(Kinyarwanda) RWANDA: RAGIRA INTAMA ZANJYE.

10388281_799241820088404_1041986289_n-213x300
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ragira intama zanjye mwungeri
Ragira intama zanjye mwungeri
Ragira intama zanjye wowe
Wowe ushaka kuzibeta
Ufunga amaso ngo utabona10388281_799241820088404_1041986289_n
Utabona akababaro kazo
Wiziba amatwi ngo utumva
Utumva kubogoza kwazo
Imbyeyi zabaye iminanu
Abana barashushwa
Umushumba wazishimuse
Yagambiriye kutazikenura
Dore azikubita ubutitsa
Akazibuza epfo na ruguru
Ntazimenyera urwuri rutoshye
N’amazi y’urubogobogo
Mu gihe amata yazo
Buri gitondo atayatangwaho
Akarumanza abana
Baguye umudari abareba!
Yewe mwungeri wanjye
Niba unkunda koko
Wandagiriye intama!
Ko wirirwa uvuga hose
Ko unkunda kurusha abandi
Ko icyo ugamije nta kindi
Ari ukunyitangira rwose
None uri he ? Uri he?
Ko nakureze nkagukuza
Ugasoreka ukaba umugabo
Inyiturano yawe ni iyihe?
Niba unkunda koko
Ndagirira intama ndakwinginze
Nta kindi ngusabye rwose.
Aho kuziba bugufi
Warazihunze ujya iyo gihera
Ngo hato umushimusi
Atazaguca iryera akakwiyicira!
Ikibabaje n’aho wirukiye
Ntacyo ukora ngo uzirwaneho
Ahubwo uzitesha umutwe
Kandi uzi ko Rushimusi
Adatuma zihwema
Ngo zigoheke nibura idakika
Dore icyo nkugaya cyane
Ukeka ko icumbi urimo uri iwawe
Ukitwara nk’uwasohoye rwose
Uwarangije gukira agakinga!
Uribeshya wa mupfu we
Umupfapfa wigiye ubusa
Mbese naruhiye iki nkujyana mu ishuri?
Ntubona ko uteza imbere
Abacanshuro bene Rupiya
Udatezeho ishimo bibaho
Mu gihe abawe utanga
Bicira isazi mu jisho!
Uwakuroze ntiyakarabye
Kuko iyo mitekerereze yawe
Idahwitse mba nkuroga!
Urigira mwiza se bakwitayeho?
Uranga abawe se ngo uzajye mu ijuru?
Abo bacanshuro wikundishaho
Ukanga bene so ngo utabura icumbi
Harya umucumbitsi ni muntu ki?
Naho umusembere se?
Simvuze ngo hubuka aho uri
Ariko ifatanye n’abawe
Utegurane nabo neza
Uko mwakwisubiza agaciro
Mutabare intama zanjye
Ziguye umudari murebera.
Ntegereje kureba ko ukiri umuntu
Ko nubwo wasamariye isi
Wakwisama ugafata isinde
N’inkoni wataye
Ukagaruka mu rwuri
Kundagirira intama.

 

Mikayile GISAGE

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) RWANDA: RAGIRA INTAMA ZANJYE."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*