(Kinyarwanda) RWANDA: IKIBI CY’UMUHUTU, KUTIYUMANGANYA.

impunzi050511
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Ndakwibasiye muhutu Wowe ubonwa nk’umwe Mubafite urufunguzo Rw’amahoro mu gihugu cy’u Rwanda. 5. Ndakuzindukiye, ngukeneyeho umuganda Sigaho wikwinangira, ngo uterereyo utwatsi Urakenewe sintera imigaryo. Ariko rero mubyeyi cg muvandimwe Kugira ngo umusanzu wawe ugire akamaro 10. Hari ibyo ukwiye kumenya, ukabyitaho rwose. Birakwiye ko uhindura imyumvire Wibutse imbaga y’abaturage Bazi ko ubarebera aho batareba Kandi ubagerera aho batagera 15.Ukanabavuganira aho batabumva.

Iyo mbaga mvuga si abo muvukana Si abo musangiye ubwoko unyumve neza . Niba utumva ubutumwa bwawe Ko ari uguhagararira abaturage bose 20. Abanyagihugu n’abanyamahanga Umusanzu wawe ntacyo uri bunyungure Nta n’icyo ushobora kumarira igihugu! Inyungu z’igihugu zumve neza Maze nushaka kujya mu bazihagarariye 25.Uzaziteze imbere Maze unarinde ubusugire bwazo. Inyungu z’igihugu Si ukuzamura abo muvukana Muhuje se isano cg inyungu runaka 30.

Inyungu z’igihugu Ni ukwita ku bagituye bose Uko buri wese ababaye Ukabikora kandi mu buryo bungana Inyungu z’igihugu 35. Si uguhagararira ubwoko runaka Inyungu z’igihugu Si ugukunda cg kwanga Abamazuru manini cg amato Abagufi cg abarebare 40. Abeza cg ababuze uburanga.

Reka nkubwire mu ncamake Inyungu z’igihugu izo ari zo:

  • Ni ugukoranyiriza mu mutima wawe Urwo rwunge rw’abaturage 45.Rurimo ingeri nyinshi Ugamije kubakunda kimwe .
  • Ni ugutegurira ubwonko bwawe Kubakorera kimwe bose Uharanira icyabateza imbere bose 50.
  • Ni ukwiyibagirwa rwose Uharanira kwitangira abandi
  • Ni ukwiyumanganya ukarenzaho Ushaka amahoro y’umutima No kubana neza n’abandi55.
  • Ni ukutibagirwa inzira wanyuze uza ku isi Iyo uzatahukanamo n’amasomo y’urwo rugendo.

Dore icyo nkugayira Aho kwiyumanganya ngo ubane neza n’abandi Ubone ubukorera igihugu cyawe 60. Urafureka, ukabisha ndetse ukifungirana Umutima wawe ukawubuza urukundo Rwo rwahebuje mu kwiyumanganya. Icya kabiri iyo utifungiranye Urangwa no kwibagirwa 65. Ugahinduka umupfayongo ugakabya Ukibagirwa ya nzira n’urugendo wakoze. Ibyo ni byo biri gutuma Nta musanzu uri gutanga Kandi wari ukenewe. 70.

Ushobora kumbwira uti: “Ko nywutanga?” Niba uwutangana uburakari ugamije kwihimura Uwo ntawo ahubwo uri gusenya. Niba uwutangana ubupfayongo Kubera kwibagirwa cg kutemera uwo uri we 75. Nabyo ntacyo bimaze kuko birasenya. Reka rero nanzure nkwiseguraho Kuko nakwibasiye nubwo byari bikwiye Ngusaba gusubiza agatima impembero Ngo witangire urwatubyaye. 80.

Mbese ujya wibuka yuko Hamenetse amaraso menshi Kugira ngo nibura byemerwe Ko uri umuntu nk’abandi? Iyo wifungiraniye mu mutima wawe 85. Ukabitoza n’abandi Cyangwa ukaba umupfapfa Birihanze aho kuba Hishamunda Ntuba uri kugomwa icyubahiro cyayo  maraso ukesha kubaho? 90.

Ngaho rero inyare mu isunzu Bitari ibyo uraba umupfapfa Mu gihe gito urazima bwangu Izina ryawe riherukire aho kuvugwa Kuko urubyaro rwawe 95. Umuco ndetse n’ibyawe byose Murajyana mba nkuroga.

 

Byanditswe na

Gisage Michel

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) RWANDA: IKIBI CY’UMUHUTU, KUTIYUMANGANYA."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*