(Kinyarwanda) UBUREZI BW’ABACUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI

12048979_1506910326288027_1903764137_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ngo akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure. Urubyiruko ni umusemburo w’ejo hazaza, kandi ngo umubyeyi wese yizihirwa no guheka. N’ubwo imibereho yacu hano muri camp Bauma i Kisangani igoranye, tuzi ko ejo hazaza hazubakwa n’abana bageze mu ishuli.

IMG-20151019-WA0000

Abana b’impunzi z’abanyarwanda mu mashyamba ya Kongo

Niyo mpamvu twese hamwe nk’abitsamuye, tuzi ko kubyara ari nko kurya ideni, kuryishyura bikaba ari ugushaka imfashanyigisho zo kurera. Nubwo twe ntazo tugira, ariko ndahamya ko n’abahanga kaminuza baramutse badukozeho ubushakashatsi, buri wese muri twe n’aba bana bacu bavukiye mu magorwa angana gutya, yakwandikwaho igitabo kandi kikagurwa ndetse kigahenda. Aba bana bacu rero n’ubwo biga mu magorwa ntibituma baterekana umusaruro ugaragara w’amanota kandi n’ahandi hose bagera mu yandi mashuri, buri mwana wese yakurikira hakurikjwe umwaka yari agezemo; kuva mu wambere kugera mu mwaka wa watandatu, kuko no mu rusaku indushyi ivanamo iryayo IJAMBO.

Impunzi z'abana i Kisangani zarangije igihembwe cya kabiri

Abana baje kumva amanota y’igihembwe cya kabili i Kisangani

12038398_1507004399611953_8290769028471852033_n

Nta nzovu kandi inanirwa umugoboro wayo, kandi nta ntindi inanirwa iyayo. Umwarimu utanga ubwenge siwe wabubuze; umuhinzi abungabunga injyemwe ze, kugirango igihe kihinga azabe afite indobanure. Ingemwe zacu naba badukomokaho. URUBYIRUKO RWACU DUHURIYEHO, N’ABACU ABARI HAFI NABARI KURE. Mu bwitange bukomeye, abarimu bategura amasomo hifashishijwe ubushake n’ubumenyi kandi twifashishije ibitwegereye byose, nta na kimwe gipfa ubusa.

  • Amacarito azamo ibiribwa iyo byabonetse tuyabyazamo amakayi
  • Ibipapuro bifunitse za conserver; urugero nka sardine, mbere yo kubitobora ngo bitekwe birashishurwa bikagabanwa, hakurikijwe umubare w’abana bacu,hagakorwamo IBIDANAGO BY’ABANA.
  • Amakara ava muziko ducanamo turayaconga tukayasimbuza amacaki. Mu bushobozi bwacu bucye twashoboye kugura ibibahu bikwiye amashuri yose ariko turashimira uwahoze ashinzwe iyi nkambi, Maman Moseka wigeze kuduha imfashanyo y’amakayi 250 n’amakaramu 200. Ibi byagiye byifashishwa n’abarimu mu gutegura amasomo, kuko abanyeshuri ntibyari kubakwira.
Ababyeyi baje kunva amanota y'abana i Kisangani

Ababyeyi baje kumva amanota y’abana i Kisangani

Nguko uko twarangije igihembwe cy’ambere tugera mu cya kabili, turakomeza, ariko mu bigeragezo byinshi cyane kuko twabuze abarimu n’umuyobozi wabo. Habayemo byinshi bitavugika ariko tubirengaho. Nubu rero twirengagije imigambi mibi badufiteho, twabonye ko iyakaremye ari yo ikamena. None ubu twatangiye igihembwe cya gatatu(12/10/2015).

Abacunguzi bifanije n’umuryango wa Sgt mu muhango wo kurangiza ikiriyo nyuma y’urupfu rw’umwana we USHINDI

Abacunguzi bifatanije n’umuryango wa Sgt NGENDAHIMANA Olivier mu muhango wo kurangiza ikiriyo nyuma y’urupfu rw’umwana we USHINDI i Kisangani

12077155_1508162329496160_1796059151_n

Abana bacu nta byinshi badusaba byiza, kuko ntabyo bazi kandi nta n’ibyo babonye. Biga bambaye ubusa, ntibasekana kuko barabimenyereye. Mbese kuribo babizi gutyo nta gishyashya babibonamo, bazi neza amateka n’impamvu y’ibi byose, kuko abaduhiga iyo bari kwibuka natwe ntituba turi kwibagirwa, nuko gusa bashimubwabo ari mwene kanyarwanda, mu byiringiro bihoraho, abana bacu bazi ko imbuto y’umugisha iva kugiti cy’umuruho. Bazi kandi ko Uwiteka atareba nk’abantu, ahubwo areba kure nk’izuba nta byago atakuramo abana be.

12077390_1506944439617949_1789473659_n

HARAKABAHO UBUREZI BWA GICUNGUZI,HARAKABAHO ABACUNGUZI, BO BAREZI BADATSITARA.

Umucunguzi PASCAL MWUMVENEZA

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

3 Comments on "(Kinyarwanda) UBUREZI BW’ABACUNGUZI MURI CAMP BAUMA KISANGANI"

  1. Mukomeze mwihangane kumurimo mwiyemeje kuko IMANA ntireba nkabantu kandi mwibuke ko ngo umwanzi agucira akobo IMANA igucira akanzu, bagarira yose kuko utazi irizera nirizarumba. IMANA ibarinde.

  2. angel | at 07:10 AM | Reply

    Mana yanjye koko gusa abonibakomere byose bijyabishira ubwo buzima nabubayemo inzuko bumera iryo shuri naryizemo ubunigamuri kaminuza yo muri america gusa mujye mumenyako ntakure imana itageza umuntu kdi ntakure itakuvana

  3. Iyo usoma iyi nkuru, ugatekereza iyi mibereho y,abana b,impunzi bafite nubuzima babayemo,wibaza byinshi kucyo bazira kikakuyobera.mperutse kuva hano muri uganda njya gusura abo bana n,udukoresho duke nshoboye ariko agahinda karanyishe nagarutse nashavuye cyane.None bantu mukunda urwanda n,abanyarwanda mugira umutima ufasha nimufashe aba bana barababaye

Leave a comment

Your email address will not be published.

*