(Kinyarwanda) RDC: TARIKI YA 26 UKWAKIRA, FDLR/FOCA IRIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI N’UMUSIRIKARI UTAZWI.

11220879_110290105984502_2950861570230629364_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Kuri iyi tariki ya 26 Ukwakira, buri mwaka, mu rugaga FDLR/FOCA haba umunsi mukuru ukomeye cyane wo kwibuka umunsi w’intwari n’umusirikare utazwi. Kuri iyi tariki ya 26/10 za buri mwaka, cyera mu Rwanda bizihizaga umunsi mukuru w’ingabo z’igihugu, muri FDLR rero uyu munsi waje kwemezwa n’urwego rw’ikirenga rwayo ko ubaye umunsi mukuru w’INTWARI N’UMUSIRIKARI UTAZWI.

Abacunguzi rero ntibahwemye kwibuka intwari z’u Rwanda n’ubwo uwo munsi bawizihiza aho bari kurugamba, dore imyaka ibaye 20 bari ishyanga. Bitera ishema rero ku bacunguzi, no kubatera akanyabugabo ko gutera ikirenge mu cyo intwari zababanjirije zateye ziyushye akuya, ariko zamurura abanyarwanda ku ngoyi ya gihake n’ingoma ya cyami yari yaratsikamiye, yikubira ibyiza byose by’igihugu.

Uyu munsi w’intwari n’umusirikare utazwi, Abacunguzi baboneraho no kwibukiranya no kuzirikana ku bubi bw’ubuhunzi, no kumenya agaciro k’igihugu, bakarushaho gufatana urunana bakarangamira umujyo umwe wo kurwana inkundura, barwanira uburenganzira bwabo hamwe n’abandi banyarwanda b’impunzi, kugeza basubiranye ijambo no kwishyira ukizana mu gihugu cyabo, no kugira uburenganzira ku byiza by’igihugu bavukijwe n’ingoma ngome ya Kagame n’agatsiko ke.

Kuri iyitariki ya 26 Ukwakira, abacunguzi bazirikana by’umwihariko intwari zose n’ababo bose bitanze n’abaguye ku rugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abanyarwanda no kubohoza u RWANDA biyemeje muri FDLR/FOCA. Kuri iyi tariki kandi Abacunguzi barushaho no kuzirikana ubutwari bwaranze cyane abaharaniye DEMUKARASI n’UBWIGENGE BW’U RWANDA, ndetse bakishimira ubutwari bukomeje kuranga ingabo zose za FDLR-FOCA mu ntambara nyinshi zitabarika zagiye zikururwaho n’umwanzi afatanyije n’abambari be ndetse na ba mpatsibihugu bamushyigikiye, ariko Abacunguzi bakaba bahagaze bwuma kugeza magingo aya.

Ubutwari kandi bwakomeje kugaragara mu gihe u Rwanda rwatewe n’inyenzi ziyise inkotanyi tariki ya 1 Ukwakira1990. Imbaraga z’agatsiko gashyigikiwe n’ibihugu byinshi ndetse harimo ibihangange n’ibindi byafashaga Inkotanyi rwihishwa, ariko Inzirabwoba zikabakoma imbere kugeza aho Paul Kagame ahisemo kwivugana umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana kugeza ubwo rubanda ihunga u Rwanda ku bwinshi kubera ubwicanyi ndengakamere bw’inyenzi ziyise inkotanyi. Aho hose ingabo zakomeje kurengera rubanda, kugeza mu buhungiro.

Ubutwari bwakomeje aho ibitero by’urutavanaho byari byibasiye kurimbura ikitwa impunzi y’umuhutu cyose. Ubwitange bwaranze izo ntwari, cyane cyane izatakaje ubuzima zitanga ngo zirengere impunzi. Kuri iyi tariki ni ugukomeza kuzibuka tuziha icyubahiro kizikwiye.
Ariko n’ubwo kuri iyi tariki hibukwa intwari zacu muri FDLR/FOCA, nta wakwibagirwa ko hari n’ibigwari byatanye abandi urugamba, bamwe bishyira umwanzi, abandi bigira mu mahanga ya kure aho bumva ko ubuzima bworoshye kurusha abari mu mashyamba.

Kuri iyi tariki nta wabura kubagaya niba badashubije agatima impembero ngo bashyire ubwenge ku gihe basubire ku rugamba, kuko ubu urugamba rurarimbanyije kandi umwanzi arigushya ubwoba ku buryo iminsi ye ibarirwa ku ntoki. Kuri uyu munsi ngarukamwaka rero, Abacunguzi buzuye ikizere ko uko byagenda kose, byatinda byabanguka, urugamba ruri hafi kandi intsinzi iri kugaragara.

Nk’uko Abacunguzi bemera ko IMANA ari yo ibari imbere kandi ko ari yo ibayobora muri byose, nta gushidikanya ko Kagame n’agatsiko ke bageze ku manga aho bazahanuka bakazima ruhenu. Abacunguzi ndetse n’abandi banyarwanda baharanira kubohoza u Rwanda bafatanyije na FDLR/FOCA, twongeye kubifuriza guhorana ubutwari aho muri hose kandi mushikame IMANA muri kumwe ndetse ntimuzakorwa n’ikimwaro na rimwe.

 

Umucunguzi

Richard Udahemuka

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) RDC: TARIKI YA 26 UKWAKIRA, FDLR/FOCA IRIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI N’UMUSIRIKARI UTAZWI."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*