(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, INSHUTI Z’URUGAGA N’ABANDI BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA.

Rwandan Flag
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

FDLRlogo

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Turabaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR:

Nimugire UBUTABERA,  AMAHORO, UBWIYUNGE N’AMAJYAMBERE bizubaka u Rwanda rushya duharanira.

Kuri iyi tariki ya 01 Nyakanga 2018, turizihiza isabukuru y’imyaka 56 igihugu cyacu cy’u Rwanda kimaze kibonye ubwigenge.

Twibuke ko tariki ya mbere Nyakanga 1962 aribwo ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ryazamuwe bwa mbere mu ruhando rw’amahanga risimbura iry’abakoloni b’ababiligi.

Kugira ngo Repubulika n’ubwigenge bigerweho habaye ah’abagabo.

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko imbaga nyamwinshi y’abanyarwanda yamaze imyaka isaga 400 itsikamiwe n’ingoma ya cyami  yaranzwe n’ubuhake, ingoyi no kwikubira ibyiza byose by’ igihugu. Umwaduko w’abakoloni b’abazungu waje ushyigikira ingoma ya cyami, wongeraho uburetwa, shiku n’ikiboko .

Bake muri rubanda nyamwinshi bashoboye kwiga amashuli banze gukomeza guceceka akaga n’akarengane rubanda ikorerwa, bafata iyambere mu guhirimbanira Demokarasi, Repubulika n’ubwigenge.

Muribo ku isonga twavuga: DOMINIKO MBONYUMUTWA, YOZEFU GITERA HABYARIMANA, GERIGORI KAYIBANDA, BALITAZARI BICAMUMPAKA, BANZI WELARISI n’izindi mpirimbanyi zitanze zitizigama ndetse bamwe bahasiga ubuzima nka ba depite KAYUKU, KAJANGWE, KAMUZINZI, ilisti ni ndende. Abo bose tujye duhora tubibuka.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Mu byiza abanyarwanda bari barazaniwe n’ubwigenge twavuga:

– Ukwishyira ukizana mu gihugu cyabo;

– Ibendera rya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu;

– Ibirango bya Repubulika;

– Ifaranga ry’igihugu;

– Itegekonshinga rya Repubulika;

– Amajyambere mu gihugu cyose ku banyarwanda bose;

– Ingabo z’igihugu n’ibindi…

Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 56 ubwigenge bw’u Rwanda, byinshi muri ibyo byiza byavuzwe haruguru abanyarwanda babivukijwe n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR-INKOTANYI irangajwe imbere na PAUL KAGAME kuva muri NYAKANGA 1994 ubwo bafataga ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto mu mivu y’amaraso .

Ni muri urwo rwego FPR-INKOTANYI yimitse politiki y’ikinyoma n’igorekamateka y’igihugu cyacu igamije kuzimanganya ibikorwa by’ubutwari bw’impirimbanyi zahataniye ubwigenge bw’u Rwanda. Nguko uko ibendera n’indirimbo yubahiriza igihugu byahinduwe ndetse n’uyu munsi w’ubwigenge FPR-INKOTANYI ikaba itawuha agaciro kawo.

Nubwo twizihiza imyaka 56 y’ubwigenge bw’u Rwanda, abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo by’ingutu kubera ubutegetsi bubi bwa FPR- INKOTANYI. Aha twavuga:

– Guhonyanga uburenganzira bwa kiremwamuntu;

– Ubwisanzure no kwishyira ukizana byarayoyotse;

– Ubukene n’inzara biranuma;

– Ubwicanyi n’irigiswa byahawe intebe;

– Gufungirwa akamama no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi;

– Kujujubya abahutu no kubanyunyuza imitsi;

– N’ibindi n’ibindi…

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI, BAVANDIMWE,

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI.

Kugira ngo abanyarwanda basubirane ibyiza by’ubwigenge bavukijwe, Urugaga FDLR rurasaba Abacunguzi n’Abanyarwanda bashyira mu gaciro kugera ikirenge mu cya ziriya mpirimbanyi zaharaniye ubwigenge no kurangwa n’ubumwe, urukundo, ubwitange, ubutwari, ubudacogora n’indi myifatire myiza bizatugeza ku Rwanda rubereye abanyarwanda bose.

Urugaga FDLR, mu minsi rwizihiza harimo n’itariki ya 05 Nyakanga ngarukamwaka, UMUNSI W’AMAHORO N’UBUMWE BW’ABANYARWANDA, nawo turawubifurije buri wese aharanira kugera kuri ayo mahoro n’ubumwe byo musemburo w’amajyambere.

Tubifurije isabukuru nziza y’ubwigenge bw’igihugu cyacu.

IMANA NYIRIMITSINDO  ibidufashemo kandi natwe tuyigororokere.

– HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA

– HARAKABAHO UBWIGENGE REPUBULIKA NA DEMOKARASI MU RWANDA

– HARAKABAHO URUGAGA FDLR

– HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI ZABO.

Bikozwe kuwa 27 Kamena 2018

BYIRINGIRO Victor

Lt Gen

PRESIDENT ai des FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, INSHUTI Z’URUGAGA N’ABANDI BANYARWANDA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 56 Y’UBWIGENGE BW’U RWANDA."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*