ITANGAZO LYA FDLR N° 2017-009 RIGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI.

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Muri ino minsi hari gukwirakwizwa inkuru z’ibihuha cyane cyane mu turere Abacunguzi bakoreramo mu burasirazuba bwa REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA KONGO hagamijwe kuyobya inshuti z’Urugaga FDLR, impunzi n’abandi banyarwanda ko ubu CNRD na FDLR biyunze.

Mu bari gukwirakwiza ibyo bihuha harimo abambari b’ingoma ngome ya Paul Kagame FPR-INKOTANYI.

Gusa ikigaragara ni uko imitwe yitwaje intwaro y’abagature ubu yahagurukiye bikomeye kurwanya no gutsiratsiza CNRD ya Lumbago ikomeje kubicira ababyeyi n’abana, bakanabaraza amajoro babasahura utwabo (amatungo, imyaka, kubasoresha, …) no gutuma badahinga, none CNRD bamaze kuyitesha umutwe, igeze aharindimuka.

Urugaga ruharanira demokrasi no kubohoza u Rwanda FDLR ruratangaza ibi bikurikira:

Nta bwiyunge bwabaye hagati ya FDLR na CNRD ya Ndagijimana Laurent uzwi cyane kw’izina rya Lumbago cyangwa Irategeka Wilson kubera gutsimbarara ku bugambanyi bwabo mu kwiyemeza gukorana n’ubutegetsi bwa Kigali.

Abacunguzi bakomeje intego biyemeje yo gutabara u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu kaga ndengakamere kandi bazayigeraho byanze bikunze.

Nta na rimwe Urugaga FDLR ruzakorana n’umuntu cyangwa ishyirahamwe rikorera ba mpatsibihugu bashyigikiye ingoma ngome nkoramaraso ya Paul Kagame.

Nk’uko Urugaga FDLR rutahwemye kubitangaza, imiryango irakinguye kuri buri wese washutswe na CNRD wifuza kugaruka mu rugaga. Benshi bamaze kuyivamo aho bamenyeye ukuri. Abamaze kugaruka bakiwe neza kandi bari gukorana neza na bagenzi babo.

Bikozwe tariki ya 10/12/2017

La Forge Fils Bazeye

Komiseri ushinzwe itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa FDLR

Email : bazeyefils@gmail.com            Tel : +243-812 808422

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "ITANGAZO LYA FDLR N° 2017-009 RIGENEWE ABACUNGUZI N’ABACUNGUZIKAZI."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*