(Kinyarwanda) UMUGABO MAHINGURA YABWIYE MAHINGA ATI URAHINGE UHINGURA KUKO AHO UHINGA HAHINGAGA ABANDI

12004766_1503202126658847_6152001110489774568_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Nyagasani ni we MANA YANJYE! ZAKARIYA 13.8-9.

  1. Ni byo aradutabaye ruzirabwoba, ari nayo Mana ivuga bikaba, yategeka bigakomera niba upinga, upinge umuntu ureke Imana, igihangange cy’isi n’ ijuru.

12049569_1502920223353704_8067191352254790871_n

2.   Ruzirabwoba we Bisohoze, Bihindure, imitima y’abigize ibigaganyare itamenetse, bisohoreze mu maso y’abazungu n’abirabura, nziko bizatuma bakubaha, bakanagutinya, dore ko k’ubwabo ubu ngo barakurashe, ari na yo mpamvu ngo bihaye agaciro n’ishema ndetse ngo no kwigira.

1978707_1503371096641950_3891093072434247837_n

3.  Kuko ijambo wivugiye uririndisha inkoni yawe kugeza risohoye ibyo watubwiye kuva cyera, ntiwaduhannye ubutadusura, wamye udukomeza byatuyobeye, twahawe ibyiringiro byinshi bituruka iwawe, nafashe bicyeya byo kunkomeza bingana n’ububiko bwo mu gatwe kanjye kuko ari gatoya, nkaba nkakubahira kuko ukandindira imijugujugu.

4.  Seruka neza wowe ubikwiye, gamburuza imigambi y’abagome ubaka intebe mu nzu y’umuryango wawe nk’ingoro yawe. Dore dukeya n’undi yumve. Kuva na cyera tukiba iwacu, kugupfukamira twabirazwe nabatwibarutse.

IMG-20151018-WA0009

5.  Iryo shema rituruka iwawe niryo duhorana, twaryitoreje ku misiyoni no ku misozi yo kw’ivuko ari nayo mpamvu iyo bituyobeye, tujya mu byumba kugupfukamira. Tukakubwira amaganya yacu akakugeraho, kuko watubatuye na wa mwenda waratabutse, buri wese akigerera ahera, akahakura ibimuhumuriza.

IMG-20151018-WA0014

6.  Tukongererwa intege mu rugendo rugana ubugingo uti: dore mwarwana mutarwana, igihe kiri hafi mukajya hanze mukajya kwiga nk’abacisha bugufi nkabaha urukundo mugahumuka, mukamenya gutandukanya umucyo n’umwijima.

IMG-20151018-WA0016

7.  Kuva na cyera watubwiye ko uri Imana iteye ubwoba uti: Nimugera hanze iyo mu mahanga nta mazu y’amagorofa muzahabona keretse ubwoba, urupfu amaganya n’agahinda ubundi mukihisha inyuma y’ibihuru uti:

  • Ibyo bihuru nabyo n’umugisha, kuko ntabikoze ntyo ahanyu hakwibagirana, bityo abari abantu bakaba ivumbi. Uti:
  • Dore Habyarimana namara gupfa ibyago n’amakuba bizabaterura nka serwakira y’ivumbi n’ibyatsi, mujye iyo ishyanga gushinyagurirwa. Uti:
  • Ariko nzabana na mwe, nzabarinda sinzemera ko mushiraho; aho inyuma y’ibihuru niho nzabasanga mbamanurireho umwuka muhembuke mwuzure urukundo, maze mbiyoborere mureke kwitirirwa amahane, musabe imishyikirano kandi si uko muzaba mutinye cyangwa mutsinzwe ni njye uzaba mpinduye umukino nk’ Imana. Abinangiye imitima nibabikomeza, nzashyiraho urugamba runoze kandi rusukuye rugizwe na benshi bataziranye, bazasigasirana mu muvuduko, bakazamurana mu ngenzo no mu bufindo bucamarenga afututse abaziranye n’abamenyanye uwo munsi bahure bwije. Bati: 
  • Jye nzihagurukira RUZIRABWOBA nyoboye INZIRABWOBA zitabwigeze, kuko tuzaba dufitanye gahunda, nzuzuze imbaraga z’umwuka wera, mvuze ifirimbi ihamagarira gutabara. Nti:
  • Nimwihute kw’itabaro, kuko ibiganiro barabyanze ni ba bangamwabo ntibanagurirwa, bimwe bakunda nibyo bashaka, turaruhuka turubohoje.

IMG-20151018-WA0011

8.  Ubwo bimeze gutyo rero RUZIRABWOBA nzavuze impundu njyeze mu Rwanda, nzanye umukumbi ungana ibihumbi, ikivi gisohojwe k’uruharuriro, ibitangaza biri gukoreka dore ubwo bwuzu bw’uwo munsi utagira ukusa, aho abatabicyekaga bazaba baseka cyane, batangara guverinoma nziza itagira inenge imaze kurahira, havugwa ijambo ry’Uwiteka rihumuriza, imbaga nyamwinshi itanga impundu kubera ibitangaza n’amasezerano Uwiteka Imana ishyizeho akadomo.

12036835_152299268450252_8115006711363670426_n

9.  Ni wowe Mwami Mana wirukanye Rusuferi ubugira kabiri, urwa Gasabo ururagize Michel mutagatifu, kuko no mu ijuru ingabo yari ayoboye ni zo zizamenesha Rusuferi avuye mu Rwanda.

10.  Mana rero yobora uru Rwanda, uturinde umurengwe no kwivuga ibigwi, maze byose bibe uko ushaka, kuko uduhaye umwanya wo kugukorera, natwe guhera ubwo twirinde icyo ari cyo cyose gisebya izina ryawe.

Maze mu banyarwanda habe igihango cyo kudahemukirana ingoma ibihumbi.

Umucunguzi PASCAL MWUMVENEZA

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UMUGABO MAHINGURA YABWIYE MAHINGA ATI URAHINGE UHINGURA KUKO AHO UHINGA HAHINGAGA ABANDI"

Leave a comment

Your email address will not be published.

*