(Kinyarwanda) TUMENYE ABO TURI BO, TUMENYE N’ABO DUHANGANYE ABO ARI BO!

pic2015
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

“Iyo wiyizi ukaba uzi n’umwanzi wawe, uhora utsinda n’iyo warwana inshuro ijana. Iyo wiyizi, ariko ukaba utazi umwanzi wawe, umutsinda inshuro imwe, ikurikiyeho akagutsinda. Iyo utiyizi, ukaba utanazi umwanzi wawe uhora utsindwa buri gihe.” Aya magambo yanditswe n’umujenerali w’umushinwa witwa Sun Tzu, imyaka magatanu mbere y’ivuka rya Yezu, amaze kuyobora abasirikare ibihumbi mirongo itatu, atsinda igitero simusiga kigizwe n’abasirikare ibihumbi magana atatu. Ibi rero byatwigisha iki, muri politiki y’u Rwanda muri iki gihe?

rucaguIyo Rucagu Boniface amaze kuvuruga ubwenge bw’urubyiruko rw’abahutu bari mu Rwanda, ababwira ko ngo bavukanye icyaha cy’inkomoko kuko bavuka ku bagome, bakaba bagomba kubisabira imbabazi, ngo kuberako ababyeyi babo bakoze ubwicanyi bukabije mw’izina ry’urwo rubyiruko, arangiza arusaba kwitegura kumena amaraso mw’izina rya Kagame n’inkotanyi ze, ziyobowe n’abatutsi, zikaba zinarwanira inyungu no kuramba kw’ubutegetsi bw’abatutsi mu karere k’ibiyaga bigari.

Bene ibi bintu byo kuyobya no gutuma urubyiruko rwumva ibintu uko ubutegetsi bubishaka, rukanakora ibyo bushaka, ntabwo bipfa kuba gusa. Bisaba kwigwa no gutegurwa neza, mbere yo gushyirwa mu bikorwa; ingaruka zabyo igihugu kikazazifatisha abiri. Ibi nibyo mu gikotanyi bita ingengabitekerezo. Kuva inkotanyi zagarura ubutegetsi bw’agatsiko k’abatutsi kari karasezerewe n’imyivumbagatanyo ya rubanda yo mu 1959, zerekanye ko zumva akamaro ko guhindura imitekerereze y’abantu, kandi ko zinafite ugushaka n’ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, zidahumetse na gato. Ni muri uru rwego zihutiye kugoreka amateka no guhindura amabara n’ibindi bimenyetso byarangaga ubutegetsi bwa rubanda; kugirango zikore igihugu kigizwe n’abantu batekereza nka zo; cyangwa se batazi neza ibyo bagombye gutekereza, bityo zikomeze kubakandamiza no kubayobora butama.

Ibi byose byo kuvuruga imitekerereze y’abaturage cyane cyane abahutu, byaje byiyongera ku bugome bukabije zagiye zikora aho zanyuze hose kuva zatera u Rwanda mu 1990. Impamvu z’ubu bugome tuzisobanurirwa na Jenerali Kayumba Nyamwasa, ubwo abanyamakuru bamubazaga impamvu yakoresheje za kajugujugu n’ibindi bitwaro bya rutura atwika abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu, muri za Gisenyi na Ruhengeri.

Yasobanuye ko ibyo babikoze kugirango abo barwanaga nabo, batazigera bongera no kurota gushaka kurwana. Muri make kwari ukugirango abahutu bazinukwe ikintu cyose kibabwira ko bagomba kwirwanaho, no kurengera uburenganzira bwa bene wabo. Bwari uburyo bwo kubaha inzira imwe gusa, ari yo yo kuyoboka ubutegetsi bw’abatutsi bo muri FPR. Iyi mitekerereze n’uyu mugambi wa FPR ntibyigeze bihinduka kuva yagera ku butegetsi. Ikiyongereyeho gusa, nuko bitakiri ngombwa ko Kagame, Kayumba cyangwa se Kabarebe aribo batubwira ibyo inkotanyi zishaka ko twemera, cyangwa se uko zishaka ko twitwara.
Hon Mureshyankwano Marie Rose

Hon Mureshyankwano Marie Rose

Zikimara gufata ubutegetsi zashyize ingufu zikomeye mu byo zise ingando, zihindura uko abaturage, cyane cyane urubyiruko, bibona kandi bakanabona igihugu mu buryo buzorohereza kubakandamiza, ku buryo muri iki gihe, iyo uvuze ko ushaka kurwanya inkotanyi ukoresheje intwaro, inkotanyi zirituramira ugahangana n’abahutu bamize bunguri ibitekerezo byazo, bakakwita umuhezanguni, n’umwicanyi inkotanyi zikazaza zije kugusonga.

Mwumve uko uwayobotswe n’inyigisho asigara avuga: Hon Mureshyankwano Marie Rose

Ni muri uru rwego, politiki yo hanze aha isigaye irimo akavuyo n’ibitekerezo bidafite aho biganisha, bigaragara ko bitanashobora guhungabanya imigambi n’imikorere y’inkotanyi, kubera ko abanyapolitiki b’abahutu benshi batsinzwe mu mutwe, ariko banga kubyemera, noneho bashaka uburyo bwo gusobanura ubugwari n’ubujiji, babyita ngo ni ibitekerezo byo hagati, kandi barwanya ingoma igendera ku bitekerezo by’umwimerere idashaka guhindura.

Ibi rero nibyo byitwa kutimenya, ntunamenye umwanzi uhanganye nawe. Ibi nibyo byatumye abantu nka Seth Sendashonga na Lizinde bafasha inkotanyi gushyiraho imikorere yashimangiye intego zazo, bibwira ko bizazibagiza ko bari abahutu b’abanyabwenge bagombaga gushirana n’abandi bahutu bene wabo. Ndabizi ubu hari abatangiye kuvuma mu kirere no kwikuramo amashati ngo navuze abahutu n’abatutsi, ngo kandi hariho n’abatwa n’imvange n’andi mabara ntazi ayo ariyo. Kuva nabaho sinigeze numva mu mateka y’u Rwanda, havugwa intambara yatangijwe n’abatwa cyangwa imvange. Intambara zo mu Rwanda ziba hagati y’abahutu n’abatutsi, kubyirengagiza nibyo bituma zikomeza, kuko abantu bakemura ibibazo bihimbiye bitabaho mu by’ukuri, noneho ibibazo nyabyo bakabirenzaho, hashira iminsi mike bikongera bikabaturikana.

Muri iyi minsi bimaze kugaragara ko amahanga atangiye kwishisha ibyo abwirwa n’ubutegetsi bwa FPR. Ibi biboneka cyane cyane mu buryo ibinyambakuru byajyaga bihishira amabi y’inkotanyi bitangiye kujya biyavuga. Nubwo byatinze kubikora, hakaba hashize imyaka makumyabiri, ntibibuza ko abanyapolitiki, cyane cyane ab’abahutu bagombye guhera kuri izi mpinduka basobanura ukuri kw’ikibazo cy’u Rwanda bataguye mu mitego yatezwe n’inkotanyi n’abazishyigikiye mu buryo basobanura ibibazo.

DORE IMWE MURI IYO MITEGO:

  1. Guhakana cyangwa kwihakana ubwoko:

Mu kujijisha abanyarwanda n’abanyamahanga cyane cyane; inkotanyi zitera zagiye zivuga ko mu Rwanda nta moko yigeza ahaba, ko yazanywe n’abazungu. Ibi Inkotanyi zikabivuga kandi mu by’ukuri zirirwa zica abahutu, zibita ingurube n’imyanda mu bwiherero, ndetse no mu ndirimbo zazo z’intambara zibita “sura mbaya” mu giswayire, bivuga ngo bafite isura mbi. Iyi mvugo ihereye ku mateka agoretse, yasamiwe hejuru n’abanyapolitiki bamwe b’abahutu bifuzaga kugera kubutegetsi bafatanyije n’inkotanyi.

RTEmagicC_Twagiramungu__Kanyarengwe.jpgKubera kwanga kwitwa abagambanyi no kwikundwakaza ku nkotanyi, byatumye aba bahutu baha ingufu nyinshi ibi ibitekerezo bigoramye, cyane cyane ko inkotanyi zo zari zarateguye uburyo zizabakoresha, mu kumvisha amahanga ko zifite n’abahutu babona ibintu nk’uko zibibona. Cyakora inkotanyi zo zikimara gufata ubutegetsi ntizatinze kugaragaza aho ziherereye, kuko abo bahutu bose, cyane cyane abari bafite ibiyiko binini kuruta abandi, zahise zibica abandi zibaroha hanze.

Igitangaje nuko aba bahutu batabonye uwo mutego bari baguyemo, ahubwo bagakomeza kubeshya urubyiruko ko ibyo bitekerezo n’amateka agoretse ataribyo kibazo, ko ahubwo ikibazo ari Kagame n’inkotanyi. Ikibazo k’iyi myumvire ni uko yitiranya kwemera ibinyoma no kworoherana. Kwemera ko mu Rwanda hariho abahutu n’abatutsi batumvikana ntibibuza ko umuntu yakwiga kworohera, no guha amahoro abo badahuje ubwoko, ariko kubeshya ko ntayo ahari, ko nta n’ikibazo ateye noneho abantu bagakomeze imigirire n’imyitwarire ishingiye ku moko, nibyo bitera akavuyo mu mitwe y’urubyiruko, rukaba akenshi rutumva icyo rwafata n’icyo rwareka, kuko ruyobowe n’abantu bagendera kubitekerezo bafindafinze, akenshi ari ukugirango batange impamvu zififitse zo gusobanura ubugwari, ubunebwe n’uburangare bwabo.

Ikibabaje gusa nuko abitwara gutya, inkotanyi ndetse n’abazungu bazishyigikiye bihutira kubumvisha ko ubwo bo ari abahutu badasanzwe, b’intamakemwa, noneho ugasanga babasaba kubafasha kurimbura abandi bahutu, cyane cyane iyo abo bahutu bagaragaje ko batumva ibintu kimwe na FPR. Ni muri uru rwego muri za mirongo icyenda bamwe muri aba banyepolitiki birirwaga muri Ambassade y’abanyameriki barega abandi banyapolitiki banze gushyigikira gahunda y’inkotanyi ngo ni intagondwa z’abahutu, bagomba gukumirwa; noneho aba bagiye guhakwa bagahabwa ingufu.

Ibi niko byagenze kandi ingaruka twarazibonye. Ikindi giteye agahinda nuko iyi myitwarire itarahagarara. Byagaragaye muri raporo iherutse ya Loni ivuga kubirebana na FDLR; aho dusangamo ko hari abanyapolitiki bagifite akamenyero ko kujya mu bazungu kubaregera ngo abo babeshyaga ko bafatanyije nabo ngo ari intagondwa, bityo aba banyapolitiki bo bakaba ngo bo bashaka gukorana n’intungane nkabo, abandi bose bakicwa cyangwa bagafungwa. Bene iyi myitwarire y’uburumirahabiri, aho ibyo abanyarwanda babwirwa n’ibikorwa rwihishwa biba ntaho bihuriye, ifite ingaruka nini mu guhuza ibitekerezo byo kubohora igihugu, kuko ntushobora kubohora igihugu ugendera kubitekerezo bidafite umusingi muri kamere y’igihugu, no mu marangamutima shingiro y’abanyagihugu.

faustin-twagiramunguTugomba kubohoza igihugu muri iki gihe, kuko abahutu benshi bakandamijwe n’ingoma y’igitugu, iyobowe n’abatutsi bo muri FPR. Ibi ntibivuga ko tugomba guhohotera abatutsi kubera ko ari abatutsi badafite aho bahuriye n’ubutegetsi bwa FPR, bivuga ko tugomba kugira umucyo mu bitekerezo, tukabwira rubanda ikibazo gihari icyo aricyo nuko kigomba gukemurwa, twabikora mu mahoro tukabivugaho, twaba tugomba gufata intwaro, tukazifata tuzi abo turi bo n’umwanzi duhanganye uwo ariwe.

  1. Kumva abazungu aho kumva abanyarwanda

Kimwe mu bibazo bikomeye abanyarwanda bafite muri iki gihe, nuko tumeza nk’aho amateka yacu n’ukuri kwacu tutakwemera, ahubwo tukemera uko twandikiwe n’abadutoteza. Nta muntu numwe ujijutse ufite ubwenge uyobewe ko ibintu byabaye mu Rwanda kuva muri 1990, byatewe n’akagambane hagati y’Inkotanyi n’abanyamahanga bazishyigikiye, kuburyo ibyaha byinshi byarezwe abayobozi ba kera, byaje kugaragara ko byari byakozwe n’Inkotanyi. Ibyinshi muri ibi bimaze no kwemezwa n’inkiko, ntabwo ari ukwivugira gusa. Nyamara usanga abitwa ko bagombye kuvuganira rubanda, birirwa basubiramo imvugo ya FPR n’abazungu bayiri inyuma, kugirango batitwa abahezanguni cyangwa se batabura umugati bahabwa n’abazungu b’abacanshuro bareba inyungu z’abo bwite, n’iz’ibihugu byabo aho kureba iz’abanyarwanda bose.
Paul Rusesabagina yambikwa umudari na George Bush

Paul Rusesabagina yambikwa umudari na George Bush

Bamwe mu banyapolitiki b’abanyarwanda cyane cyane abari i Burayi usanga biyibagiza cyangwa se batazi ko Amerika n’ibihugu by’i Burayi hafi ya byose bifitanye amasezerano yo gutabarana mu by’umutekano na gisirikare, kandi bakaba banahuje imigambi yose ijyanye n’ubufatanye mu gukandamiza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane ibyo muri Afrika. Ibi rero bikaba bihangayikishije, kuko usanga ko hari abanyapolitiki bakibwira ko igihugu nk’u Bufaransa, gishobora gufata ibyemezo binyuranye n’ibyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zifuza, biyibagije ko ibi bihugu byombi bifitanye umubano udasanzwe cyane cyane mu nzego zo kuneka, kuburyo nta kintu gishobora gutegurwa ngo gihishwe abanyamerika abafaransa bakizi.

  1. Kutagira umurongo wa politiki usobanutse kandi ufite ihame

Politiki nyayo ishingira ku bitekerezo n’amahame remezo bifite uruhare runini mu buzima bwa ba nyirabyo, kuburyo abarwanashyaka nyabo, akenshi baba biteguye no gupfira ibyo bemera iyo bibaye ngombwa. Usanga kandi abanyapolitiki bagendera ku mahame akomeye bemera n’umutima wabo wose, baba banashobora kuyasobanura mu buryo bunonosoye, kuburyo bibaha ubushobozi bwo kuyobora rubanda bakoresheje inyigisho rusange, aho gukoresha ikiboko n’amanyanga.

Ikibazo gikomeye dufite muri politiki y’u Rwanda iki gihe, nuko abenshi mu bishyize imbere ngo barashaka kuyobora rubanda, udashobora kubabaza ibyo bemera ngo babikubwire, ahubwo ugasanga barimo babaririza ngo abazungu barashaka ko tuvuga iki uyu munsi, nk’aho bakoze uko bashoboye ngo babwire abo bazungu ibyo bemera, kandi babikore mu buryo bwerekana ko nta buryarya cyangwa guhuzagurika biri mu byo bavuga. Hari benshi usanga bibwira ko politiki ikenewe muri iki gihe ariyo kugenda mu duco tunyuranye batubwira ibyo bakeka ko dushaka kumva, ku buryo bava mu mugi umwe bavuze ko isi yizengurutsa ku zuba, bagera mu wundi bakavuga ko isi atari umubumbe ahubwo ko ibyataraye.

Abenshi muri bene aba banyapolitiki usanga bumva ko intego yo gukora politiki, ari ugukoresha ameyeri yose ashobotse ngo bagere ku myanya mu butegetsi ubwo aribwo bwose, niyo byaba bivuga kwihakana ibyo bemeraga iminsi ibiri cyangwa itatu mbere yo guhabwa uwo mwanya. Aha biragaragara rero ko bene iyi myumvire n’imikorere bitajyanye n’ibitekerezo n’amahame ya politiki yo kubohara igihugu. Igihugu kibohorwa n’abantu bemera ko kiza mbere y’ibindi byose, kandi bakaba biteguye gupfira ibyo bemera aho gutatira intego yo kubohora igihugu

  1. Kudakuririkira, no kudafata igihe cyo kwiga ibibazo, mbere yo kubishakira umuti

“Abirabura ntibasoma, niyo mpamvu bazakomeza kutubera abacakara” aya magambo yanditswe n’umuzungu witwa Dee Lee, ayasoma kuri Radio ikomeye yo mu mugi w’i New York. Jye nyumva ubwa mbere, nayabwiwe n’umwe mu basirikare bakuru bayoboye FDLR ansobanurira ukuntu rimwe na rimwe imitego tugwamo, usanga iba yanditse mu binyuguti binini mu maraporo abazungu bakora, noneho ntidufate igihe cyo kuyasoma ngo tumenye uko twirinda bene iyo mitego. Ibi akenshi bigaragara, iyo umuntu akoze inyandiko ikusanya byinshi mubyanditswe, cyangwa byahise mu maradiyo na televisiyo, inyandiko yagera hanze ukumva bamwe mu banyapolitiki bavugije induru, ngo naka yamennye amabanga, kandi ibyavuzwe bimaze imyaka ishyano ryose biri hanze.

Ikibabaje cyane, nuko usanga abanyapolitiki benshi bari i Burayi, badafite ibibazo byo mu buzima bingana n’iby’abari muri Afurika, usanga akenshi ari nabo bafite ibibarangaza byinshi, ku buryo usanga badashobora kubona umwanya wo gusoma inyandiko zijyanye n’aho politiki y’isi igeze muri iki gihe; bakaba kandi batanashobora kwicisha bugufi ngo bumve ibivugwa n’abafite umwanya wo gukurikira ibirimo biba.

Aka kamenyero ko kudasoma, abazungu n’abanyamahanga bandi babituziho cyane, ku buryo ushobora gusanga imigambi yo kuturimbura kw’isi yanditse muri raporo iri kuri interineti, twayifungura twasanga irengeje impapuro eshatu tugahita tureka kuyisoma, noneho ahubwo tugatangira kuvuga ibyo dukeka ko byanditsemo, bikarangira twiyemeje ko bidashoboka kugeza bitangiye kutubaho, noneho tugatangara kandi twarashoboraga kugira icyo tubikoraho.

Mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize, abazungu biyise ngo n’Ishyirahamwe rifite aho rihuriye na Congo, basohoye inyandiko yavugaga uko bagomba gusibanganya FDLR kw’isi. Bavugamo uko bagombaga gutandukanya impunzi n’abacunguzi bakoresheje abanyapolitiki bamwe na bamwe, ndetse banavuga uko bashobora guteza ubwumvikane buke hagati y’ingabo za FDLR. Kugeza n’uyu munsi iyi gahunda ubona ko igikomeje, abanyapolitiki bamwe bakina ibice by’abo nk’impumyi zidatekereza, n’abandi usanga ko bemereye abazungu gukora ako kazi ko guteza akaduruvayo mu mpunzi zo hanze ya Congo no muri FDLR, bababeshyako nibabafasha bazabashyira ku butegetsi, kandi mu by’ukuri bigaragara ko ibyo bikorwa nta kindi bigamije usibye gufasha Kagame kuramba ku butegetsi.

Ibi byose byanditse mu maraporo no biri no mu makuru ahita ku kibazo cyacu, ariko abenshi mu banyapolitiki ntibabisoma. Dee Lee arangiza inyandiko ye yishongora ku birabura avuga ko iyo ushaka guhisha abirabura gahunda yawe, uyandika mu gitabo. Gahunda yo kuturimbura yanditse mu bitabo by’abanzi bacu twanze gusoma.

  1. Kutareba kure no kutagira ishusho igaragara y’intsinzi ya nyuma, kandi idasubirwaho

Kugeza uyu munsi hari abanyapolitiki b’abahutu biyita inararibonye, ndetse n’abiyita ikiragano gishya (nouvelle génération), bakibwira abanyarwanda n’amahanga ko icyo barwanira ari ukugabana ubutegetsi na Kagame. Mu by’ukuri nta kibi kirimo kuvuga ko umuntu ashaka ubutegetsi, ariko urebye ibibazo abanyarwanda bafite, noneho ukabwira abanyamahanga na rubanda ko bizarangira ari uko nawe n’agaco kawe babemereye kwicarana na Kagame n’abantu be i Kigali, biba bigaragara ko udatekereza inyungu za rubanda, kuko ibi byo kwicarana na Kagame byarangije gukorwa, kuko nibyo Rwarakabije, Rucagu n’izindi nshungerezi z’abahutu zikora iruhande rwa Kagame. FPR ibwira abanyamahanga ko ifite abahutu mu butegetsi, kandi ishobora kubazana buzuye Stade ikaberekana.

Kagame_Bazivamo_2004 Aha rero twakwibaza icyo abavuga ko bashaka kujya kugabana ubutegetsi na Kagame ngo kuko ari abahutu, baba bavuga ko barusha abamwicaye iruhande muri iki gihe. Igituma Kagame na FPR ye babwira amahanga ko bareba kure akabyemera, nuko bashobora kwerekana bene za mva zisize irangi, ariko zuzuye umunuko, Yezu avuga mu ivanjiri, amahanga akabona irangi ntiyumve umunuko. Iyo rero uje uvuga ko nawe ushaka kwiyongera ku irangi ry’imva ya Kagame, nta gishya uba uzanye. Ibi nibyo bituma usanga bamwe muri bene aba banyapolitiki birirwa biruka bava mu mitekerereze imwe bajya mu yindi, kuberako babyutse uwo munsi bagasanga hari igihuha kivuga ko hari inama yo kugabana ubutegetsi mu Rwanda, ikaba izayoborwa n’abambari ba Rutuku na Kalinga.

Akarengane n’ivangura biri mu Rwanda muri iki gihe, bisaba ko abayobozi nyabo bashobora kwerekana ishusho ihamye y’igihugu kirimo amahoro n’uburinganire bw’abaturarwanda bose, bayobowe n’inzego zishingiye ku burenganzira bwa buri wese, kandi zigendera ku mategeko atavangura kandi yubahirizwa na buri wese. Ibi bisaba ko abanyarwanda twese twikuramo umuco wo kuyoboka nk’impumyi, no kumvisha abategetsi ko batagomba kwitwara nk’ibigirwamana. Iyi shusho iyo imaze kugaragara, ni naho abumva bagomba kuyirwanira no kuyipfira bibaye ngombwa, bashobora gutangira kwiga imigambi n’uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa, kandi bakaba bafite kwihangana guhagije, n’ingufu z’umutima n’umutwe bishobora guhangana na Kagame n’abitwara nkawe, n’iyo byafata imyaka ijana.

Muri bimwe mu biganiro Jean Paul Romeo yakuye muri Congo ubwo yasuraga FDLR, yavuganye na Koloneli Serge, amubajije igihe yumva intambara izafata, Koloneli Serge amusubiza ko igihe kwibohora nyabyo bitaragerwaho, yiteguye gusigira umwana we umurage wo kwibohora. Ntekereza ko bene iyi myumvire no kwitanga biranga abayobozi ba FDLR aribyo byatesheje umutwe ba mpatsibihugu badashaka ko ubutegetsi bwa Kagame buhungabana, ndetse bikaba binatitiza benshi muri ba Rutemayeze bari mu babeshya rubanda ko babavuganira muri iki gihe.

  1. FDLR n’abanyapolitiki b’abahutu

Hari umudagekazi witwa Simone umaze iminsi abwejagura ku matelevisiyo n’amaradiyo, avuga ko ngo yazobereye mu bumenyi bwa FDLR. Ikintu ashyira imbere y’ibindi byose nuko ngo Jenerali Byiringiro yangana urunuka na Jenerali Mudacumura noneho Koloneli Wilson we ngo akaba ari Nelson Mandela, ariko yarangiza akongeraho ka aba bagabo bose bafite ibitekerezo bibi bidakwiye kugira umwanya na muto ku isi, bikaba ariyo mpamvu bidahagije gutsinda FDLR bya gisirikare gusa, ko ahubwo igomba gusenywa no mu buryo bwa politiki.
Jason Stearns ukorera ONG yitwa SRC y’abanyamerika

Jason Stearns ukorera ONG yitwa SRC y’abanyamerika

Iyi mvugo y’uyu mudagekazi ihuye na gahunda yasohotse mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize; isohowe n’abacanshuro bayobowe n’uwitwa Jason Stearns, nawe wirirwa avuga ko ari impuguke mu birebana n’akarere k’ibiyaga bigari. Icyo iyi gahunda n’iyi mvugo y’aba bazungu bombi igamije, ni ugushyira urwikekwe hagati y’abayobozi ba FDLR, noneho bakabagwa gitumo barimo bacagagurana, bakabaca imitwe. Muri gahunda ya Jason Stearns yari yanongeyemo ko, ibi kugirango bikunde bagombaga kwifashisha abanyapolitiki b’abahutu bari hanze, mu gushimangira aya macakubiri.

Iyo wize iyi raporo yari yasohowe n’ikintu bise mu cyongereza ngo ni DRC AFFINITY GROUP (Agaco k’abantu bafite icyo bahuriyeho na Kongo), usanga ko icyo yifuzaga ko cyaba kwari uko ingabo zo muri FDLR zimwe zari kwemera kuyoboka Faustin Twagiramungu (za Ntimirwa yavugaga), zigasubiranamo n’izishyigikiye Jenerali Byiringiro noneho, abacanshuro b’Inkotanyi na Kabila bagaca mu cyuho bakica Jenerali Mudacumura na Omega.

Niyo mpamvu mu byo bise intambara yo kuvuruga ubwonko bw’abayobozi ba FDLR (psychological warfare), usanga aba bazungu bavuga ko hari amacakubiri hagati ya Mudacumura na Byiringiro batavuga mu by’ukuri icyo ashingiyeho. Babanje kujya barega Mudacumura ibyaha bitabarika, none basigaye bamurega ko ngo yabyibushye, akaba aninywera akayoga. Jenerali Byiringiro we bamurega ko ngo ari intagondwa kuberako yanze kwemera ibyiza byose Koloneli Wilson yamuzaniye abikuye kwa Twagiramungu, kandi ngo akaba yemera Imana cyane.

Abumva icyongereza nimwiyumvire

https://soundcloud.com/jasonkst…/interview-schlindwein-sharp

Mbese ukurikiye ibivugwa, n’uko bivugwa n’aba bazungu usanga ko nta kindi bagamije, usibye nyine guteza akavuyo mu mitwe y’abanyarwanda n’abayobozi ba FDLR, kugirango umugambi wo kwica abahutu ukomeze nta nkomyi. Ikigaragara uyu munsi, nuko bategereje ko Intimirwa zitera Byiringiro bagaheba, none bakaba barahisemo kohereza abicanyi ba Kagame na Kabila kujya kongera koreka imbaga. Abakibaza impamvu FDLR yitandukanyije na Rukokoma, igisubizo bazagisanga mu magambo y’aba bazungu, no mu matangazo ya Twagiramungu. Iyi mikorere y’abazungu n’ibyitso byabo muri Afurika kandi si iya none, yatangiye kera.

Mu ntangiriro filimi y’ibice umunani yakozwe ku buzima bw’umwami Shaka w’abazulu bo muri Afurika y’amagepfo, berekana umwamikazi w’abongereza n’abajyanama be, bamusobanurira amayeri bagomba gukoresha kugirango iyi ngoma y’uyu mwami, yari imaze kugira ingufu nyinshi cyane itazigera yongera kubaho. Abajyanama b’umwamikazi bavuga ko bagomba kuyicamo uduce twinshi, noneho bagakora uko bashoboye utwo duce tukajya duhora dusubiranamo, noneho bo bakajya baza bigize nk’abaje kugarura umutuzo, ariko mu by’ukuri ari ukugirango buri gace kamwe ko muri ubu bwami, kajye gakenera abongereza kuruta uko gakeneye utundi.

Ibi niko byagenze, niyo mpamvu dufite ibihugu birenga icumi ahahoze ari igihugu kimwe. Ibi kandi si abongereza bonyine babikoze, n’abafaransa niko babigenjeje. Guhera muri Congo Brazzaville kugeza muri Senegali, abafaransa bahakoloniza hari igihugu kimwe, ariko abanyafurika batangiye gusaba ubwigenge, abafaransa nabo bihutira kuhacamo udupande twinshi duhora dushyamiranye. Ku buryo kugeza n’uyu munsi iyo habaye ikibazo, abafaransa nibo baza gutabara, bityo ingufu z’abo zigakomeza kuramba, n’imifuka yabo igakomeza kuzura, mu gihe abaturage b’utwo duce bakubitira abana kuryama, inzara ibasonga. Ibi rero ntaho bitaniye n’uburyo abazungu bashyigikiye inkotanyi bagira abanyapolitiki b’abahutu, kuva inkotanyi zafata ubutegetsi muri 1994.

Urebye nta gishya inkotanyi n’abazungu bongeye kuri bene aya mayeri, usibye gukora uko bashoboye ngo hatazavaho haba imikoranire ihamye, hagati y’abanyapolitiki b’abahutu n’abasirikare, kuko bazi ko ibi biramutse bibaye ubutegetsi bw’inkotanyi bwaba burangiye, uko byagenda kose. Ibi babikora bifashishije imiryango mpuzamahanga ariko cyane cyane, babifashwamo n’uburangare, no kutareba kure bya benshi mu banyapolitiki.

Akenshi usanga basezeranya abanyapolitiki ko bazabafasha igihe cyose bazaba batemera gukoresha intwaro; kandi bakemera uburyo inkotanyi zisobanura ibyabaye mu Rwanda, cyane cyane ibijyanye n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda muri 1994. Usanga kandi ikindi mu byo abazungu basaba abanyapolitiki b’abahutu ari ukwitandukanya na FDLR, no kwemera ibyaha byose igerekwaho n’itangazamakuru ry’inkotanyi n’abanyamahanga bazishyigikiye. Iyi niyo ntandaro y’amagambo amwe namwe avugwa n’abanyapolitiki b’abahutu basebya FDLR, rimwe na rimwe bakoresha amagambo akarishye, ku buryo n’inkotanyi cyangwa abazihozemo batatinyuka kuyakoresha.

Mu minsi yashize ho hari abaje bavuga ko bifatanyije na FDLR, nyamara bidatinze, bahita berekana ko umugambi wabo kwari ugushyira mu bikorwa gahunda ya Russ Feingold yo kuyicamo ibice no kuyitandukanya n’impunzi, kugirango abayobozi bayo bicwe, noneho impunzi bazisubize mu Rwanda bunyago. Iyi gahunda yo gukora ibi ntiyatangiye ejobundi, hashize imyaka n’imyaka bashaka kuyishyira mu bikorwa ariko bikanga. Kimwe mu mpamvu byananiranye, nuko kuva Inkotanyi zafata igihugu, abanyapolitiki benshi basohotse bagahita bajya kuba mu bihugu by’abazungu ntibigeze bagira igihe cyo kureba inyuma, ngo bige impamvu birukanywe mu gihugu, ngo bakosore ibyagenze nabi, bige n’imigambi yo gukorera hamwe, no kugira imvugo imwe kugirango bagabanye akaduruvayo n’amacakubiri yazanywe n’Intambara ya FPR.

Ibi nibyo bita kwinegura mu Kinyarwanda. Kuba ibi bitegeze bikorwa, bituma abanyapolitiki benshi bakiri mu birindiro barimo muri 1994, noneho ugasanga bashaka gusobanura no gushimangira amakosa bakoze, cyangwa se bakitwaza ibyago igihugu cyabayemo kugirango bakomeze gushimangira bimwe mu bivugwa na FPR, kuberako bari barabifashe nk’ivanjili muri icyo gihe. FDLR yo kuva intambara yaba abenshi mu bayigize bakomeje guhangana n’umwanzi hafi na hafi, ku buryo byatumye biga indi mikorere ihereye ku masomo bakuye mu byabaye muri 1994, n’ibikomeza kuba muri Kongo kugeza uyu munsi.

Muri za nyandiko ze zuzuye ubushishozi n’ibikwasi Noble Marara akunze gukora ku bantu bamukoze mu jisho, aherutse kuninura abahutu biruka inyuma ya Rudasingwa, avuga ko biterwa no kutiyizera. Ibi rwose nibyo, ariko nakongeraho ko harimo no kutumva neza, ndetse rimwe na rimwe harimo no kutamenya icyo barwanira. Aho niho benshi batandukaniye na FDLR, kuko ntiyobowe n’umuntu umwe uyobotswe butama kandi yerekanye ko yumva icyo irwanira ikaba inazi bihagije umwanzi ihanganye nawe. Abumvise imivumo n’ibitutsi, bamwe mu bari hahuruye ngo bagiye ku butegetsi, kuko Tanzaniya yemeye ko FDLR ifite impamvu zigaragara zo kurwana kandi ko igisubizo kiri mu mishyikirano, batutse Jenerali Byiringiro bamaze gusanga ko adashobora kwemera kuba igikoresho mu mikino yabo yo guhakirizwa ku bazungu, bakaba bakibaza impamvu, dore ngiyi.

Ari Jenerali Byiringiro, ari Jenerali Mudacumura n’abandi bayobozi b’ingabo za FDLR barangije kwigira ku masomo bahawe n’imyaka bamaze barwanira impunzi, no kwumvisha ababari inyuma ko inzira ikiri ndende, kandi babonye ko igihe cyose hari uje abashukisha ibishashagirana bisa n’inzira y’ubusamo akenshi haba harimo imitego; akenshi bikarangira ibihubutsi bihasize udutwe, ibisambo bigataha i Kigali byubitse umutwe.
Gen Kabarebe na Gen Paul Rwarakabije

Gen Kabarebe na Gen Paul Rwarakabije

Abayobozi ba FDLR bariyizi kandi bariyizera bihagije, ni nayo mpamvu byananiranye kubata mu mitego ififitse, bakaba batanashobora kugwa mu mitego y’abiyita inararibonye, ndetse n’abaziyobotse biyita ikiragano gishya kandi mu by’ukuri bari kunywa ku burozi bw’akaduruvayo abanzi ba rubanda bakomeje gukwirakwiza mu barwanira gukura rubanda ku ngoyi ya Kagame na FPR. FDLR yemeye gushyira intwaro hasi, isaba ko haba imishyikirano na Kigali. Kuba Kigali yo nta kintu na kimwe irakora cyerekana ko ishyigikiye amahoro, birahagije ngo abakomeza gusaba imitwe y’abayobozi ba FDLR, basobanure impamvu abahutu aribo bagomba kwigomwa uburenganzira bwabo bwose, ndetse n’ubuzima bwabo ngo kugirango amahoro aboneke nk’aho aribo bayakeneye bonyine, kandi kugeza ubu amahanga yarananze kubaha ubutabera kuva muri 1990.

Nonese niba barafunze Jenerali Kabiligi na bagenzi be imyaka n’imyaka, bamara no kubona ko ari abere bakanga kubarekura; ninde muntu muzima wumva ko noneho Mudacumura na Byiringiro aribo bazafatwa n’ibyo byaha babahimbiye, ari uko banze gupfukamira Kagame? Igihe kirageze ngo duce amazimwe, tugendere ku byo twemera kandi tube ari nabyo duharanira, aho gufindafinda imvugo zitesha abanyarwanda igihe, zikanadindiza urugamba rwo kwibohora burundu.

DARIUS SUNRAY MURINZI

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) TUMENYE ABO TURI BO, TUMENYE N’ABO DUHANGANYE ABO ARI BO!"

Leave a comment

Your email address will not be published.

*