(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’INSHUTI Z’URUGAGA MURI IBI BIHE RUGEZEMO.

FDLRBanner
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI Z’URUGAGA FDLR.

Tubanje kubaramutsa mu ntego y’URUGAGA FDLR: Nimwimakaze UBUTABERA, muharanira AMAHORO n’UBWIYUNGE bizatugeza ku MAJYAMBERE nyayo buri munyarwanda asonzeye.

Itariki ya 01/10/1990 yadukanye akaga n’akangaratete, yikoreje abanyarwanda bari basanzwe batuye biturije mu rwababyaye rukabonsa, rukabaheka, rukabakuza ndetse rukabashajisha neza.

Guhera icyo gihe na magingo aya, FPR-Inkotanyi ntiyahwemye kumena amaraso y’abanyarwanda haba mu Rwanda no hanze yarwo cyane cyane muri ZAYIRE ariyo ubu yabaye REPUBULIKA IHARANIRA DEMOKARASI YA CONGO, mu bufatanye n’ingabo z’icyo gihugu (FAC arizo FARDC z’ubu), iza UGANDA, iza LONI (MONUSCO) n’indi mitwe yitwaje intwaro nka AFDL, RCD, CNDP yahindutse M23, RAIA MUTOMBOKI, NDC TCHEKA, NDC GUIDON, KIANDAIRA, MAI MAI MAZEMBE ubu hakaba hariyongeyeho CNRD ya LUMBAGO wagumutse muri FDLR. Ubwo bufatanye bumaze kwararika ibihumbi n’ibihumbagiza by’impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo mu mugambi wo kurimbura ubwoko bw’abahutu n’abasa nabo.

Ariko IMANA NYIRIMPUHWE ntiyashatse ko uwo mugambi mubisha ugerwaho maze FDLR iravuka yiyemeza inshingano zikomeye zo kubungabunga umutekano w’impunzi no kurwana urugamba rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda babaye ingaruzwamuheto za FPR-Inkotanyi.

Kuva FDLR yabaho, umwanzi ntiyigeze agoheka kuko amaze kubona ko adashoboye kuyitsiratsiza, yigiriye inama yo kuyigambanira mu mahanga yose y’isi. Nguko uko FDLR yagiye ifatirwa ibihano ikanahabwa amatariki ntarengwa yo kuba yashyize intwaro hasi ikamanika amaboko.

Nyamara FDLR ntiyacitse intege, ikomeje umutsi kandi iracyatsimbaraye ku ntego zayo, ibigeragezo ntibizayigamburuza na gato. N’ikimenyimenyi n’Abacunguzi dufite mu makambi ya KISANGANI, KANYABAYONGA na WALUNGU kuva muri 2014, nubwo bagaraguzwa agati babahatira kwemera kujyanywa mu Rwanda baracyakomeye ku mugambi wa FDLR wo kutayamanika, twese ahubwo tugomba kumva kandi tukazirikana buri gihe ko byanze bikunze tugomba guharanira gutaha twemye nk’uko tubifite mu ISEZERANO RY’IMANA.

Ntawe rero ugomba gucika intege ahubwo igihe kirageze kugirango buri MUCUNGUZI aho ari afate kandi ashinge akomeze.

Urebye neza wasanga FDLR atari igihangano cy’umwana w’umuntu, ahubwo ari nka ka gati kateretswe n’IMANA kadahungabanywa n’umuyaga. Ari nayo mpamvu Paul Kagame kamubuza amahwemo, kamubuza ibitereko n’ibyicaro ku buryo adashobora na limwe gutuza igihe cyose agatekerejeho kuko ntakabuza kazamuhangamura.

Ku itariki ya 06 Mata 1994, Paul Kagame yivuganye Perezida Juvénal HABYARIMANA abifashijwemo na ba Mpatsibihugu, yibwira ko ageze ku ntego ye, ibyakurikiye ntawe utabizi, amaraso atagira ingano yaramenetse na n’ubu aracyatemba. Igiteye agahinda ariko ni uko ayo mahanga yamushyigikiye, ibyo bihangage byirirwa biririmba uburenganzira bwa kiremwamuntu, n’ubu bikaba bikomeje kumushyigikira no mu mugambi mubisha afite wo gukomeza kumena amaraso atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu karere kose.

Nimurebe ibyo badukoreye muri FDLR:

Gusuka amadolari, imitungo iratanzwe muri bamwe mu Bacunguzi b’inda nini no gutanga inzobere zo gukurikirana uko umugambi wa Kagame washyirwa neza mu bikorwa, ugamije kubiba amacakubiri n’ivangura muri FDLR bishingiye ku turere RUKIGA- NDUGA abafasha Kagame bafata nkaho ariryo turufu rya nyuma ryo gusenya bidasubirwaho URUGAGA FDLR.

Ni muri urwo rwego agatsiko ka TWAGIRAMUNGU FAUSTIN wiyise RUKOKOMA na IRATEGEKA Wilson uzwi cyane kurya LUMBAGO kabibye muri FDLR iyo virusi y’uturere, maze tariki ya 31 Gicurasi 2016 ishyano riragwa, LUMBAGO ati nitandukanije na FDLR, nshinze CNRD- UBWIYUNGE maze impundu ziravuga mu bambari ba KAGAME ngo aka FDLR kashobotse!

Nyamara basanze ari ukwibeshya cyane. Nubwo iyo CNRD yasahuye URUGAGA FDLR irutwara abantu n’ibintu, ruracyafite ubushobozi n’ububasha byo gukomeza umugambi n’urugamba byo kubohoza u RWANDA  n’abanyarwanda, kurenganura inzirakarengane no gufatanya n’abakunda amahoro kuyagarura mu karere k’ibiyaga bigari FPR n’abambari bayo bahindanyije bashaka kukigarurira ngo bubake ingoma HIMA- TUTSI.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NSHUTI Z’URUGAGA FDLR,

BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA,

Ntawe ukwiye gucibwa intege n’ibikorwa bibi bya CNRD:

Ubugambanyi, imvugo n’inyandiko byuzuye ubugome, umujinya, ibitutsi, ubushotoranyi, ikinyoma, iharabika, ..  hagamijwe gukomeza kubiba amacakubiri n’ivangura mu mpunzi.

FDLR nk’uko twabivuze hejuru si icyama cya Kanaka cyangwa Nyirakanaka cyangwa Runaka.

Niyo mpamvu dusabwa buri wese aho ari  nuko ari kuzirikana buri gihe ibi bikurikira:

– Amacakubiri ayo ariyo yose n’aho yaturuka hose ni umugambi mubisha w’umwanzi, buri MUCUNGUZI wese agomba kwamagana no kurwanya yivuye inyuma.

– FDLR ntiyigeze kandi ntizigera na limwe ivutsa ikiremwamuntu uburenganzira bwacyo.

– FDLR ntizigera ishyigikira na gato ivangura iryo ariryo ryose ryaba irishingiye ku turere, ku moko, ku madini,…

Ahubwo buri MUCUNGUZI nta buryarya ahore aharanira ubwiyunge n’ubumwe mu mpunzi no mu banyarwanda bose.

– Nta MUCUNGUZI nyawe wakubahuka kumena amaraso ya mugenzi we basangiye akabisi n’agahiye ndetse n’aka kaga turimo. Ese ubundi inyungu yabikuramo ni iyihe? Nta n’undi wabyungukiramo usibye uriya mugome wasinze amaraso y’abanyarwanda ahubwo buri wese agomba kwitonda kandi akirinda icyo aricyo cyose cyamuteranya n’abandi, mbese buri wese aharanire kuba itara rya mugenzi we.

None rero Bacunguzi, Bacunguzikazi namwe nshuti z’URUGAGA FDLR, twumve neza ko uwaba yimitse mu mutima we INZIKA, INZIGO n’INZANGANO nta mwanya afite muri uru rugamba, kuko urugamba turiho ni urwo gutabara no kurenganura abarengana, kugarura abatannye no guhumuriza abababaye.

Turasanga kandi ko uwo iyi mibereho itoroshye turimo yaba itarigishije bihagije kumenya neza ko icyo dupfana kiruta kure icyo dupfa, twamwegera tukamwerera imbuto nziza kugira ngo nawe asobanukirwe.

Erega IMANA yacu iduhorera ahirengeye ni INYAMPUHWE, INYABUBASHA kandi ikaba NYIRIKUZO.

Ubuyobozi bw’URUGAGA buri maso. Ingabo zacu zihagaze neza ku rugamba.

Dukomeze kuzifatira iry’iburyo no kuzitera inkunga.

HARAKABAHO URUGAGA FDLR.

HARAKABAHO ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INSHUTI Z’URUGAGA.

HARAKABAHO AMAHORO N’UBWISANZURE MU BANYARWANDA.

IMANA IBAGWIRIZE IMIGISHA.

 Bikozwe tariki ya 22 Ugushyingo 2016

(Sé)

BYIRINGIRO Victor

Gen Maj

Président wa FDLR ai

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

1 Comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI N’INSHUTI Z’URUGAGA MURI IBI BIHE RUGEZEMO."

  1. Nyakinama | at 08:16 | Répondre

    Urakoze cyane mr.president kuduha update. Turikumwe nurugaga amasaha milion 4000000000000. Tuzitanga kandi tuzatsinda. IMANA IDUHE KURAMA TUZARYE AMATUNDA YINSINZI

Leave a comment

Your email address will not be published.

*