FDLR: ISHYAKA RUKUMBI RYAGARAGAJE ICYERECYEZO, UBWITANGE N’UBUSHAKE BWO KUBOHOZA URWANDA

10410316_1501415330091574_8183134515550070632_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

 

FDLRlogoFDLR: ISHYAKA RUKUMBI RYAGARAGAJE ICYERECYEZO, UBWITANGE N’UBUSHAKE BWO KUBOHOZA URWANDA

FDLR ni ishyaka ryavutse ku mpamvu no mu buryo butandukanye n’andi mashyaka arwanya ubutegetsi bw’igitugu cy’ingoma y’umwami Kagame n’agatsiko ke twagereranya n’abiru bo mu gihe cy’ubwami.

Urebye uburyo ishyaka FDLR ryavutsemo, n’impamvu zatumye rivuka, abagize uruhare kugira ngo ribone izuba, abarigize bose kandi bagendera ku ngengabitekerezo yaryo, abarwanashyaka bimena baryo, amateka yaryo, intwari zaryitangiye zikemera gutotezwa n’isi’yose; ibyo byose bigaragaza ko rifite inshingano ntakuka n’icyerecyezo nyacyo cyo kuvana abanyarwanda ku ngoyi, baba ari abari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo. Hari ingingo nyinshi zigaragaza ko FDLR ari ishyaka rifite icyerecyezo, ubushake n’ubwitange bwo gucungura umunyarwanda. Muri izo ngingo twavuga uburyo FDLR ari ryo shyaka ryonyine ryashyizweho bwa mbere n’imbaga y’imbabare z’abanyarwanda zari zigiye kumarirwa kw’icumu n’ingoma ya Kagame n’igitekerezo ntsemba mbaga gishingiye ku ngengabitekerezo ya Kalinga nshya.

Kubera akarengane, n’iyicwa rubozo ryakorewe impunzi zari zimaze gushwiragizwa mu mashyamba ya Congo byabaye ngombwa ko izo ngorwa zihuje akababaro zishyiraho urugaga rwo kwirengera, kwivugira no kugira uruhare mu gucyemura ibibazo byazo aho ziri ndetse, no kuzirikana ku nzirakarengane z’abavandimwe n’inshuti bagizwe ingwate n’abacakara mu gihugu cyabo gakondo cy’u Rwanda.

Imivukire ya FDLR, aho itandukaniye n’iy’andi mashyaka n’uko yo itari iy ‘umuntu, ahubwo ari iya rubanda, kandi ni ryo shyaka ridafite ahorihuriye ndetse ritanafite naho warihera uryitiranya na FPR Inkotanyi. Nk’uko tubibona mu yandi mashyaka, usanga higanjemo abari abayoboke n’abambari b’ubwami bwa kagame, noneho ugasanga ko iyo ibyo bapfaga by’inda nini n’ibindi bibazo hagati yabo iyo babikemuye basubirayo, bakayoboka uwo bari bahanganye bya nyirarureshwa, ahubwo basa n’aho bashinyaguriraga ingorwa z’abanyarwanda.

Amashyaka menshi ariho kuri ubu usanga ari akarima k’abantu ku giti cyabo, ku buryo batariho ayo mashyaka nayo ntiyabaho, ariko iyo uvuze FDLR, umuntu wese yumva uvuze imbaga nyamwinshi; ni yo mvugo ihita iryohera amatwi kandi ugahita ubona ko buri munyarwanda wese warenganye yibonamo haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

FDLR niryo shyaka ryonyine ryihariye kuba ryaragiye rigira abayobozi, bagaragaje ubutwari no gukunda abanyarwanda, bemera guhara ibyabo, yaba imitungo no kwigomwa imiryango yabo, bakicisha bugufi, bakiringaniza n’imbabare baje gutabara, aho twatanga urugero rwihuse Dr MURWANASHYAKA Ignace, MUSONI Straton  na bagenzi babo tutarondora amazina, ni ukuvuga ko dushingiye ku buyobozi, FDLR yifitemo abayobozi barangwa no kurwanira amahoro bateye umugongo umuco mubi wo kurwanira ubutegetsi. Mu ndimi z’amahanga niryo shyaka rifite abayobozi bitwara nka ba freedom fighters.

37

FDLR ni ishyaka rifite icyerekezo n’umugambi uhamye, kuko niryo shyaka rikerekana ko ribabajwe n’ibibazo by’abanyarwarwanda b’ingeri zose, kandi ntiritinye gushyira ahagaragara ko icyibazo atari umwami Kagame wenyine ko ahubwo ikibazo ari sisitemu yose ya Kalinga nshya ishimangiwe na FPR.

FDLR niryo shyaka ryonyine mu mashyaka ya politique y’abanyarwanda ryashoboye gushyiraho umutwe w’ingabo uzwi kwizina rya FOCA (Force Combatante Abacunguzi), kugirango ishobore guhangana n’ubwicanye FPR Inkotanyi ikomeza gukorera imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda. Uyu mutwe w’ingabo ukaba utarigeze utezuka mu bikorwa byo kurinda impunzi z’abanyarwanda mu gihe isi yose yari imaze kuzitererana no guha uruhushya Kagame ngo azimarire ku icumu. Abacunguzi rero barahagobotse; ndetse na n’ubu baracyahanganye n’izo nkora maraso zigambiriye kurimbura imbaga nyarwanda.

12036830_152299308450248_3261873743638189305_n

Force Combatante Abacunguzi

FDLR niryo shyaka ryonyine ryagaragaje ko n’iyo hashira ibisekuru n’ibisekuruza, mu gihe icyo riharanira kitaragerwaho, ritazigera ritezuka ku ntego, kuko ntirishingiye ku maranga mutima ahubwo rishingiye k’ukuri kuko ibitekerezo yubatseho ntawabirwanya akoresheje imbaraba z’umubiri zonyine ngo abitsimbure. Imbaraga za FDLR ziva mu myumvire n’uburyo bwo gutekereza bushimangira intego yayo yo kubohora u Rwanda no kwimakaza demukarasi isesuye, kandi igashimangira imiyoborere y’igihugu iha buri munyarwanda wese kwishyira akizana akanisanzura mu gihugu cye. Ikitwereka ko FDLR itazaruhuka itageze ku ntego yayo yo kubohora u Rwanda, ni uko abayobozi bayo bashobora guhinduka ariko yo ikagumana umurongo umwe, kuko yubatse ku bitekerezo n’imyitwarire, ntabwo yubakiye ku bantu ku giti cyabo. FDLR ni ishyaka rya rubanda rikaba riteza imbere ibitekerezo n’ibyifuzo bya rubanda aho gushyigikira inyungu z’abantu ku giti cyabo. Niyo mpamvu twemeza ko FDLR ari ryo shyaka ryonyine muri iki gihe rifite icyerecyezo gihamye kandi kigamije kubohora u Rwanda nta gushidikanya.

FDLR niryo shyaka ryonyine rihangayikishije cyane ingoma y’igitugu ya Kagame, ibi bikaba bigaragazwa n’imbaraga Kagame na ba mpatsibihugu bamushyigikiye bashyira mu bikorwa bigambiriye kuyisenya ariko bikanga bikaba iby’ubusa; FDLR ikaba igihagaze bwuma kandi ikaba igikomeye k’umugambi wayo wo gukura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR n’abakoloni bashya bayishyigikiye. Ntidushidikanya rero ko FDLR iri mu nzira igana ku ntsizi ya nyuma izashimangira uburenganzira bwa rubanda nkuko twari twarabuhawe n’abaduhaye Repubulika, bagasezerera kalinga. Niyo mpamvu FDLR ari ryo shyaka ryonyine abambari ba FPR n’ababashyigikiye bahoza mu majwi, kuko ari ryo ryonyine ribangamiye ingengabitekerezo ya Kalinga nshya, ishingiye k’ubwicanyi ndengakamere, ubusambo burangwa no kwikubira ibyiza byose by’igihugu, no gukwiza ibinyoma mu mahanga ndetse no mu banyagihugu. Muzarebe inshuro Kagame yikoma FDLR mu magambo ye nkaho ariyo imurwanya yonyine, ibi abikora kuko azi neza ko amenshi mu mashyaka yandi avuga ko amurwanya, ntacyo ashobora guhungabanya cyane ku butegetsi bwe.

FDLR niryo shyaka ryonyine ryemeye kuvuganira impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose no kuzirwanaho mu buryo bwose, mu gihe bamwe bavugira mu matamatama bisa n’aho bibatera ipfunwe kuba bavuga mu buryo busobanutse ko bafite aho bahuriye n’izo mpunzi, cyane cyane izikiri mu mashyamba ya Kongo. Hari n’abagendera kuri “baranyica” ya ba mpatsibihugu, bakirirwa bacinya inkoro barwanira ubutegetsi bumva ngo bazagabirwa n’abo ba mpatsibihugu  nkaho baharaniye kwimikwa na rubanda. Iyi myitwarire imeze itya niyo ituma bene aba banyapolitiki bagurisha bene wabo bagakomeza gushimangira umuco wo kwemere ubukolonize bushya.

Ubwitange bw’abacunguzi, ukwihangana, ubutwari bwo kudatinya aho rukomeye ubuhanga kamere bwo kumenya igikwiye, nizo ndangamuco imbaga nyarwanda icyeneye. Abibumbiye muri FDLR barangwa no gushishoza, bikaba ari byo bibafasha kumenya inzira nyayo ibageza ku ntego bihaye yo kubohora u Rwanda n’abanyarwanda. Niyo mpamvu FDLR ari ryo shyaka ryonyine rifite umurongo wa politiki uhamye kandi uzayifasha kugera ku ntego yayo yo kubohora u Rwanda no gushyiraho ubuyobozi bwemewe kandi bushyigikiwe na rubanda.

10649566_1537157826564314_3476864804145480985_n

Gen. Maj byiringiro victor

Sinarangiza kandi ndakanguriye andi mashyaka dufatanyije urugamba by’ukuri, ko iki atari igihe cyo kugabana imyanya kuko ntayihari, mu gihe cyose igihugu kikiri mu maboko ya Kalinga nshya, ko ahubwo dukwiye guhuza imbaraga, tugashyigikirana, maze tugafasha rubanda kwibohora, imidari n’amashimwe bikazatangwa ari uko amahoro yagarutse, igihugu cyabohowe. Ikindi kandi tugomba kumva ko ntawe uzaheka umusaraba w’undi, kandi ntawe uzasarura aho atabibye, Urugamba ni urwacu twese kuko tuzi neza ko inkingi imwe itubaka inzu. Ni ngombwa rero ko twerekana urukundo rw’igihugu cyacu dukorera hamwe kugirango dushimangire demukarasi mu gihugu cyacu kandi dushyireho imiyoborere ishingiye ku mategeko asigasira uburenganzira bwa buri wese. Ingoma ya cyami nshya iyobowe na FPR nayo igomba kuvaho, Repubulika ikongera igashinga imizi. Twese hamwe tuzatsinda.

Umucunguzi HAKIZIMANA PROSPER

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

5 Comments on "FDLR: ISHYAKA RUKUMBI RYAGARAGAJE ICYERECYEZO, UBWITANGE N’UBUSHAKE BWO KUBOHOZA URWANDA"

  1. ndatimana Gregoire | October 22, 2015 at 5:57 am | Reply

    umucunguzi HAKIZUMWAMI TUREMERANYWA KO IBYAVUGA ARUKURI KWAMBAYA UKURI KUKO FDLR YIGARAGAZAKOKO NKISHYAKA RIFITE UMUGAMBI UDAKUKA WOKUTUBOHORA INGOYI YA FPR .NIKO RYAKOZE BYINSHI BIGARAGAZA KOKO RISHAKIRA ICYIZA ABANYARWANDA.

  2. Rwose ibyo muvuze haruguru nibyo pe! Gusa icyo nakongeraho ni uko ariryo shyaka ryonyine rirwanya karinga nshya kuko ayandi yose usanga ari kurwanya Kagame kugiti cye, ibi bigatuma ubona ko amashyaka menshi ya oposition amaze nkaho bafite ibibazo personel. Icyo nakongeraho ni uko nk’umuntu uba hanze kandi ugira amahirwe yo kuganira n’ abandi baba hanze mbona nta muntu udashyigikiye abacunguzi! Nk’ urugero natanga urebye nk’umubare w’abantu batacyumva gahuzamiryango juste kuko itagitangaza amakuru ya benewacu bacyiri mu mashyamba ya rdc cg kuko itacyivuga amakuru y’abacunguzi, abo Bantu ni benshi cyane ibyo bikerekana ko nubwo batacya ku karubanda ngo bavuge ko bashyigikiye ibyiyumviro (nkuko abarundi bavuga) by’abacunguzi Ariko ku mutima wabo bazi aho bahagaze! Umuntu wese wabaye kongo uzakubwira ko adashyigikiye abacunguzi, cg uri i Rwanda ubona akarengane kahabera n’uwundi wese ukulikira ibibera iwacu, mpamya ko ari nka kamarampaka ibaye fdlr yahakura insinzi. Rimwe na rimwe akari ku mutima karuta agasesekara ku munwa .

  3. Ni ukuri ntituzacogora mpaka tubohoye Abanyarwanda. mukorezaho.

  4. Mukomere ku muheto,Abanyarwanda tubalu inyuma n’umutima wacu wose.

  5. hodari nkundurwanda | November 3, 2015 at 4:55 pm | Reply

    utarwanya fpr aba arikumwe nayo!!! ibyo byo birababaje kubona abantu bakagombye gushyira hamwe aribo bivangura ubwabo! Ariko burya ubwoko ntibwavaho cg iyo nduga na rukiga kuko biriho kandi difference irahari itariyo kubona kumaso ariko irahari mumvugo no mumikorere ahubwo iyaba abantu bamenyaga kuzuzanya bahereye kuri differnce ihari itavuyeho kuko ntatandukanirizo ryaba ribayeho nko kubwira abanyarwanda ko ntamoko ahari ko bose bitwa abanyarwanda ariko kuko amoko ahari atanavaho ugasanga bamwe bakandamiza abandi mwizina ryo kwitwa umunyarwanda. Amoko nImana yayashyizeho so abantu bashake uburyo bwo kwiyumvanamo no gukorera hamwe ntawe ushatse guhindura undi! i personally hope and pray for peace of rwanda and that FDLR is not just another political party after their own benefits. Murakoze

Leave a Reply to Dj Inn Cancel reply

Your email address will not be published.

*