(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MUNSI NGARUKAMWAKA W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA 2017.

FDLRBanner
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NSHUTI BAVANDIMWE.

Turabaramutsa mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR, muhorane UBUTABERA, AMAHORO n’UBWIYUNGE nyakuri, bizatugeza ku majyambere nyayo turangamiye. Tubifurije kandi umugisha n’uburinzi biva ku MANA Umuremyi n’Umugenga wa byose.

Tariki ya 16 Kamena ya buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika.

Kuri uyu munsi ngarukamwaka isi yose yibuka imbaga itabarika y’abana bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo batikiriye i Soweto kuwa 16 Kamena 1976, ubwo bigaragambyaga baharanira uburenganzira bwabo bavukijwe n’ingoma ya ba Gashakabuhake b’abazungu yari yarakandamije bitavugwa abirabura mu gihugu cyabo.

Uyu munsi urizihizwa mu gihe mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika harangwamo umutekano muke uterwa n’intambara z’urudaca zikururwa na bamwe mu bayobozi babi bagamije gutsimbarara ku butegetsi baniga ubwisanzure na demokarasi mu bihugu byabo kubera gutinya kuzaryozwa amabi yose bakoze; ku isonga hakaba Paul Kagame w’u Rwanda n’agatsiko ke ka FPR-Inkotanyi n’abambari bayo.

Muri izi ntambara abanyantege nke cyane cyane abana nibo bahazaharira bamburwa ubuzima, bicirwa ababyeyi, batavurwa, bicwa n’inzara, batiga, mbese muri rusange uburenganzira bwabo bw’ibanze barabutakaza dore ko abenshi n’ibihugu byabo gakondo babibarirwa kuko baba batabizi aho bari mu buhungiro. Ku bana b’abanyarwanda ni uko bimeze kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi ku ngufu muri Nyakanga 1994.

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira.

Urugaga rwacu FDLR narwo rwifatanya n’abandi bose bahimbaza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, rwamagana rwivuye inyuma amarorerwa yose akorerwa abana akabavutsa uburenganzira bwabo.

Ni muri urwo rwego kuva Urugaga FDLR rwavuka mu mwaka wa 2000, mu nkundura y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma ngome nkoramaraso y’igitugu ya FPR-Inkotanyi rutahwemye guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa muri byose na hose:

– Mu guhangana n’ibitero simusiga bya hato na hato by’umwanzi bigamije kurimbura impunzi z’abanyarwanda cyane cyane muri RD Congo;

– Mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza bigamije kurengera abana;

– Mu guha abana uburere, ubumenyi no kubatoza umuco nyarwanda;

– Mu kwamaganira kure uwo ariwe wese washaka gushyira abana mu gisirikari, kubashora mu ntambara no kubakoresha imirimo itajyanye n’uburenganzira bwabo.

– N’ibindi…

Bacunguzi, Bacunguzikazi,

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Nshuti, Bavandimwe,

Urugaga FDLR ntiruzatezuka na rimwe ku ntego rwiyemeje harimo guharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Nubwo umwanzi atava ku izima, nta mpamvu yo gucika intege, dukomeze dushyire hamwe, tugire urukundo, twizere kandi tugororokere IMANA NYIRIMITSINDO kuko itazigera idutererana nk’uko yabidusezeranije.

Tubifurije umunsi mukuru mwiza w’umwana w’umunyafurika.

Muhorane amahoro y’IMANA.

Bikozwe kuwa 13 Kamena 2017

BYIRINGIRO Victor

Gen Maj

PRESIDEF ai

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MUNSI NGARUKAMWAKA W’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA 2017."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*