UBUTUMWA BUGENEWE AMAHANGA YOSE BY’UMWIHARIKO LONI NA SADC: IKIBAZO CY’IYICARUBOZO RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MU MAKAMBI: AKABARORE KISANGANI.

Byiringiro
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Iki kibazo kiragumya kubabaza IMANA n’Abanyarwanda bashyira mu gaciro. Ariko kandi nk’uko mwumva iki kibazo, ziriya mpunzi ziswe ABARI GUHORWA IMANA B’ABANYARWANDA, bakaba bari mu kirenge cy’ABAHOWIMANA B’I BUGANDE, na bo bazize akarengane nk’ako, bicwa mu by’ukuri n’uwagombaga kubarengera, ari we UMWAMI KABAKA wategekaga u Bugande icyo gihe. Twebwe Urugaga FDLR twashyize intwaro hasi turi guharanira amahoro, none abo twohereje mu makambi nk’uko twari twabisabwe na LONI na SADC, abo twohereje muri ayo makambi bari kwicwa urw’agashinyaguro ibi birengeje uko wafata umuntu ukamutera icyuma. Kwicisha abantu inzara no kubagaraguza agati ni iyicarubozo riri kubabaza IMANA n’Abanyarwanda bashyira mu gaciro, nk’uko twabivuze haruguru; ntabwo ari urupfu nk’izindi zisanzwe, namwe murabibona. Abenshi barirengagiza ukuri bakuzi, nyamara abo bana b’IMANA biyemeje kugaragaza ukuri no kugupfira nk’ABAHOWIMANA B’I BUGANDE.

None se, niba koko LONI, ishinzwe kurengera no kubungabunga amahoro ku isi, abantu bakicwa rubozo bari mu maboko yabo kandi barashyize intwaro hasi hashakwa amahoro, ahubwo bakagirirwa nabi bene ako kageni, uwayigirira icyizere ni nde? Abo bavuga ko bazatanga , murumva bazarengera bande?

11800068_1477087679270292_6583386968262613793_n

Impunzi zirimo kwicwa rubozo ziri mu maboko ya LONI i Kisangani

11732040_1477087682603625_6599868892103447957_o

 Muri abo baza kudufata ku maso, harimo ababyeyi na bo babyaye, nuko bakareba ababyeyi n’ibibondo biri kubumira imbere, maze bagasekera nk’intare ibonye umuhigo imaze igihe yari ishonje. Twebwe abagize Urugaga FDLR ntituzigera twirengagiza na rimwe ako kababaro cyangwa ngo dutinye kugaragaza ukuri nyako duharanira, ngo tube twakwitwaza ikinyoma nka FPR yikora mu nda irya ibibondo byayo,dore ko ari byo byayicaje ku ntebe. Ntitwaguma kurebera ngo tube nka bo turirimba indirimbo zisa nko kwerekana ko twatsinze kandi abana bose badasangira imbehe. Twebwe FDLR si uko tumeze; FDLR twe intego yacu ni uguharanira ukuri. Ikigamijwe mu kwica rubozo impunzi ziri mu makambi, ni ukugira ngo abazajya babona bageze kure bishore mu kanwa k’iyo ntare, ari yo KAGAME n’abambari be. Uyu mugambi umaze igihe kirekire, icyo ugamije ni ukumara ubwoko bw’Abahutu ndetse n’Abatutsi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe; barangiza bakavuga ngo abantu bakoze JENOCIDE.

Iyicarubozo nka ririya ry’amagufwa ari kwanikwa aho isi yose ihanze amaso, kandi mu by’ukuri abo bantu ari inzirakarengane,ni gute wafata impinja, n’urwavutse uwo munsi, mu mateka y’isi ntaho biba, ngo urushyire muri gereza, abo udashyize muri gereza wirirwe ubanitse nk’uri kwanika ikaranka cyangwa se ikawa kugira ngo zume neza uzabone izo ujyana ku isoko? Tukaba twibaza tuti “ese mama Kagame n’abamushyigikiye, ayo magufwa arimo kwanikwa hari isoko rihari ari kwanikirwa bazajya kuyagurishamo, akaba ari yo mpamvu bari kwanikwa gutyo,bicishwa inzara kandi nta kivurira, cyangwa se arashaka ayo azajya kongera kuri ya yandi yanitse mu nzibutso asanzwe abeshyeshya amahanga?” Twebwe ubuyobozi bwa FDLR twamaganye ubwo bwicanyi bw’indengakamere bwitwaza amahoro kandi bucurikiye inkota Abanyarwanda kubica nabi. Ni yo mpamvu tubitangaje ngo n’Amahanga abibone, abone n’urwo twagiriwe, kutubeshya batubwira ngo dushyire intwaro hasi, dutange abantu bajye mu makambi.Mu gihe twari dukomeje n’ubundi gushyira intwaro hasi ,bo bahise batwereka akari ku mitima yabo.

11709782_1469390383373355_8822501374547392203_n

Ko twamye dusaba ibiganiro ngo tuganire na Leta ya KIGALI, ntibyigaragaje ko n’ubundi bakoreraga Leta ya KIGALI! None se ibyo twavuze no mu butumwa bwa mbere twagiye dutanga (IBARUWA YANDIKIWE UMUNYAMABANGA MUKURU WA LONI yo kuwa 28 Ukuboza 2014 yavugaga AHO GAHUNDA YO GUSHYIRA ITWARO HASI IGEZE N’IBISABWA NGO YIHUTE ndetse tukavuga n’IMPAMVU INKAMBI NSHYA ZISWE “CAMPS DE VERITE”), ntabwo byigaragaje? Ngaho nimutunyomoze, aho twabeshye ni hehe? Ndetse n’ikimenyimenyi muzabona n’ibindi bizakurikira. Hari umukino wagiye ukinwa wo gutegura kumaraho impunzi z’Abahutu bahungiye ku butaka bwa Kongo hakoreshejwe amabarura, dore ko babaruraga, bwacya ya mabarura bari bakoze bakayasesa bagakora andi, kandi ari na ko barimo no kuturasaho bitwikiriye iryo barura, ndetse bakagerekaho no kwitwaza imvugo yo kurengera abana kandi ntawe bagirira neza. Kubera icyo kintu kirimo kigaragara cyakunze kuboneka kandi tukaba twaragiye tunacyerekana, byarakaje benshi, maze ibyari mu mitima yabo birushaho kujya ku karubanda; ngaho nimugende murebe abana bari kugaragurwa bari i KISANGANI, murebe WALUNGU, murebe KANYABAYONGA, ndetse n’ahandi hose; yewe muzabasanga no mu magereza bari kugenda babajugunyamo. Hari n’abari kuburirwa irengero, ndetse abatari bake bakaba ari impinja z’abana zikivuka, n’ibindi.

Muryango w’Abibumbye, iri tangazo turishyize ahagaragara kugira ngo mutwumve neza, si ukubatuka, si no kubatoneka, si no kuvuga ko, mu by’ukuri, mutagira impuhwe koko,kuko mubisanganywe nk’abarengera ikiremwamuntu. Turashima ko muri bamwe mu bakozi banyu mwohereza, babagaragariza umurimo mwiza bari gukora, mubirebere mu magufwa yanitse, amagufwa yandaraye, ay’ abari kwicwa rubozo i KISANGANI, ndetse n’ahandi hirya no hino aho muzagenda muyasanga .Murumva ko bari kugira neza pe! Imana izabahemba rwose!

Twavuze kuva kera na kare ko turi mu biganza by’IMANA;ko abantu, kugeza ubu, ikiri mu mitima yabo kimaze kugaragara; niba tubeshya muzanyarukire i KISANGANI. Koko waba ushinzwe kubungabunga umutekano w’umuntu, ukamwica kuriya? Umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo akiri aho. Ko twavuze ko hapfuye Abanyarwanda miliyoni nyinshi, ndetse n’Abakongomani, ibi biri gushyira he? Byo biri kuzanira amahoro ki Kongo? Iyicwarubozo riri kuba muri iyi Kongo, kuri ubu butaka bwa Kongo, riri gukururira n’ubundi akaga Abakongomani. Nk’uko i Bugande n’ubundi habaye ikimenyetso cyo kuba hari kwibukwa inzirakarengane zaharenganiye, bishyire kera na Kongo ni ko bizagenda. Mutegereze, nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera.

Ni cyo cyatumye tuvuga ko inzirakarengane z’Abanyarwanda zirimo kwicwa rubozo ari icyiciro cya kabiri cy’ABAHOWIMANA b’i Bugande, nabo bishwe rubozo batwitswe, batwikishijwe umuriro; abandi bo ntabwo ari ugutwikishwa umuriro gusa, ni ugutwikishwa inzara kugira ngo ibe umuriro ukaze cyane wo kwica abana b’IMANA.Ni yo mpamvu turi kubasabira kugira ngo IMANA igume kubakomeza, kandi n’abari gupfa izakire Roho zabo. Ariko se mwe mubikora amaherezo azaba ayahe?

Twagiranye ibiganiro na SADC, twumvikana ko bagiye kuturindira imiryango yacu. Kandi koko ,nk’uko twiyemeje gushyira intwaro hasi, twabikoze mu by’ukuri tugamije kugaragaza ko dushaka amahoro. Ahubwo icyaje kugaragara, kiragaragarira mu byo twakunze kubabwira ko ziriya nkambi ziswe INKAMBI Z’UKURI (CAMPS DE VERITE). Dore kwa kuri twavugaga ni kuriya koko.Twaberetse kandi tukinabereka ko ,mu by’ukuri, ikinyoma kicaye ku ntebe mu bushorishori bwo hejuru, none kubera ko kwa kuri gutangiye kwigaragaza, ikinyoma kigize uburakari bukomeye. None se ibyo twavugaga, mwebwe ntimubireba? Ngaho buri wese ni yihere amaso maze arebe niba ibyo twavugaga atari ukuri!

FDLR mu muhango wo gushyira intwaro hasi

FDLR mu muhango wo gushyira intwaro hasi

Turagira ngo tubwire Amahanga atwumva, ngo arebe neza mu by’ukuri urwo twishwe twe Abanyarwanda b’impunzi, birenze ukwemera. Ubwo twari twiyemeje gushyira intwaro hasi dusaba ibiganiro, kwa kuri kwaragaragaye, noneho bituma guhanda kuranatwika. Mubonye nyine ko cya kinyoma cya FPR kigiye kujya ahagaragara, ndetse n’ubugome yakunze kugaragaza, mubonye ko bije byihuta muti uwakwica bariya rubozo ahari ntibakongera kuvuga.

N’ubwo abari i KISANGANI, abari i WALUNGU, n’abari i KANYABAYONGA baba ibitambo by’Impunzi z’Abanyarwanda, bose bakicwa rubozo, uko bigaragara, nubwo n’ahandi mu mashyamba turi guhigwa, n’usimbukiye hirya no hino mu Mahanga wese akagozi kakamucakira, twababwiye ko bikomoka kuri ya Ngoma y’igitugu ya FPR Inkotanyi ya KAGAME. Urugero, mujye murebera ku batoroka mu Rwanda bari guhunga ubwo butegetsi bubisha, ukuntu babagenzereza no mu Mahanga: Kayumba Nyamwasa, perezida w’ishyaka RNC, yarusimbutse inshuro zirenze ebyiri muri RSA, naho Colonel KAREGEYA yicishijwe akagozi ahotowe, nawe muri RSA,abandi benshi banyerezwa mu buryo butazwi, kandi muri ibyo byose hagakoreshwamo amafaranga menshi nk’uko no mu makambi ari gukoreshwa. Hirya no hino mu Rwanda, murabizi, duhereye ndetse no ku bari gushyirwa mu mifuka bakajugunywa mu migezi, twatanga na none urugero k’uwamufashije kurwana urugamba, ari we RWIGARA Asinapolo, wapfuye urwo baseka kandi ari we wafashije nyine FPR gufata ubutegetsi none ubu bikaba bigeze n’aho bashaka kumurimburana n’imizi: bafashe inzu ye y’umuturirwa barayihirika kugira ngo n’umuryango we utazongera kubura umutwe, ndetse n’ugize ngo aravuze, urugero nk’umufasha we, agahigwa bukware,agafatwa,agafungwa.

Nk’ibyo ko mubireba nk’Abanyamahanga n’Abanyabubasha, murabona nk’iyo Kagame yirirwa aririmba JENOSIDE, kandi mureba ibyo ari gukorera mu maso yanyu, nka bariya bana bo bakoze iki? Barashinjwa iki? N’ubundi ubwo bwicanyi bwo kurimbura Abanyarwanda buvugwa, mu by’ukuri muzi neza rwose ko bwakozwe na Kagame n’abambari be; byose bikaba bigaragara kandi bizwi ariko mukaba mubyitirira izo nzirakarengane ziri kwicwa rubozo. Amaherezo azaba ayahe? Mwitsimbarara ku kinyoma kandi ukuri guhari! Mureke ukuri kujye ahabona.

Ntabwo twavuga byinshi, bishyire kera, biratinze ariko ntibizahera, kuko ukuri guca mu ziko ntigushye, kandi Imana ihora ihoze!

Bikorewe i Walikale/DRC ku wa 28 Kanama 2015

BYIRINGIRO Victor

Jenerali Majoro

Perezida w’agateganyo wa FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "UBUTUMWA BUGENEWE AMAHANGA YOSE BY’UMWIHARIKO LONI NA SADC: IKIBAZO CY’IYICARUBOZO RY’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MU MAKAMBI: AKABARORE KISANGANI."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*