(Kinyarwanda) RDC: FDLR-ABACUNGUZI YIFATANYIJE N’ABANYARWANDA MU KWIZIHIZA IMYAKA 55 ISHIZE HABAYE REVOLUTION YO MU 1959.

10743813_289572807918677_1078879455_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Tariki ya 1 Ugushyingo 1959, tariki ya 1 Ugushyingo 2014, imyaka itambutse ari 55 habaye REVOLUTION ya Rubanda mu RWANDA. Iyi sabukuru abayobozi ba FDLR bayifurije abanyarwanda bose, ari abari mu gihugu ndetse n’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hirya no hino zahungiye mu mahanga yakure, ariko cyane cyane impunzi ziri muri mu mashyanba ya CONGO.

Dominiko Mbonyumutwa

Isabukuru ya 55 ya revolution ya Rubanda, ifata inkomoko ku mateka y’imitegekere mibi ya cyami yatsikamiye rubanda imyaka n’imyaka. Uburetwa na shiku n’umujishi n’ubuhake bwakandamizaga rubanda aho ntawagiraga ikintu cye mu gihugu cye ko byose byari iby’umwami w’umututsi n’abatware be. Rubanda yamburwaga ibyayo kandi bakakwicira igihe bashakiye, ingoyi yahozwaga kuri rubanda nta bwinyagamburiro.

Aho umuzungu w’umukoloni aziye nawe ntacyo yahinduye ku mitegekere yasanze y’abatutsi, ahubwo yongeyeho IKIBOKO NA SHIKU. Rubanda nibwo yarushijeho gukandamizwa noneho birayiremerera kuko akarengane karushijeho kwiyongera. Nibwo abahutu b’incabwenge bari barabashije kwiga amashuri make, dore ko ubundi amashuri yari ay’abana b’abatware b’abatutsi. Ubwo babonye ko ako karengane gakabije, nibwo bakoze inyandiko yiswe MANIFESTEY’ABAHUTU.

Iyo nyandiko yagaragazaga akarengane ka rubanda kandi bakerekana uburyo ibibazo bya rubanda byabonerwa umuti. Abari bafite ubutegetsi icyo gihe rero ntibabyemeye na gato ahubwo bihutira gucecekesha rubanda. Bahisemo gukoresha urugomo rwo guhiga abo bose baharanira uburenganzira bwabo ngo bicwe kuko babitaga abanga umwami.

Grégoire Kayibanda

Ku itariki ya mbere ugushyingo rero 1959 (1/10/1959) ku munsi w’abatagatifu bose, ubwo Mbonyumutwa Dominokoyari yiviriye mu misa mu BYIMANA ari kumwe n’umudamu we, insoresore z’abatutsi ba LUNAR nibwo zamuhohoteye ziramukubita, ariko kuko yari umusore w’ibigango aritabara arabivuna. Nibwo induru zivuze zikwira igihugu cyose ko Mbonyumutwa yishwe. Imvururu zitangira ubwo zikwira u Rwanda rwose.

Ubwo twibukiranye ko Mbonyumutwa yari umu sous chef wenyine w’umuhutu mu gihugu cyose. Imvururu zakwiriye igihugu cyose maze Revolution itangira ubwo. Iyo nkubiri yaje guhagarara ari uko ingoma ya cyami ihiritswe hamwe n’ikirango cyayo KALINGA. Ubwo himitswe DEMUKARASI NA REPUBLIKA maze u Rwanda rurigenga. Nyuma y’iyi myaka 55, aho twibuka isabukuru ya REVOLUTION ya Rubanda, turibukiranya ko FPR inkotanyi zongeye kuvutsa rubanda ibyiza revolution yari yarabagejejeho.

Ishyano ryaraguye mu Rwanda. Ingoyi yaragarutse, uburetwa, akarengane mu nzego zose no kwikubira ibyiza by’igihugu ku gatsiko kamwe karya ntigahage. U Rwanda rwasubiye mu bibi byariho mbere ya ’59 ndetse birenza ho n’ubugome ndengakamere.

Amabi yazanywe na FPR niyo muri FDLR barwanya kandi biragaragara ko urugamba FDLR ziriho ntaho rutaniye n’urwa ziriya mpirimbanyi zaharaniye Demukarasi na Republika.

Muri FDLR rero kwizihiza iyi sabukuru ya 55 ya revolution ya rubanda ni umwanya wo kwibuka izi ntwari zitanze ndetse no gutera ikirenge mu cyazo, kuko urugamba bakoze kandi bakiyuha akuya, rurasa n’urwabacunguzi bariho ubu. Muri FDLR umunsi nk’uyu baboneraho guhamagarira abanyarwanda bose bagwiriwe n’ishyano ryazanywe na FPR kuza kwishyira hamwe ngo bahuze ingufu zo kurwanya ikibi cyaboshye u Rwanda cy’agatsiko kigize indyarya z’inyaryenge. ISABUKURU NZIZA YA 55 YA RÉVOLUTION YA RUBANDA KURI MWESE.

 

Yari Umucunguzi

Richard Udahemuka

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) RDC: FDLR-ABACUNGUZI YIFATANYIJE N’ABANYARWANDA MU KWIZIHIZA IMYAKA 55 ISHIZE HABAYE REVOLUTION YO MU 1959."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*