(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MUNSI WAHARIWE IMPUNZI KU ISI YOSE KUWA 20 KAMENA 2017.

FDLRBanner
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda. For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

NSHUTI BAVANDIMWE

MPUNZI DUHUJE AKABABARO.

 

Mugire UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo turangamiye.

Tubifurije umugisha w’Imana.

 

Buri mwaka tariki ya 20 Kamena ni umunsi wahariwe kuzirikana impunzi ku isi yose. Nk’uko amateka abigaragaza, umwanzuro (Résolution) no 55/76 wo kuwa 04 Ukuboza 2000 w’inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye ( Loni ) wemeje ko guhera mu mwaka wa 2001, tariki ya 20 Kamena buri mwaka ari umunsi  w’impunzi ku isi yose.

 

Iyo nteko rusange ya Loni ifata uwo mwanzuro yashingiye ku mpamvu z’uko umwaka wa 2001 ariwo isi yose yijihijeho isabukuru y’imyaka 50 y’amasezerano (Convention) yo kuwa 28 Nyakanga 1951 yerekeye amategeko agenga impunzi (Statut des réfugiés), n’uko kandi Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ( OUA ) wari waremeye ko umunsi mpuzamahanga w’impunzi uhurirana n’umunsi w’impunzi nyafurika wizihizwaga kuwa 20 Kamena.

 

Umunsi w’impunzi ku isi yose ni umunsi mpuzamahanga ugamije gukangurira abatuye isi yose ikibazo cy’impunzi ukaba n’umwanya rubanda yerekana ko yifatanije n’imiryango yose iri mu kangaratete kubera ubuhungiro. Kuwa 20 Kamena 2001, kuwa 20 Kamena 2017, imyaka 16 irashize isi yose yizihiza buri mwaka uyu munsi wahariwe impunzi.

 

Bacunguzi, Bacunguzikazi

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Nshuti, Bavandimwe

Mpunzi dusangiye gupfa no gukira.

 

Iyi sabukuru ya 16 y’umunsi wahariwe impunzi irizihizwa mu gihe mu Rwanda ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR-Inkotanyi iri ku butegetsi yafashe ku ruhembe rw’umuheto, imbaga itabarika igatikira, abarokotse bagahungira hirya no hino ku isi, naho bagakurikiranywayo bicwa umugenda, babuzwa amahwemo na magingo aya. Igiteye agahinda ariko ni uko muri ya politiki ya FPR- Inkotanyi y’ikinyoma, uburiganya, akarimi keza yasize umunyu, imaze kubona ko umugambi wo gutsemba impunzi cyangwa se kuzicyura ku ngufu itawugeraho, yadukanye iturufu nshya yo kubeshya amahanga ko mu Rwanda impamvu zose zitera ubuhunzi zitakiriho. Niko kugambana hirya no hino mu bihugu no mu miryango mpuzamahanga yumvikanisha ko nta munyarwanda uzongera kwitwa impunzi, hashyirwaho icyo bise “CLAUSE DE CESSATION DU STATUT DES REFUGIES RWANDAIS” igomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2017.

 

Ese koko amahanga, ishami rya LONI ryita ku mpunzi (HCR), imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’abandi ntarondoye basanga koko iyo politiki ya “CLAUSE DE CESSATION” ifite ishingiro mu gihe abanyarwanda n’ubu bagikomeje guhunga urwababyaye kubera ubutegetsi bubi bwashinze imizi mu Rwanda?

 

Reba nawe amarorerwa ahakorerwa:

– Guhindura itegekonshinga ry’igihugu kugira ngo Perezida Kagame agume ku butegetsi ubuziraherezo kandi yagombye kuryozwa amahano yakoze kandi akomeje gukora  mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika;

– Ubwicanyi, kurigisa abantu no gufungira abantu ubusa birakomeje;

– Gukumira nkana abashaka gutaha mu gihugu cyabo;

– Inzara n’ubukene biranuma imbere mu gihugu;

– Ubusumbane n’ubwironde mu banyarwanda;

– Ubushomeri burushaho kwiyongera;

– Gukandamiza no kurenganya abanyantege nke;

– N’ibindi…

 

Ibi bivuzwe hejuru biragaragaza ko iriya “Clause de Cessation” idashoboka igihe cyose abanyarwanda bagitsikamiwe n’iriya ngoma.

 

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI

NSHUTI, BAVANDIMWE

MPUNZI DUHUJE AKAGA,

 

Iyi gahunda yo kuvanaho  uburenganzira bwo kuba impunzi ku banyarwanda mu bihugu bahungiyemo, ni umugambi urimo imitego ya Leta ya FPR n’abambari bayo. Banawushyira ku mpunzi z’abanyarwanda bose bari hanze, nyamara ntawe uyobewe ko abenshi murizo batigeze ubwo burenganzira bw’ubuhunzi (Statut de réfugié) cyane cyane abari muri RD Congo.

 

Kubw’ibi byose, FDLR ntizatezuka guharanira ko uburenganzira bw’umunyarwanda aho yaba ari hose bwubahirizwa.

 

Abacunguzi twese turasabwa gukomeza umutsi, kwihangana, kuba maso no kwirinda kugwa mu mitego y’umwanzi maze dukomeze urugamba duharanira ko ukuri gutsinda ikinyoma kandi nta shiti kuzatsinda.

 

FDLR irasaba amahanga kwirinda kongera kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo mu kaga n’amarorerwa yagwiriye u Rwanda n’akarere kose k’ibiyaga bigari, impunzi zikaba urujya n’uruza.

 

Amategeko mpuzamahanga areba impunzi niyubahirizwe kimwe kuri bose na hose.

FDLR yifatanyije n’impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose mu kuzirikana kuri iyi tariki ya 20 Kamena 2017 akaga n’akangaratete ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR-Inkotanyi yaturoshyemo no guhamagarira buri wese kureba inkunga yatanga kugira ngo turwanirire kongera kwisubiza uburenganzira twavukijwe.

 

Kuba tugihumeka si ku bwacu ni ku buntu bw’Imana. Dukomeze tuyegere, tuyiyambaze iratwumva kandi izadusubiza bidatinze.

 

Tubifurije  umunsi mukuru mwiza w’impunzi ku isi yose.

Mugire amahoro y’Imana.

Bikozwe kuwa 15 Kamena 2017

 BYIRINGIRO Victor

Gen Maj

PRESIDENT ai des FDLR.

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MUNSI WAHARIWE IMPUNZI KU ISI YOSE KUWA 20 KAMENA 2017."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*