UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA.

FDLRBanner
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR, BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA.

Nyuma y’igikuba cyaducitsemo biturutse ku bugambanyi bwa bamwe mu bayobozi b’Urugaga, bigatuma bamwe mu Bacunguzi bigumura ariko bakaguma muri Kongo, abandi bagahitamo kwishora mu Rwanda, ndetse abandi bakaba basa n’abari mu rungabangabo, IMANA yakomeje kutugaragariza ko ariyo NYIR’URUGAGA FDLR kandi ko ikiyikomeyeho, ikiyifiteho umugambi ukomeye.
Munyemerere mwebwe mwese mukomeje umutsi, mbashimire byimazeyo ubutwari mutahwemye kugaragaza ku rugamba no kuba muhora muzirikana umunota ku wundi ko Urugaga FDLR ariyo mizero y’abanyarwanda batsikamiwe n’ingoma ngome kirimbuzi y’igitugu ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Paul Kagame kuva yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994.
Uwo mwanzi gica ntiyigeze agoheka na limwe kuva FDLR yabaho ashaka kuyirimbura no kuyitsiratsiza ngo abonereho kuburizamo ugushaka kw’IMANA kuri yo. Na bariya bigumuye kuri FDLR twavuze haruguru ni umupangu wa Paul Kagame wabakoresheje hejuru y’amafranga atari make yabashukishije kugira ngo babibe amacakubiri n’ivangura mu RUGAGA ashingiye ku turere Rukiga-Nduga kuko yamaze kwibonera neza ko intambara y’amasasu n’amarozi ntacyo iteze kuzamugezaho.

Uko byagenda kose tuzi ko IMANA iturwanirira amanywa n’ijoro idashobora gutsindwa. Gusa tumenye ko iby’IMANA bishobora gutinda ariko ntibihera.

Twirinde kurambirwa kandi dushikame ku murimo.

Amateka y’Abisiraheri atubwira kandi akatwibutsa ko igihe cyose babaga basumbirijwe ku rugamba no mu yandi makuba, bacaga bugufi, bakibabaza, bagatakambira IMANA, bakabikora nta buryarya babikuye ku mutima, IMANA yahitaga ibatabara itazuyaje.
Dore natwe turi mu bihe bikomeye cyane cyane Abacunguzi n’Abacunguzikazi bari mu mashyamba ya Kongo bagoswe n’umwanzi impande zose, nimucyo dutere ikirenge mu cy’abakurambere bacu maze twigomwe byose, dufate iminsi itatu y’amasengesho, duhereye kuwa 07 kugeza kuwa 09 Ukuboza 2016 dusabe IMANA kugira ngo yongere itugoboke iburizemo imigambi mibisha umwanzi adahwema gupangira Urugaga FDLR ngo arutsiratsize maze abone gutuza.

Ibyifuzo byo gushyira imbere y’IMANA:

  1. GUSABIRA INGABO ZACU KUGIRA NGO NYAGASANI AZAMBIKE IMBARAGA, UBUTWARI N’IGITINYIRO.
  2. GUSABIRA ABAYOBOZI B’URUGAGA GUKOMERA KU MURIMO NO KURUSHAHO KUZUZANYA.
  3. GUSENGERA URUGENDO RUGORANYE TURIMO.
  4. GUSABA IMANA KUGIRA NGO ABANZI BACU BADUHINDUKIRIRE.
  5. GUSENGERA IGIHUGU CYA KONGO KUGIRA NGO KIDUFASHE KUVA MU KAGA TURIMO.

Aya masengesho azaherekezwa no kwiyiriza kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kandi abayobozi b’amadini (amatorero) anyuranye n’amakoraniro y’abasenga (groupes de prières) barasabwa kuzabigiramo uruhare bakora gahunda ziboneye z’aya masengesho.

Isezerano ry’IMANA riraharanirwa, twese twumve ko tutagomba kwidehera, kandi ko IMANA ifasha uwifashije.

IMANA NYIRIMITSINDO ibahe umugisha.

Bikozwe kuwa 24 Ugushyingo 2016

(Sé)
BYIRINGIRO Victor
General Major
PRESIDENT ai wa FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*