RWANDA: FDLR NTISHAKIRA AMAHORO N’UBUTEGETSI MU MARASO NKA FPR.

logosite
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Twebwe impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zibumbiye mu rugaga FDLR, twongeye kubandikira tubamenyesha ingorane n’imbogamizi dukomeje  guhura na zo mu mugambi twiyemeje wo gushaka amahoro arambye muri aka Karere binyuze mu biganiro aho kunyura mu ntambara zihitana ubuzima bw’abaturage bo muri kano Karere nk’uko byagaragaye mu rugamba FPR yatangije kuwa 01 Ukwakira 1990, kugeza n’uyu munsi rukaba rutararangira kandi rukaba rumaze guhitana amamiliyoni y’abantu mu Rwanda no muri RDC.

Logo_of_the_FDLRNkuko tutahwemye kubivuga, twebwe impunzi z’Abanyarwanda, tumaze kubona neza umugambi mubisha kandi muremure wo kurimbura Abanyarwanda, hibasiwe ubwoko bw’abahutu  ndetse n’abandi basa nabo, cyane cyane abaturage bo muri RDC nk’uko Mapping Repport ibivuga, tumaze kubona ukuntu FPR yakwije ikinyoma ku isi hose yerekana ko gutangiza urugamba  ku  ya  01 Ukwakira1990, kuburizamo imishyikirano  ya Arusha, gukura abantu mu byabo, kurasa impunzi ku mugaragaro no kwibasira abaturage b’ibindi bihugu mu kubarimbura, ibyo byose ikinyoma cya FPR kikerekana ko bifite ishingiro, ndetse na benshi ku isi bakabishyigikira , aho baterekana neza ko bababajwe n’amamiriyoni y’abaturage b’u Rwanda na RDC bakomeje kugwa mu cyo FPR yita « gushaka amahoro y’akarere.«

Ibyo byose ,ndetse n’ibindi tutavuze, bikorwa na FPR bigamije guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu nta mbabazi nkuko FPR yakomeje kubigaragaza . Mu mvugo zayo zitandukanye, yerekanye ko ntacyo byaba bitwaye hatikiye imbaga itabarika ariko ikabona ubutegetsi.

Kugira ngo rero twebwe impunzi zo muri FDLR twerekane ko tudafite umugambi nk’uwa FPR wo gushakira amahoro n’ubutegetsi mu maraso y’abantu batuye aka Karere, kugira ngo kandi twerekane amateka y’akarengane kagirirwa abanyarwanda n’abanyekongo, kugira ngo tube abambere mu gutanga  umusanzu w’amahoro muri  aka karere binyuze mu biganiro, twahisemo kurambika intwaro hasi, atari uko dutsinzwe uru rugamba, kuko tutigeze twiyemeza kugura no gukusanya intwaro zo kubuza abaturage b’aka Karere amahoro, ahubwo nk’uko bizwi neza, nyuma y’uko ingabo za FPR ziraye mu nkambi ya Kibeho zikica impunzi ntihagire inkurikizi, byazihaye uburyo bwo kwirara mu makambi ya RDC yarimo impunzi z’Abanyarwanda ,na none b’Abahutu. Uwo mugambi wo kurimbura impunzi ukomereza mu mashyamba ya RDC mu myaka makumyabiri ishize’ aho wahitanye abanyekongo n’impunzi barenga abo Mapping Repport ivuga.

Uwo mugambi wa kirimbuzi FPR ikomeje ni wo wonyine watumye mu mpunzi z’abanyarwanda bari muri RDC haboneka mo intwaro kuko twazamburaga abazaga kuturimbura. Intwaro zose FDLR imaze gutanga n’izo twashyize hasi ariko tukabangamirwa mu kuzitanga zose ngo tuyoboke inzira y’amahoro inyuze mu biganiro, zose twagiye tuzambura abaje kudutsemba.

Ikimenyetso kigaragaza ko twagiye tuzambura abazaga kuduhiga ni uko inyinshi zishaje nkuko n’imyaka yo kuduhiga no kuturimbura ingana. Nta muntu wagambirira gutera igihugu no kubuza abantu amahoro ategereje gukura intwaro mu bantu baje kwica abana n’abagore bari kumwe nawe. Rero, nk’uko FPR ibeshya ko turi hano tutarahunze ubwicanyi bwayo, twahisemo kugaragaza ukuri bose babona tugamije kuvuguruza ibinyoma bikomeje kurimbura abantu muri aka karere.

Gusa twahuye n’amananiza ubwo badushyiriragaho igihe cy’amezi atandatu ngo tube twavuye mu mashyamba twatatanirijwemo no kuba twarambitse intwaro twambuye abaduhigaga mu myaka makumyabiri yose. Birababaje rero kubwira umuntu wahigiwe kwicwa imyaka makumyabiri yose ngo nahite yibagirwa byose mu mezi atandatu, ukamubwira kurambika intwaro hasi yamurindaga,nyamara ukanga ko aganira n’uwo yayambuye aje kumwica. Ese ikizere gihamye kiri hehe?

Twebwe impunzi, tumaze kubona ko ikinyoma cya FPR gikomeje gushyigikirwa hagamijwe kurimbura abatuye aka Karere, nyuma kandi yo kubona ingaruka FPR imaze guteza muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari, twanze ko isi itwitiranya na FPR, bituma dutangiza umugambi w’amahoro watunguye benshi ndetse unababaza bamwe babonera inyungu mu kurimbura abantu.  Twari tuzi ko uyu mugambi uzashimisha mbere na mbere RDC n’ibihugu biri mu muryango wa SADC ndetse na LONI. Twari twizeye ko urwitwazo rwa FPR mu kurimbura abaturage b’u Rwanda na RDC ruvuyeho burundu. Twari twizeye kandi ko abashakira amahoro aka Karere bagiye kuwudufashamo, ubwo benshi bazaga mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi no gutanga abantu (impunzi n’abazirinda). Twari twizeye ko icyo gikorwa kigiye kugenda neza ndetse n’ibiganiro hagati ya FPR n’abatavuga rumwe nayo bigatangira.

Hashingiwe ku nyungu tutaramenya neza kugeza ubu, imyaka makumyabiri yo guhigwa no kurimburwa yavunjwemo amezi atandatu yo kuba twibagiwe ibyadukorewe byose no kwerekana ko ahubwo tugomba kuva mu mashyamba ari twe twicuza ibyakorewe impunzi muri iyo myaka yose y’irimburwa.

Icyo kintu cyaratubabaje kuko kerekanye agaciro gake kahawe impunzi z’Abanyarwanda kuva kuwa 01 Ukwakira 1990, cyane cyane iz’Abahutu. Ibyo ntabwo cyakora byaduciye intege ngo bidutere gusubika umugambi w’amahoro twiyemeje, kuko twumvaga kuduha itariki yo kuwa 02 Mutarama 2015,   ari iterabwoba ryari rigamije kutunaniza mu mugambi w’amahoro twiyemeje, bikozwe n’abakura inyungu mu ntambara zo mu Karere.

Turashimira abadushyigikiye muri uwo mugambi w’amahoro twiyemeje. Turashimira kandi Abakuru b’Ibihugu n’Abakuru b’Imiryango itandukanye berekanye ko bashimishijwe n’uwo mugambi ugikomeje, n’ubwo wabangamiwe na bamwe, ari yo mpamvu iduteye kwandika no gusohora iyi nyandiko.

Nkuko hemejwe ko Leta ya RDC, ifatanyije n’ibindi bihungu, hakurwaho imitwe yose ibuza abaturage bayo amahoro, icyo cyaradushimishije cyane kuko bamwe mu babuzaga RDC amahoro ari abazaga baje guhiga impunzi z’Abahutu muri iki gihugu kugira ngo bazirimbure, batibagiwe n’Abanyekongo basa nazo nk’uko Mapping Report ibyemeza. Nyuma y’uko uwo mugambi ufatwa, twebwe impunzi twibwiye ko noneho nta mpamvu ituma twirinda kuko abaduhigaga bagiye gukurwaho. Ibyo byonyine ni byo byaduteye kurambika intwaro nta mbwoba kugira ngo hakorwe gahunda zikurikiyeho nk’uko twabibabwiye haruguru, hagamijwe amahoro.

Twatunguwe bikomeye n’uburyo Ingabo za RDC zatangiye  kurasa nta bwoba impunzi z’Abanyarwanda no kongera kuzitatanya bundi bushya nk’uko FPR yabikoze mu myaka yashize kuva kuwa 01 Ukwakira 1990 kugeza ubu. Muri ibyo bikorwa byo kurasa, kurimbura no gutatanya impunzi, ntabwo ari zo zonyine zibura amahoro, n’Abanyekongo baturanye na zo barahungabana bakavanwa mu byabo bitewe n’ayo masasu y’Ingabo z’Igihugu cyabo.

Nkuko byagaragaye ko ibikorwa byo kurimbura impunzi z’Abanyarwanda muri RDC, bikozwe n’Ingabo za FPR, byahitanye impunzi n’Abanyekongo barenga 6.000.000 (Mapping  Report), twibajije uburyo ki Ingabo za RDC ubwazo na  zo zikora ibikorwa nk’ibyo FPR yakoze zirasa abazihungiyeho. Kubera iyo mpamvu rero, twebwe impunzi twikanze ko ari Ingabo za FPR ziyise iza RDC, kuko twumva ko Leta ya RDC itagera ubwo yanga amahoro isi yose iyifuriza, ngo abe ari yo ubwayo iyihungabanyiriza.

Muri ibi bihe Leta ya RDC ifite umutwaro w’impunzi ziri ku butaka bwayo, ndetse hari n’izindi nyinshi cyane zahaguye kimwe n’abaturage bayo benshi. Nkuko bizwi ku isi hose mu bijyanye n’uburenganzira bw’impunzi,  ubu Leta ya RDC ni yo ikwiye kuvugira impunzi ziri ku butaka bwayo, ndetse igakurikirana n’abishe izahaguye. Nta kuntu rero Ingabo zayo zakwica n’izacitse ku icumu. Ni yo  mpamvu ituma tuvuga ko atari Ingabo za RDC zirasa bundi bushya impunzi zifuzaga kuva mu mashyamba amahoro, ko ahubwo ari iziyita iza RDC atari zo, mu by’ukuri ahubwo ari iza FPR.

Ihigwa ry’impunzi z’Abanyarwanda b’Abahutu rimaze imyaka 20. Nta kuntu icyo kibazo cyaba cyari kigiye gukemuka ngo haboneke amahoro arambye muri kano Karere, ngo noneho Leta ya RDC ibe ari yo ubwayo igisubiza inyuma ku nyungu zidafitanye isano n’amahoro y’abenegihugu bayo. Cyakora birashoboka ko guhiga bundi bushya impunzi z’Abanyarwanda hari  icyo bimaze kuri politique ya RDC; ariko na none ntabwo twebwe impunzi z’Abanyarwanda dushyigikiye abashaka kubona ubutegetsi babukomoye gusa ku kurimbura ubwoko bw’abantu bamwe, haba mu Rwanda cyangwa muri RDC, kuko bigaragara ko Abahutu bakomeje kuba ibitambo by’abafite inyota y’ubutegetsi muri aka Karere mu myaka irenga magana ane na mirongo itanu ishize (450 ans).

Twanditse dusaba abatabonera inyungu za politiki mu kurimbura abantu, ko badufasha twebwe impunzi zatereranywe kubona uburenganzira nk’abandi bantu bo ku isi.

Turasaba kandi Abakuru b’Ibihugu bitandukanye kwamagana igikorwa cyo kwibuza amahoro no kurimbura impunzi zikomoka mu kindi gihugu, Leta ya RDC yatangije kuri twe.

Turasaba kandi abari bafite uruhare mu gikorwa cy’umugambi w’amahoro no kurambika intwaro ku bushake bya FDLR ko nyuma  yo kubuza RDC kubangamira uwo mugambi ko iyo gahunda badufasha kuyikomeza, ariko ibiganiro  hagati ya Leta ya FPR n’abatavuga rumwe nayo bigahita bitangira kugira ngo bitange ikizere nyacyo.

Turifuza ko hakorwa ibintu bitandukanye mu guhumuriza impunzi zongeye guhahamurwa bundi bushya n’ibitero by’Ingabo za RDC birimo kuzigabwaho magingo aya, kugira ngo zongere kumva neza ko igikorwa cy’amahoro ziyemeje kizakomeza neza nta nzitizi.

Twizeye neza ko umugambi mwiza w’amahoro twiyemeje, unyuze buri wese wifuza amahoro muri aka karere; bityo tukaba twizeye ibikorwa bitandukanye byereka Leta ya RDC ko ikwiye kureka ibikorwa bibi igirira impunzi z’Abanyarwanda muri iki   gihe zatangiye inzira y’amahoro.

Twizeye kandi ko uzasoma iyi nyandiko azabona neza ko tutari impunzi  zifuza gutaha hamenetse  amaraso nkuko FPR yabigenje  ndetse n’uyu munsi ikaba ikiyamena hose mu Rwanda no muri RDC , hibasiwe abahutu  n’abasa nabo.

Twizeye ko mwebwe twandikiye mugiye kudufasha kubona agaciro gakwiriye impunzi zose zo ku isi, no kudufasha ku buryo bugaragara mu gutaha mu Gihugu cyacu mu mahoro hakozwe ibiganiro na Leta ya FPR no gukurikirana ibitugirirwa byose.

Ese amahoro wayanganya iki? Kumena amaraso byunguye iki? Bizatugeza kuki? Amaherezo ni ayahe?

Bikorewe i Walikale kuwa 13 Mata 2015

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

1 Comment on "RWANDA: FDLR NTISHAKIRA AMAHORO N’UBUTEGETSI MU MARASO NKA FPR."

  1. I was just looking at your RWANDA: FDLR NTISHAKIRA AMAHORO N’UBUTEGETSI MU MARASO NKA FPR. | website and see that your site has the potential to get a lot of visitors. I just want to tell you, In case you don’t already know… There is a website service which already has more than 16 million users, and the majority of the users are looking for topics like yours. By getting your site on this service you have a chance to get your site more visitors than you can imagine. It is free to sign up and you can find out more about it here: http://url.laspas.gr/ak – Now, let me ask you… Do you need your website to be successful to maintain your way of life? Do you need targeted visitors who are interested in the services and products you offer? Are looking for exposure, to increase sales, and to quickly develop awareness for your website? If your answer is YES, you can achieve these things only if you get your site on the network I am talking about. This traffic service advertises you to thousands, while also giving you a chance to test the network before paying anything. All the popular sites are using this service to boost their readership and ad revenue! Why aren’t you? And what is better than traffic? It’s recurring traffic! That’s how running a successful site works… Here’s to your success! Read more here: http://bbqr.me/4fx6

Leave a comment

Your email address will not be published.

*