ESE IBIBAZO BY’UMUNYARWANDA BIZAKOMEZA GUSUBIZWA N’INTUMBI Y’UMUNYARWANDA?

Hutu-refugees-at-UN-s-Gom-006
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

 

general major byiringiro victor

general major byiringiro victor

Twebwe Impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu Rugaga Ruharanira Demokarasi no Kubohoza u Rwanda (FDLR), dukomeje kwandika no gutanga ibitekerezo binyuranye bigaragaza ukuri ku mateka y’imibanire n’imikorere y’Abanyarwanda bagiye babana n’abaturage b’ibihugu bibakikije mu myaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans+) u Rwanda rumaze rubayeho. Nyuma y’igihe kirekire twebwe Impunzi twicwa, turimburwa nta mbabazi, twongeyeho n’ibyagiye bikorerwa Abanyarwanda mu gihe cy’Ingoma ya Cyami, byagaragaye ko Abanyarwanda batigeze bashobora gushaka umuti w’ibibazo byabo kugeza ubu.

Iyo witegereje u Rwanda ubona ari igihugu kirimo abantu benshi n’ibintu byinshi, ku buryo wakwibaza niba mu Rwanda ibyo bavuga ko habayemo intambara zamaze abantu n’ibintu ari ukubeshya. Ibyo biterwa rero n’ubutoya bw’igihugu cy’u Rwanda, gikikijwe n’ibihugu bituwe n’abantu bavuga ikinyarwanda, ku buryo urujya n’uruza rwabo rutuma irimburwa ryakorewe Abanyarwanda n’iribakorerwa buri munsi kandi ku buryo buteye ubwoba ritagaragara. Kubera iyo mpamvu y’ubutoya bw’u Rwanda n’ubwinshi bw’abavuga ikinyarwanda, usanga kuri iyi si ntawe uvuga irimburwa ryabo kuko byitwa kugabanya. Bityo agaciro k’Abanyarwanda kazimiriye mu bwinshi bwabo bitewe n’ubutoya bw’u Rwanda.

Iki kibazo gikomeye cyane, benshi mu Banyarwanda bagiye bagishakira umuti utari mwiza na gato, wo kugabanya barimbura abanyantegenke mu myaka magana ane na mirongo itanu yose! Uwo muti ni wo ugishakwa kugeza magingo aya, aho benshi bibwira ko ubuzima bushohoka gusa ari uko habaye igabanya cyangwa ipunguza nk’uko Kagame na FPR bakunze kubivuga no kubikora. Ubu u Rwanda rukaba rufite ubuzima rukesha gusa abantu barenze miliyoni icumi bamaze kwicwa muri iyi myaka makumyabiri n’itanu gusa ishize. Iyo tuvuze u Rwanda kandi ntituba tuvuze Abanyarwanda bose, kuko hari abo FPR yiyemeje kurimbura kugira ngo abandi babeho. Abo bagomba kubaho ni bo twita u Rwanda, naho abagomba gukorerwaho Punguza mu mugambi wa FPR, bo biswe amazina baheraho mu kubarimbura. Ayo mazina y’Abanyarwanda akaba agaragara mu buryo bubiri buhurira ku cyo bise “Ndi Umunyarwanda”.

 Ndi Umunyarwanda igamije gukuraho amazina y’ubwoko butuye u Rwanda uko ari butatu: Abahutu, Abatwa n’Abatutsi. Ayo moko rero FPR yayakuyeho iyasimbuza andi moko, ari yo Abacitsekwicumu n’Abajenosideri. Aya moko mashyashya y’Abanyarwanda FPR yashyizeho agamije iki? Iyo uvuze ya moko yari asanzwe mu Rwanda, bihita bikugora gusobanura uburyo Abanyarwanda bishwe, kuko usanga ayo moko yose yarapfushije abantu kubera intambara ya FPR yatangijwe kuwa 01 Ukwakira 1990 kandi ikaba igikomeje kugeza n’ubu, byongeye kandi ugasanga ubwoko butanavugwa ari bwo bwarimbuwe cyane muri iyi myaka makumyabiri n’itanu (25ans). Noneho wakongeraho abarimbuwe mu gihe k’Ingoma ya Cyami, ugasanga hari ubwoko bwahagurukiwe muri iyi myaka yose ngo butsiratsizwe ku isi. Kugira ngo FPR ikureho urubanza rwa bwa bwoko bwarimbuwe imyaka amagana, yahisemo gushyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda igizwe n’ubwoko bubiri:Abacitsekwicumu n’Abajenosideri. Ubu bwoko ni bwo Leta ya FPR yahimbye mu Rwanda, kugirango umwana wese uzavuka mu biswe abajenosederi azajya ahora apfukamye asaba imbabazi uwavutse mu biswe abacitsekwicumu, kandi ibyo bikabaho Ingoma ibihumbi. Uko byahoze ku Ngoma ya Cyami, ku bahutu byarushijeho ku Ngoma ya FPR.

 Uyu muco wa kera w’uko bamwe mu banyarwanda babonaga ukubaho kwabo gushingiye gusa mu kurimbuka kw’abandi ari na wo uriho ku Ngoma ya Kagame na FPR ye niba ari mwene Samusure utabura isunzu ntitwamenya! Ariko ntibikwiye mu bantu biki gihe. Uyu muco ushobora na none kuzitwa kamere abawutangije biyitiriraga ubwoko bw’abawugaruye bakaba bawukomeje mu banyarwanda ngako akaga k’Abanyarwanda cyane cyane abahinduriwe amazina y’ubwoko bakitwa abajenosideri bagomba kwicwa nta mbabazi iteka ryose. Ibi ntakindi bigamije uretse wa mugambi wa Punguza (igabanya),kuko igihe cyose u Rwanda ruzaba rukeneye kugabanya, ruzagabanya muri ba bandi biswe izina ry’ururimbukiro (Abajenosideri). Nguko uko ikibazo cy’ubuto bw’u Rwanda n’abarutuye cyabonewe umuti! Ese iryo ni ryo terambere.

 Twebwe Impunzi z’Abanyarwanda ziri mu mashyamba ya RDC, tumaze kwibutswa na FPR umugambi wahozeho wo kugabanya Abahutu no kubacisha bugufi iteka ryose, twiyemeje kuvuga no kwandika inyandiko zishoboka zamagana zikanashyira ku mugaragaro ubugome kirimbuzi bw’igabanya ryagenewe ubwoko bumwe mu myaka irenga magana ane na mirongo itanu. Nkuko handitswe hakanakwirakwizwa inyandiko nyinshi zisobanura mu ikinyoma impamvu Abahutu bagomba kurimburwa na twe Impunzi twiyemeje gusohora inyandiko nyinshi zishoboka zamagana ibikomeza kurimbura Abahutu tuvuga ukuri kubonwa kandi kugasomwa na bose; ngo dufatanye na benshi ndetse cyane cyane abavandimwe bacu b’Abatutsi mu kurwanya no kwamagana umugambi w’igabanya cyangwa irimbura rigamije kumara ubwoko bumwe kandi rimaze imyaka myinshi.

Tuzi neza ko hari ababona kuri bo ari byiza, ariko hari n’abo bitera ubwoba bakarusha n’Abahutu kubirwanya bamwe bakanabizira. Niyo mpamvu uyu mugambi mubisha tutawita uw’ubwoko nyirizina ahubwo ni uw’ababwiyitirira bagendeye ku muco kirimbuzi wahozeho ku Ngoma ya Cyami. Uyu muco kirimbuzi rero uko ugenda ugira abo wicaza ku ntebe y’amaraso, hari bamwe mu banyarwanda bawubona nk’igisubizo gihamye cyo kugera no kuguma ku butegetsi ku buryo usanga bapanga abo bagomba guhitamo kugabanya ngo abandi babeho neza babitewe no kurebera kuri FPR no ku Bami.

Twebwe Impunzi z’Abanyarwanda tumaze kubona neza ubugome twagiriwe mu myaka makumyabiri n’itanu (25 ans) yose turebye kandi ibyagiriwe Abahutu mu myaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans+). Byaduteye kuba maso no gusobanukirwa hakiri kare abashaka gukiza abandi kandi bose ari Abanyarwanda.

Twebwe Impunzi z’Abahutu ziri mu mashyamba ya RDC, tuzi neza isano twese dufitanye y’akababaro no kurimburwa twagiriwe kuva kuwa 01 Ukwakira 1990 kugeza ubu. Iyo sano rero ni ugupfa no gukira kandi twasangijwe na FPR ifatanije na bamwe mu Bahutu bitwazaga amacakubiri n’uturere mu kwerekana ko Abahutu barimo ibice bitandukanye. Ariko ntitugikeneye kubibwirwa ku rurimi twabibwiwe n’amasasu ya FPR kuva kuwa 01 Ukwakira 1990kugeza ubu. Ubwicanyi n’uburimbuzi bwa FPR, uburimbuzi bwakozwe n’abami ibyo byombi ni byo bitwereka niba mu Rwanda hari Abahutu b’ibice bibiri nkuko hari ababyitwaza bashaka kutwicaza aharuta aha twicaye.  Imana yaturemye ni yo izi ko twese Abahutu turi umwe isano yacu ikaba Punguza twazaniwe n’abami na FPR. Gufasha no gutera inkunga iyo Punguza bikaba byaragiye biterwa inkunga na bamwe mu bahutu kubera inda zabo na n’ubu rero hari abakibigerageza kubera nyine inda.

Niba urupfu Abahutu bapfuye mumyaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans+) rutarabagize umwe uyu munsi bakaba bakwifuza kwirema mo ibice, noneho bazapfa urungana iki ruzabagira umwe byuzuye. Niba isano yacu ari ukuturimbura batarobanuye, ninde wababwiye ko itabarwa ryacu rizarobanura?

 Bamwe bibwira ko uko gutabarwa kugamije kuduha ubutegetsi bwo kwihimura ku bandi bakaba ari cyo barwanira. Oya rwose ugutabarwa kwacu ni uko kujya kwereka abavandimwe bacu urukundo bo batwimye mu myaka irenga magana ane na mirongo itanu (450 ans +) dupunguzwa. Ese urwo rukundo twe turarufite? Ese twumva ko turi umwe cyangwa natwe twifuza Punguza muri twe nkuko hari uwavuze ko Impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutaha mu Rwanda ari uko habayemo Punguza yibasira abazitambikiye muri iyi myaka yose y’akababaro? Ngiyo Punguza ya kabiri yifuzwa na bamwe kugira ngo tubone kuba umwe. None se niba tuyifuza twiteguye kugira akaga kikubye inshuro zingahe ako twagize?Hari n’abifuza ko ibisubizo byabo cyangwa iby’u Rwanda bizaboneka ari uko habaye Punguza izahitana 2/3.Ntabwo ibibazo by’Abanyarwanda bizakomeza gusubizwa n’intumbi z’Abanyarwanda.

 Ntabwo umututsi azakomeza kurya ngo aryame kubera ko umuhutu yapfuye, n’umuhutu ntazatabarwa ari uko umututsi yabanje gupfa; n’umutwa ntazakurwa inyuma y’amateka ari uko hari ababanje kumusimbura yo. Ariko kubera ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, icyo baraye bayisabye bucya ikibaha. Nituyisaba amahoro izayaduha, nituyisaba gupfa izabiduha nabyo. Ariko se tuzakomeza gutekereza ko bamwe bazakomeza gupunguzwa ngo abandi biyongere na byo ikomeze kubyemera? Twibuke ko u Rwanda ntako rutagize ngo rwaguke’ ariko kuko abami b’u Rwanda barwaguje intumbi barimburaga. Uwo muvumo waruteye gutuba. Niba Abanyarwanda twese turi umwe, tuzasangira ibyiza cyangwa ibibi byarwo, kabone n’iyo bamwe babanza kurya mbere y’abandi, ariko tuzasangira duhage! Ese duhisemo gusangira iki? Ni ibyiza cyangwa ni ibibi?

 Twebwe Impunzi tumaze kubona ibyo byose twifuje gusangira ibyiza abami ba FPR bimye Abanyarwanda bo bumvaga ko basangiye bose batahaga, bahitamo kuniga bamwe ngo bahaze abandi, ari yo ngaruka y’irimbuka ry’Abanyarwanda n’Abanyekongo bakomeje kurimbuka ngo hagire ababaho neza mu Rwanda nk’uko byahozeho kuva kera. Twasanze dukwiriye gufata iya mbere mu gutanga inama ku banyarwanda n’abanyamahanga badukikije kuko Punguza ya FPR yambuka n’imipaka. Kandi ntawe uhaga kabiri iyo abikesha kuniga abandi.

 Kubera ko byitwa ubwoko ku bundi bikiri mu Rwanda bikitwa igihugu ku kindi iyo byambutse imipaka twasanze amaherezo Punguza ya FPR ku bihugu birukikije izagaruka Abanyarwanda bose bituma tubyamaganira kure dufatanije n’abandi baturage b’ibihugu bidukukije cyane cyane RDC, kubera kandi ko twe Impunzi dufitanye isano twaboneye aho abashaka kuducamo ibice batigeze bagera twahisemo kubabwira ko iryo y’amacakubiri tuzi aho yatugejeje. Kandi niba tutarahaze twarasibye. Nta yindi Punguza dukeneye, turashaka ubumwe bushingiye ku kuri buduhuza na bose, tutitabaje intumbi z’abantu nka twe nk’uko FPR yabikoze.

 Kuko tuzi aho inyota y’abashaka ubutegetsi yatugejeje, ubu dutinya uwo ari we wese watwegera ashaka ubutegetsi gusa, kuko nta kindi bitwereka uretse urwobo rurerure ruruta urwo twagushijwemo. Abo rero nibanyure indi nzira itagana ku banyarwanda.

Turasaba kandi buri munyarwanda ngo age arya yishimye ari uko abona impande ye bishimye nka we. Buri munyarwanda age ashimishwa n’uko ariho igihe impande ye naho hari uriho nkawe. Naho n’urya kuko hari uwo wafashe mu muhogo uge utekereza uko uwawe ugiye kuba. Nubaho kuko hari uwo wishe, uge ukoperera ku rupfu wamwishe kuko ni rwo ruba rugutegereje. Amahoro twe Impunzi twifuza tuyifuriza n’abandi hatabaye Punguza kuko iya FPR n’iy’abami yabonywe na buri wese

 

Bikorewe i Walikale kuwa 04 Kamena 2015

BYIRINGIRO Victor

Jenerali Majoro

Perezida w’agateganyo wa FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

1 Comment on "ESE IBIBAZO BY’UMUNYARWANDA BIZAKOMEZA GUSUBIZWA N’INTUMBI Y’UMUNYARWANDA?"

  1. nimwiha nga ne kuko naho isi itatwunva kucyibazo cyacu ariko imana yo mwijuru yo iratwunva nimu cyike inege nabita gira iherezo. murakoze.

Leave a comment

Your email address will not be published.

*