(Kinyarwanda) RWANDA: TWIBUTSE FPR-INKOTANYI AMATEKA ARI IMBERE.

genocide-in-rwanda-skulls
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Nk’uko duhora tubwira FPR-KAGAME n’abambari bayo, turagira ngo tubibutse bumwe mu buhanuzi bwasohotse bubaburira ariko ntibumva. Tugiye kubagezaho ibyavuzwe n’umuhanuzi Mechac GATABAZI ku byago abanyarwanda bazagira bitewe n’ibyaha byabo. Bimwe mu byo yavuze byarasohoye, twavuga nk’intambara yo kuva ku wa 01 Ukwakira 1990, urupfu rwa Président HABYARIMANA Juvénal n’ubwicanyi bwakurikiyeho.

Uyu mugabo GATABAZI yavukiye muri Préfecture ya CYANGUGU ndetse n’ubu akaba akiriho. Yigeze gufungwa kera kubera icyaha cy’ubujura, muri gereza (PRISON CENTRALE) yagerageje kwiyahura biramunanira, aribwo yumvaga ijwi rimubwira ngo have wikwiyahura ahubwo genda usenge IMANA. GATABAZI yikubita hasi n’agahinda kenshi arapfukama asuka amarira menshi, ijwi ry’ IMANA ngo mbonye amarira yawe no kwicisha bugufi kwawe, ibyaha wakoze byose urabibabariwe.Guhera uyu munsi ugomba kunkorera umurimo.

GATABAZI yumva umutima we wuzuyemo amahoro n’ibyishimo, atangira kwigisha no gusengera abanyururu. Ni byo koko ntabyo IMANA izakora itabanje guhishurira abagaragu bayo, kandi nta jambo IMANA ivuga ngo rihere. AMOS 3.7-8,LUKA 1.37,HABAKUKI 2.2-3. Dore ibyo IMANA yahishuriye umuhanuzi GATABAZI Mechac ku bwoko bw’abanyarwanda:« Mu mwaka w’1989 Mechac yumvise ijwi rimubwira ngo « Haguruka ngutume, genda ubwire abanyarwanda uti n’ubwo abenshi basinze amahoro, bamenye ko imbere yabo bikomeye. Dore imbere yabo haje intambara ikomeye cyane kandi abenshi bazayigwamo ».

Mu mwaka w’1991 Mechac yongera kumva ijwi ry’IMANA ngo : « Dore amashyaka yavuye ikuzimu yaje ashorewe n’abadayimoni benshi, kandi abatari bake agiye kubakoraho. Genda ubabwire bihane bave mu byaha kandi be kujya mu mashyaka. Mechac yagiye mu iyerekwa abona abadayimoni benshi bazamuka ikuzimu bareba nabi bafite amaso yaka umuriro, bambaye ibintu bibi bafite amacumu, amahiri,imiheto, inkota, imipanga, amashoka, imbunda, za grenades n’ama bombes.

Yumva ijwi ngo: « Biriya byose ubonye ni abadayimoni bavuye ikuzimu boherejwe na satani, muri iki gihugu cy’u RWANDA. Abantu binjiwemo n’amadayimoni bose, ziriya ntwaro bafite (abo badayimoni) nizo abo bantu bagiye gufata bajye muri bagenzi babo babice, u RWANDA rwakemo umuriro mwinshi. » Mu mpera za Werurwe 1993 Mechac yategetswe n’ IMANA kujya muri meeting i CYANGUGU n’ubwo yari yamubujije kujya mu mashyaka, ariko kwari ukugira ngo IMANA imunyuzemo ubutumwa bukomeye yashakaga kugeza ku banyarwanda ku byendaga kuba mu gihugu cyabo.

Mechac yatashywe n’umwuka w’IMANA uramuterura ahanura ko « Président HABYARIMANA Juvénal agiye gupfa kandi agakurikirwa n’abantu benshi cyane ». Muri Kanama 1994 umuhanuzi Mechac yajyanywe mu iyerekwa abona Malayika w’IMANA ahagaze ateze ibiganza kandi arambuye amaboko mu kirere. Nibwo yumvaga ijwi ngo:  » Uwo ni Malayika watumwe n’IMANA ku gihugu cy’u RWANDA. Mu maboko arambuye mu kirere no mu biganza huzuyemo imbabazi nyinshi cyane. Haguruka ugende ubwire abanye politiki uti : « Umuntu wese wakoze icyaha yihane, uzihana abikuye ku mutima azababarirwa ku bwa ziriya mbabazi zuzuye mu maboko no mu biganza bya Malayika. Ubabwire ko kutababarira na cyo ari icyaha kingana n’ibindi byose (MARIKO 11.25-26).

Ubwire abanyarwanda ko icyo IMANA ibashakaho ari ukwihana no kubabarirana. Ubabwire ko niba banze kwihana no kubabarirana, amaboko ya Malayika azamanuka bakabona ibyago biruta ibyo babonye. Ubabwire ko hazapfa abantu benshi cyane baruta abapfuye mbere, kuko 2/3 by’abantu bizapfa hagasigara hasigare 1/3 (HOSEYA 4.3,ZAKARIA 13.8-9). 1/3 kizageragezwa gicishwe mu ruganda abazarokoka bazashobora kwiyunga no kumvikana ».

Amaboko ya Malayika namara kumanuka umunyarwanda wese azabyumva. Aho buri wese azaba ari azahaguma. Nuba muri 2/3 uzabigwamo, nuba muri 1/3 uzahishwa n’ubusa busa. Umuntu wese uzaba yararokotse indamukanyo izaba « AMAHORO, AMAHORO, AMAHORO, UWITEKA NI WE MANA. » Ubabwire ngo: » Abanyabwenge nta bwenge buzakora, intwari nta butwari buzakora, ahubwo uwirata yirate ko afite IMANA ho UMURENGEZI, yirate ko afite YESU ho UMUKIZA mu bugingo bwe (YEREMIA 9.22-23). »

Mechac yahawe ubutumwa ku bacitse ku icumu ngo: « Ubabwire ko icyo nabasigarije ari ukugira ngo bampeshe icyubahiro none bari kunyaga iby’abandi, ntibabitunga (YESAYA 33.1). Yahishuriwe abadayimoni benshi bafite amazina ku mpanga zabo. Uwa mbere ni KARIMUNDA, uwa kabiri mukuru wabo ni IBUKA. Arabwirwa ngo: « Abo badayimoni bagiye mu bacitse ku icumu kandi nibo bazatuma abacitse ku icumu barwara IHAHAMUKA(YEREMIYA 51.50). Ijambo rya nyuma ngo ni iri : « Batake, baboroge kandi buri wese aborogere ubugingo bwe. »

BANYARWANDA, BANYARWANDA KAZI, bavandimwe, dusubije amaso inyuma twasanga abanyarwanda barashoboye kwihana no kubabarirana muri iyi myaka 20 y’ubutegetsi bwa FPR – KAGAME ? Tuributsa abanyarwanda bakomeje guhohotera bene wabo babacuza utwabo ngo aha barishyuza ibyabo byonomwe muri GENOCIDE, abandi bakarigiswa banafungirwa mu ma gereza atazwi, abandi bakababoha bagatekera mu mifuka bakajugunya mu nzuzi no mu biyaga, abandi bakabagaburira ingona zo muri MUHAZI bamenye ngo igihe kiraje ngo babiryozwe kandi nta we uzarusimbuka. Reka mparire abasomyi.

 

UDAHEMUKA Richard

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) RWANDA: TWIBUTSE FPR-INKOTANYI AMATEKA ARI IMBERE."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*