(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR KU MUNSI MUKURU WA NOHELI 2016

logo
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

FDLRBanner

Bacunguzi, Bacunguzikazi, Bavandimwe, Nshuti z’Urugaga FDLR,

Nimuhorane Ubutabera n’Amahoro, muharanira Ubwiyunge buzatugeza ku majyambere nyayo.

By’umwihariko ku bakristu mwizihiza umunsi mukuru wa NOHELI, umunsi w’ivuka ry’Umwami n’Umucunguzi wacu YEZU KRISTU, umunsi wizihizwa buri mwaka tariki ya 25 UKUBOZA, nimugire umunsi mukuru mwiza.

Umuryango w’Abayisraheli, Imana yari yaritoranirije mu yandi mahanga atuye isi kugira ngo iwihesherezemo ikuzo imbere yayo mahanga yandi,wagiye uhura n’ingorane ziturutse cyane cyane ku bayobozi babi.

Umwami Dawudi ni we wagerageje kugororokera Imana, bituma Imana isezeranya uwo muryango wayo UMWAMI- MUCUNGUZI ukomoka kuri DAWUDI, uzavuka aje kugobotora uwo muryango mu makuba, akaba ari we uzana amahoro. Uwo Mwami- Mucunguzi nta wundi ni YEZU KRISTU, abenshi mu matorero ya gikristu mwahisemo kwizihiza ivuka rye kuri NOHELI.

Amahoro Urugaga rwacu FDLR rurwanirira ni nayo YEZU KRISTU, Umucunguzi wacu yaje azaniye iyi si, agira ngo ayikure mu mwijima wa SHITANI, yo soko y’ibibi byose, umwanzi w’ibyiza, yo yifuza ko isi yose yahora mu mivurungano idashira. Uwo Mugaba w’ikirenga w’ingabo zacu rero ntazigera adutererana nidukomeza kumwizirikaho, twihunda imigenzo myiza tumukomoraho.

Ibihe tugezemo birakomeye cyane. Ariko ntiducike intege ahubwo duharanire twese kuba INTWARANE. Nibyo kuko na YEZU KRISTU yaravuze ati:”UMUBIRI UGIRA INTEGE NKE…”.

Niba natwe nk’Abacunguzi mu mitima yacu twariyemeje gucungura abavandimwe bacu umwanzi agamije KUMARIRA KU ICUMU, dusabe umucunguzi w’ikirenga atwongerere imbaraga kuri uru rugamba twiyemeje.

Umugambi mubisha umwanzi wacu afitiye aka karere dutuye k’IBIYAGA BIGARI by’AFURIKA ni muremure cyane. Aracyakubita agatoki ku kandi kuko twamutambamiye mu kuwushyira mu bikorwa. Nguwo umujinya uhora umushengura aho ukomoka!

Turusheho rero gufatana urunana,twunge ubumwe, duce bugufi,dukundane, twemerere YEZU KRISTU atwiyoborere kuko akomeje kutwereka ko aturi imbere n’inyuma kuri uru rugamba kandi ko ntakimunaniye.

Tumuragize urugamba rwacu mu masengesho azira uburyarya kandi aherekejwe n’ibikorwa by’urukundo cyane cyane twita kubo uru rugamba rusiga mu kangaratete: IMFUBYI, ABAPFAKAZI N’IZINDI NDUSHYI ZINYURANYE cyane cyane impunzi ziboneka mu mashyamba ya RD Congo zibaho ku bugenge!

Buri wese aho ari hose akore neza icyo asabwa gukora,akomeze abe maso kandi abe n’itara rya mugenzi we kugira ngo bihore bidufasha gutahura amayeri n’ubucakura by’umwanzi wacu wiyoberanya yitwaje intwaro z’IKINYOMA N’AKARIMI GASIZE UMUNYU.

Ntitwarangiza kandi tutabifurije UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017.

Uzatubere uw’intsinzi tuyobowe na NYAGASANI YEZU KRISTU, UMUCUNGUZI w’isi yose.

IMANA turi kumwe!

Ukuri kuzatsinda.

Bikozwe kuwa 19 Ukuboza 2016

(Sé)

BYIRINGIRO VICTOR

General Major

Perezida wa FDLR ai

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR KU MUNSI MUKURU WA NOHELI 2016"

Leave a comment

Your email address will not be published.

*