UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU ISABUKURU Y’IMYAKA 55 U RWANDA RUBONYE UBWIGENGE.

Rwandan Flag
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

FDLRBanner

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

NSHUTI BAVANDIMWE

 

Mugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo twese turangamiye.

 

Tariki ya 1 Nyakanga 1962, tariki ya mbere Nyakanga 2017, imyaka 55 irashize igihugu cyacu cy’u Rwanda kibonye ubwigenge.

Iyo ucukumbuye usanga amateka y’igihugu cyacu ari maremare kugira ngo ubwo bwigenge bugerweho:

 

– Amateka agaragaza ko imyaka 1000 mbere y’ivuka rya YEZU u Rwanda rwari rutuwe;

– Ahagana mu kinyejana cya 10 nyuma y’ivuka rya YEZU, u Rwanda rwari rutuwe n’abatwa n’abahutu kandi bafite ubuyobozi buhamye kugeza mu mpera z’ikinyejana cya 12, ubwo abatutsi bageraga mu Rwanda bagasenya ubwami bw’abahutu bakimika ubwabo mu bugome n’uburiganya.

– Mu 1885, inama y’i Berilini mu Budage (Conférence de Berlin), abanyaburayi bafashe Afurika bayitera imirwi barayigabagabana;

– Mu 1894, umudage Von Gotzen n’ingabo zisaga 600 binjiye mu Rwanda barugira imbata y’u Budage;

– Mu 1916, mu ntambara ya mbere y’isi yose, Ababiligi birukana Abadage mu Rwanda;

– Mu 1919, amasezerano (Traité) y’i Versailles mu Bufaransa agabira u Bubiligi  igihugu cy’u Rwanda kinyagwa u Budage;

– Mu 1922, u Bubiligi bwishingikirije ingoma ntutsi ya cyami, u Rwanda ruba akarima kabwo;

– Mu 1924, ishyirahamwe ry’ibihugu ku isi (Société des Nations “SDN”) riragiza u Rwanda igihugu cy’u Bubiligi (Sous tutelle belge), abakoloni b’Ababiligi bakomeza kwifashisha ingoma y’umwami YUHI V MUSINGA waje kweguzwa mu 1931 agacirirwa i Moba muri RD Congo y’ubu ari naho yaguye; ku ngoma asimburwa n’umwami MUTARA III RUDAHIGWA wayoboye u Rwanda kuva kuwa 12/11/1931 kugeza kuwa 28/7/1959.

Ku ngoma y’uyu mwami wemeye kubatizwa muri Kiliziya gatolika, akanatura u Rwanda KRISTU UMWAMI (Christ Roi) kuwa 27/10/1946 mu birori byabereye i Nyanza, nibwo abamisiyoneri bashoboye kwigisha no guhugura rubanda rwari rwarakandamijwe.

 

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose mu 1945, SDN yasimbuwe na LONI (ONU) ariwo muryango w’abibumbye, ushinga u Rwanda igihugu cy’u Bubiligi (Sous mandat belge).

 

– Mu 1946, leta y’u Bubiligi yemerera LONI ko izakora ibishoboka byose u Rwanda n’u Burundi bikagera ku bwigenge.

– Mu myaka ya za 50 (1950), rubanda rwari rutangiye guhumuka, babona akarengane n’ubusumbane byariho. Nibwo inyandiko yiswe “MANIFESTE DES BAHUTU” yateguwe, isohorwa ku mugaragaro kuwa 24 Werurwe 1957.

– Manifeste y’abahutu yakanguye abantu, amashyaka ya politiki aravuka ariyo MDR PARMEHUTU, APROSOMA, UNAR, RADER na AREDETWA;

– Kuwa 25 Nyakanga 1959, nibwo umwami MUTARA III RUDAHIRWA yapfuye amarabira ku buryo butunguranye agwa i Bujumbura mu Burundi, asimbuzwa mwene se KIGELI V NDAHINDURWA wimitswe kuwa 28/7/1959 mu buriganya bw’abiru. Icyo gihe abahutu bari bashyigikiwe na Kiliziya gatolika ntibanyurwa n’icyo cyemezo kuko batibonaga muri ubwo butegetsi. Imyigaragambyo itangira ubwo, nyuma iza kuvamo imvururu zakwiriye u Rwanda rwose biturutse ku ihohoterwa rya Mbonyumutwa Dominiko insorensore z’abatutsi zari zihitanye kuwa 01 Ugushyingo 1959. Icyo gihe hari abatutsi bahunze igihugu, abandi bakirwa mu makambi.

 

– Muri 1960, umwami KIGERI V NDAHINDURWA n’ibyegera bye bahungira i Bugande.

– Kuwa 28 Mutarama 1961, kongere (congrès) yabereye i Gitarama yasezereye ingoma ya cyami, itangaza ko u Rwanda rubaye Repubulika ishingiye kuri demokarasi, Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko ayibera perezida w’agateganyo;

–  Kuwa 25 Nzeli 1961, itora rya Kamarampaka ryemeza bidasubirwaho demokarasi muri Repubulika, ryanga Umwami n’Ingoma Karinga;

– Kuwa 26 Ukwakira 1961, hajyaho guverinoma ya mbere iyobowe na Nyakubahwa Gerigori Kayibanda.

 

Ntibyatinze akanama ka LONI gashinzwe ibibazo by’u Rwanda (Conseil de tutelle) gasaba gakomeje leta y’u Bubiligi guha u Rwanda ubwigenge, maze tariki ya 01 Nyakanga 1962 ubwigenge butangazwa ku mugaragaro, ibendera rya Repubulika y’u Rwanda rirazamurwa n’indirimbo yubahiriza igihugu iraririmbwa.

 

Bacunguzi, Bacunguzikazi

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Nshuti, Bavandimwe dusangiye akababaro,

 

Mu byiza dukesha ubwigenge twavuga:

– Kwishyiriraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi;

– Ukwishyira ukizana mu gihugu cyawe;

– Amajyambere mu nzego zose;

– Ingabo z’igihugu zabonye izuba zitangira inshingano zo kurengera ubusugire bwacyo;

– U Rwanda rwabonye ijambo mu ruhando rw’amahanga;

– N’ibindi tutarondoye…

 

Ibyo byiza dukesha ubwigenge muri Repubulika ntibyanyuze abari batsimbaraye ku bwami na gihake, bagerageje ibitero simusiga byo kubivutsa abanyarwanda, buri gihe bigakubitwa inshuro n’ingabo z’igihugu kugeza muri 1967, aribwo babonye batagera ku mugambi wabo, maze bafata igihe bajya kwitegura, bashaka amaboko muri ba mpatsibihugu, nibwo bongeye gushoza intambara kuwa 01 Ukwakira 1990 bitwa FPR-Inkotanyi.

 

FPR- Inkotanyi yibwiraga ko ifata igihugu mu minsi itarenze itatu, nyamara siko byagenze, ingabo z’igihugu zayibereye ibamba bigeza aho habaho imishyikirano inyuranye yaje kuvamo amasezerano y’amahoro ya ARUSHA kuwa 04 Kanama 1993 yemezaga igabana ry’ubutegetsi hakajyaho guverinoma yaguye na FPR irimo.

 

Ibi FPR ntiyabikozwa kuko intego yayo yari ugufata ubutegetsi bwose. Niko kwica umukuru w’igihugu HABYARIMANA JUVENAL kuwa 06 Mata 1994 no gukaza imirwano impande zose mu gihugu, imbaga itabarika iratikira amahanga arebera ahubwo yihutira gukomanyiriza leta y’u Rwanda (Embargo unilatéral ) bigeza ubwo FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi ku ngufu kuwa 04 Nyakanga 1994. Icyo gihe imbaga nyamwinshi irahunga, abasigaye bagirwa ingaruzwamuheto mu rwababyaye. Ubu politiki ya ba Mpatsibihugu yahawe intebe mu Rwanda, imiyoborere y’igihugu cyitwa ko ari Repubulika ntaho itaniye n’iyo ku ngoma ya cyami kuko agatsiko ka FPR- Inkotanyi karica kagakiza muri politiki yayo ya humiriza nkuyobore:

  • Abaturage bahatiwe gutora itegekonshinga ryimika Paul Kagame ubuzima bwe bwose;
  • Ifungwa, irigiswa, iyicarubozo ry’inzirakarengane ryahawe intebe;
  • Kunyunyuza imitsi ya rubanda mu misanzu n’imisoro bidafututse;
  • Gukenesha rubanda no kuyicisha inzara muri gahunda zigamije kuzamura abo mu gatsiko kari ku butegetsi, abandi bagahindurwa abahakwa;
  • Kutemerera abo mu bwoko bw’abahutu gushyingura mu cyubahiro no kwibuka ababo bapfuye;
  • Gushoza intambara zo kwigarurira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari;
  • N’ayandi mabi menshi…

 

Bacunguzi, Bacunguzikazi

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Nshuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira.

 

Murabona ko urwishe ya nka rukiyirimo, urugamba ruracyari rwose. Niyo mpamvu Urugaga rwacu FDLR rukomeje kurwana inkundura kugira ngo akaga n’akarengane bicike burundu, umunyarwanda yaba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa, asugire asagambe n’abatuye mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika bahumeke amahoro n’ituze.

 

Ikindi kandi, INTWARI zaharaniye Demokarasi, Repubulika n’Ubwigenge twazirikanye uyu munsi, zizahore zibukwa igihe cyose mu mateka y’igihugu. Ndetse n’ubu dufate akanya tuzibuke. Tuzi neza kandi twemera muri FDLR ko Imana Nyirububasha itihanganira ikinyoma, uburyarya, akarengane n’ubugome mu biremwa byayo kandi yiteguye kurangiza uru rugamba ikoresheje abaharanira by’ukuri amahoro n’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

 

By’umwihariko, Abacunguzi twese turasabwa:

– Kugororokera Imana no kwemera kuyoborwa nayo muri byose na hose;

– Gukomeza umutsi no kwihanganira ibigeragezo duhura nabyo;

– Kurangwa n’ubumwe, urukundo

, koroherana, kubabarirana no kuzuzanya;

– Gukora buri wese inshingano ze no kubahana mubyo dukora byose;

– Kwiyoroshya no kwicisha bugufi;

– N’indi myitwarire myiza ibereye Umucunguzi.

 

INTSINZI NI IY’IMANA NYIRIMITSINDO.

 

Mugire amahoro y’Imana.

Harakabaho u Rwanda n’Abanyarwanda mu bwigenge busesuye.

Harakabaho Urugaga FDLR.

Harakabaho Abacunguzi n’Inshuti za FDLR.

Bikozwe kuwa 27 Kamena 2017

BYIRINGIRO VICTOR

General Major

PRESIDENT ai des FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU ISABUKURU Y’IMYAKA 55 U RWANDA RUBONYE UBWIGENGE."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*