVA KO IGIHUGU ARI ICYE KANDI KO ARIWE UGENA UKO UBUZIMA BWE BUZAGENDA ATABANGAMIWE N’UBUTEGETSI KANDI NAWE ATAGIZE UWO ABANGAMIRA. Intwari zaduhaye Revolisiyo ya rubanda ntiziyushye akuya kugirango twongere dutege amajosi akatwe nk’aho turi inyamaswa. Umurage zaduhaye ni uwo kutigera twongera kwemera akarengane ako ariko kose, ku gahanga kacu hagahora handitseho ko tutazigera twemera gupfukamira Kalinga nshya.

DARIUS MURINZI

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

1 Comment on "(Kinyarwanda) GUPFOBYA REVOLISIYO YA 59 NI UGUKOMERETSA IMITIMA Y’ABO YAKUYE MU BUCAKARA NO GUSHIMAGIZA IBIBI BYA KALINGA"

  1. hodari nkundurwanda | at 17:22 | Répondre

    revolution ya 59 iracyakeza twese hamwe nkabitsamuye turwanye utesha agaciro abarwanashyaka ba.bere.Kayibanda Bonyumutwwa nabandi

Leave a comment

Your email address will not be published.

*