(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’ UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 54 U RWANDA RUBONYE UBWIGENGE.

FDLRBanner
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

BANYARWANDA,BANYARWANDAKAZI

NSHUTI, BAVANDIMWE.

Nimugire ubutabera, amahoro n’ubwiyunge nyakuri byo nkingi y’amajyambere nyayo turangamiye twese. Imana Rurema nibasesekazeho umugisha wayo. Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya 1 Nyakanga 2016, imyaka 54 irashize u Rwanda igihugu cyacu dukunda rubonye ubwigenge.

Kugira ngo ubwo bwigenge bugerweho habaye aha abagabo. Nyuma y’imyaka isaga 400, imbaga nyamwinshi y’ Abanyarwanda iri ku ngoyi y’ingoma ya cyami na gihake hiyongeraho igikoloni cy’ abazungu, bake mu bahutu bari barashoboye gukandagira mu ishuli baje kuvukamo abarwanashyaka b’ikubitiro bahagurukana na rubanda rwose rwatsikamiwe barwana inkundura baharanira uburenganzira bwabo ngo bipakurure izo ngoma zombi.

Inkubiri y’urugamba rwo kwigobotora ingoma ya cyami; gihake na gikolonize yatangiye muri za 50. Inzira yabaye ndende kandi iruhije. Zimwe mu ntambwe z’ingenzi twavuga:

– Inyandiko yitwa Manifeste y’abahutu yo kuwa 24 Werurwe 1957 yagaragaje neza akarengane ka rubanda nyamwinshi;

– Ivuka ry’ amashyaka menshi ( MDR PARMEHUTU, APROSOMA, UNAR, RADER, AREDETWA);

– Imyivumbagatanyo ya rubanda yo mu Ugushyingo 1959 yasembuwe n’isagarirwa rya Mbonyumutwa Dominiko kuwa 1 Ugushyingo 1959 dore ko ariwe muhutu rukumbi wari Sushefu (Sous chef) abambari b’ingoma ya cyami na gihake bashakaga kwica;

– Amatora y’abayobozi b’inzego zibanze mu 1960;

– Kongere yo kuwa 28 Mutarama 1961 yabereye i Gitarama yasezereye ingoma ya cyami na gihake itangaza ko u Rwanda rubaye Repubulika ishingiye kuri demokarasi;

– Itora rya Kamarampaka ryo kuwa 25 Nzeli 1961 ryanze umwami n’ ingoma Kalinga rishimangira bidasubirwaho demokarasi muri Repubulika;

– Itangazwa ry’ubwigenge bwa Repubulika y’ u Rwanda kuwa 1 Nyakanga 1962 ari nabwo hazamuwe bwa mbere ibendera ryayo.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti, Bavandimwe.

Kuba u Rwanda rwari rubaye Repubulika yigenga ntibyanyuze abari batsimbaraye ku ngoma ya cyami na gihake, bagerageje kuyiniga igitaguza birabananira ariko ntibava ku izima maze guhera mu 1967 bafata igihe gihagije baritegura bashaka amaboko muri ba Mpatsibihugu bashoza intambara mu Ukwakira 1990 bitwa FPR- INKOTANYI kugeza bafashe ubutegetsi muri Nyakanga 1994 nyuma w’umuvu w’ amaraso y’Abanyarwanda bahitanywe n’ iyo ntambara harimo n’umukuru w’igihugu Habyarimana Juvenal. Kuva ubwo kugeza magingo aya, u Rwanda n’Abanyarwanda babaye ingaruzwamuheto z’ agatsiko k’ inkoramaraso ka FPR- INKOTANYI n’ abambari bayo:

– U Rwanda rwagizwe akarima k’agatsiko ka FPR- INKOTANYI na ba Mpatsibihugu bagateretse ku butegetsi;

– Imiyoborere y’igihugu ntaho itaniye n’ iyaranze ingoma ya cyami na gihake kuko agatsiko ka FPR kica kagakiza uwo gashatse;

– Politiki y’ ikinyoma na humiriza nkuyobore yahawe intebe;

– Uburenganzira bw’ibanze bwa kiremwamuntu bufite abo bugenewe n’ abo butareba;

– Imbaga nyamwinshi inyunyuzwa imitsi kubw’ inyungu z’ agatsiko za FPR- INKOTANYI;

– Intero ya ” NDI UMUNYARWANDA” idafite ikindi igamije uretse guhindura mu mayere umuhutu umucakara w’umututsi;

– Jenoside yagizwe igicuruzwa cy’ agatsiko ka FPR- INKOTANYI igirwa n’icyaha cy’ inkomoko ku muhutu wese n’utaravuka;

– Agatsiko ka FPR- INKOTANYI gakomeje kwinangira kanga gukemura ikibazo cy’impunzi z’ Abanyarwanda ahubwo kagashishikazwa no kujya kuzicira mu bihugu zagahungiyemo;

– Imbaga y’Abanyarwanda irakeneshwa nkana mu gihe agatsiko kari ku ngoma gatumbagira mu bukire; n’ ibindi bikorwa by’ ubugome.

Bacunguzi, Bacunguzikazi

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Nshuti, Bavandimwe.

Nk’ uko bigaragarira buri wese, kuva FPR-INKOTANYI yafata ubutegetsi mu Rwanda ku ruhembe rw’umuheto, ibyiza by’ ubwigenge muri Repubulika twari twaragezeho n’ icyizere ryatangaga ryarayoyotse .

Niyo mpamvu urugaga FDLR rwanze gukomeza kurebera rwiyemeza gufata inzira y’ urugamba rwo kubohoza u Rwanda n’ Abanyarwanda ku ngoyi n’ ubucakara by’ agatsiko ka FPR-INKOTANYI n’ abambari bayo.

Iyo nzira y’urugamba ntitana n’inzitizi n’ ibigeragezo. Abarwanashyaka b’ ikubitiro baharaniye ubwigenge bahuye nabyo, barishwe, barakubiswe, baragambanirwa, baratotezwa, barara rwantambi,… ariko ntibacitse intege barahatanye busa ikivi bateruye.

Ubu twibuka ku nshuro ya 54 u Rwanda rubonye ubwigenge , mu rugaga FDLR duhanganye n’ ikibazo cy’ igumuka rya bamwe mu Bacunguzi barangajwe imbere na Col IRATEGEKA Wilson wari visi Perezida wa kabiri wa FDLR.

Ntagushidikanya ko umwanzi wacu FPR-INKOTANYI na ba Mpatsibihugu bayimitse aribo bari inyuma y’ iryo gumuka mu mugambi basanganywe wo gutsiratsiza FDLR ngo haburizwemo burundu urugamba rwo kubohoza u Rwanda n’ Abanyarwanda no kwikiza abahamya b’ akaga kagwiriye Abanyarwanda kuva FPR yashoza urugamba. Icyo gikorwa cy’ubugambanyi ntikigomba kuduca intege no kudukoma imbere kuko aribyo umwanzi ashaka. Ahubwo ni umwanya wo kurushaho kuba maso wo gufata ingamba nshya zo guhangana n’umwanzi ugenda arushaho kwiyoberanya ngo abone uko asenya abaharanira impinduka nyayo mu Rwanda aho bari hose.

Turasaba Abacunguzi bose n’ Incuti z’ urugaga FDLR:

– Kwima amatwi ababashuka babashora mu nzangano n’ amacakubiri cyane cyane ashingiye ku turere kuko ari umwe mu mitego y’ umwanzi;

– Gushyira imbere ukuri no kwamagana ibinyoma;

– Koroherana no kwirinda ubushotoranyi;

– Gukomera ku bumwe bwacu no kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe;

– Kuzirikana buri gihe ko u Rwanda ari urwa twese ntawe ugomba kuruhezamo undi;

– Gutsinda irari ry’ ibintu, ibyubahiro, amakuzo, … bishora bamwe mu bugambanyi;

– Kudatatira igihango twagiranye n’ urugaga FDLR mu ndahiro dutanga IMANA ho umugabo.

Ariko ikiruta byose turasabwa gutinya Imana, kuyubaha no kuyigororokera kuko ariyo soko y’ ukuri turwanirira akaba ari nayo tuzakesha guhangamura ikinyoma FPR- INKOTANYI yubakiyeho.

Tubifurije isabukuru nziza y’imyaka 54 ishize u Rwanda rubonye ubwigenge n’umunsi mwiza w’AMAHORO N’ UBUMWE twizihiza buri wa 5 Nyakanga mu rugaga FDLR.

HARAKABAHO URUGAGA FDLR,

HARAKABAHO U RWANDA RWIGENGA KOKO,

HARAKABAHO DEMOKARASI MURI REPUBULIKA,

HARAKABAHO ABANYARWANDA MU BWISANZURE BUSESUYE.

Bikozwe kuwa 22 Kamena 2016

(Sé)

BYIRINGIRO VICTOR

Gen Major

PRESIDENT  ai des FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’ UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y’IMYAKA 54 U RWANDA RUBONYE UBWIGENGE."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*