(Kinyarwanda) UBUTUMWA BWA FDLR BUGENEWE ABANYARWANDA N° 2016-006. AMARESHYAMUGENI SIYO AMUTUNGA

FDLRBanner
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

Mu nyandiko ndende bise: “RUSHAHO GUSOBANUKIRWA NO KUMENYA UMURYANGO
NYARWANDA CNRD-UBWIYUNGE”, CNRD iyobowe na col Irategeka Wilson alias Lumbago (Ndagijimana Laurent) irihanukira ikabeshya abanyarwanda ibabwirako ibafitiye umugambi wo kubabohoza kandi ahubwo iri mu kiraka yahawe na Kagame abifashijwemo na ba mpatsibihugu batifuza ko FPR-Inkotanyi yava ku butegetsi, ikiraka cyo kugerageza gusenya FDLR kuko arirwo rugaga rwerekanye ko rushobora guhangamura ingoma ngome ya PAUL KAGAME n’agatsiko bafatanije mu gukandamiza imbaga y’abanyarwanda.

Baca umugani ngo “ibisa birasabirana”. Kugeza ubu FPR-Inkotanyi ni umutwe wa politike uvuga ko ari “umuryango” (kandi bifite icyo bivuga) none na CNRD ya Lumbago nayo iti: “turi umuryango”. Ubwo birumvikana ko CNRD na FPR-Inkotanyi bafite byinshi bahuriyeho.

Muri iyo nyandiko igizwe n’ibice 12, CNRD irihandagaza ikajijisha ngo irarwanya FPR na KAGAME! Nyamara ubu twandika, CNRD ifatanije n’ingabo za KAGAME zambaye imyenda ya FARDC na FARDC ubwayo mu guhiga bukware impunzi z’abahutu zimaze imyaka isaga 20 mu mashyamba ya Kongo zirinzwe na FDLR. Umuntu yakwibaza: Ese uburyo bwiza bwo kurwanya FPR ni ugufatanya na yo guhiga impunzi z’abahutu muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo?

Muri ayo mareshyamugeni, CNRD irabeshya ngo yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo “itabare vuba na bwangu abanyarwanda bari mu kaga”. Aha na none umuntu yakwibaza: Ese uburyo bwihuse kandi bwiza bwo kurengera abanyarwanda bari mu kaga niugufatanya na FARDC, ingabo za KAGAME na MONUSCO mu kumisha urusasu ku mpunzi z’abanyarwanda ziri muri Kongo no kuri FDLR yazirengeye kuva mu 2000 kugeza ubu? Ese ziriya mpunzi zisaga 40 zigizwe ahanini n’abagore n’abana CNRD iherutse guta muri yombi ifatanije na FARDC bakazipakiza amamodika bakazicyura bunyago mu Rwanda ni ko “kuzitabara vuba na bwangu”?? Biragaragarira buri wese ko col Irategeka Wilson alias Lumbago n’abo bafatanije bafite koko “icyusa, ubwuzu, umurava…” nkuko babyivugira wo gukora ikiraka bahawe na ba mpatsibihugu!!

Muri ayo mareshyamugeni yubatse ku binyoma (twavuze ko ibisa bisabirana: CNRD yubatse ku kinyoma nka FPR-Inkotanyi), CNRD irihandagaza ikavuga ko ibumbye impunzi zose ziba muri Kongo Kinshasa na 90% byaba FDLR. Iby’impunzi byo simbitindaho kuko iyo ziba zarayobotse CNRD ntiba iri kuzihiga bukware ifatanije na FARDC n’abanzi bazo ba mbere ari bo ingabo za KAGAME.

Aho CNRD itinyuka ikavuga ko ari 90% by’abahoze ari FDLR, byasetsa n’uvuye gushyingura nyina. Reka duhere ku ngero nkeya cyane muri nyinshi cyane twerekane ukuntu CNRD ibeshya:

-Mu bayobozi bakuru ba FDLR, uwigumuye ni col Irategeka Wilson wari vice-président wa 2 wa FDLR. Abandi bose bahagaze bwuma mu rugaga.

-Mu ba généraux bose ba Foca (Forces combattantes abacunguzi, ingabo za FDLR), col Lumbago yagumukanye nande?? Bose bashikamye muri FDLR.

-Mu ba col full, ni we wenyine watatiye igihango wenyine.

Reka mbe ndekeye aho; ubwo CNRD ihera he ibeshya ngo 90% by’aba FDLR barayiyobotse?

Abanyarwanda banyotewe kubohorwa birinde amareshyamugeni ya Lumbago na CNRD ye iri mu kiraka cya Paul KAGAME n’abamufasha batifuza ko yazava ku butegetsi kubera abafasha gusahura umutungo wa Kongo kuva 1996 kugera magingo aya. Amakuru yizewe aremeza ko Lumbago na CNRD byarangije kwinjizwa mu mugambi wo kuzafasha gucamo Kongo ibice igihe gahunda yo gukomeza kuyisahura yaba ikomwe mu nkokora.

Na none muri iyo nyandiko, CNRD ivuga ko “abayabozi bayo bativuruguse mu mateka mabi yaranze u Rwanda”. Aha umuntu yakwibaza icyo bashaka kuvuga. Ese baba bashaka kuvuga ko bataravuka? None hari uwahakana ko kugeza na n’ubu u Rwanda ruri mu mateka mabi? Baba bashaka kuvuga ko Abo bayobozi bavutse nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Président Habyarimana? nyuma se y’intambara ya 90? Bagombye gusobanura icyo bashaka kuvuga!

-Ndagijimana Laurent wiyise Lumbago yarwanye n’Inyenzi ari ex-FAR, ntiyavuga ko ativuruguse mu mateka mabi keretse niba kuri we intambara yarwanaga ari amateka meza.

-Uwiyita Kamuhanda Anastase ari we Rusanganwa Gaspard alias Nyiramatwi ni umusaza w’imyaka irenga 65. Yakoze akazi kanyuranye mu Rwanda. Ubwo tuvuge ko ibyabaye byose byasangaga yasuhutse?

-Nyawenda ari we wafashe izina rya William Mutabazi yakoze igihe kurekire uri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mbere ya 90 na nyuma yaho. Yasobanura ukuntu abaye uruhinja rutigaraguye mu mateka y’igihugu?

-Lt col Sinayobye na we yarwanye n’inyenzi mbere ya 94 kimwe na Lumbago.

-Espérance Mukasine nawe yakoreye Leta mbere ya 90 na nyuma yaho.

Ngabo abayovozi ba CNRD bavuga ko “batigaraguye mu kahise na politike…” by’u Rwanda!!!!

Muri iyo nyandiko CNRD yibasiye ikinyamakuru “intabaza.com” icyitirira FDLR ngo kubera cyakunze kuyandikaho kuva yavuka kugera ubu. Aho kugira ngo banyomoze ibyanditswe bavuga gusa ko cyanditse ibinyoma habe no gutanga urugero na rumwe. Ibindi bene ikinyamakuru wenda bazabyivugira niba barabonye iriya nyandiko. Umunyarwanda ati “bavuga ibigondamye umuhoro ukarakara.”

Mu gusoza inyandiko yayo CNRD ivuga ko isaba abanyarwanda gufatana urunana. Abakurambere bavuze ukuri ko “amagambo ntacyo apfana n’umunwa”. Biratangaje cyane! CNRD izanye amacakubiri yitandukanya n’abo baruhanye imyaka n’imyaka mu rugaga FDLR mizero y’abanyarwanda, none iranditse ngo iri guharanira ko abanyarwanda bafatana urunana!!!!

Turangije dusaba abanyarwanda bose, by’umwihariko impunzi ziri mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa kudaha agaciro amagambo ya Lumbago na CNRD ye bari mu kiraka cyo kuvutsa rubanda kubohorwa ingoma mpotozi ya FPR. Amareshyamugeni siyo amutunga.

Dushikame kandi dukomere ku rugaga rwacu FDLR.

Bikorewe i Masisi tariki ya 8/9/2016

(Sé)

La Forge Fils Bazeye
Umuvugizi wa FDLR

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BWA FDLR BUGENEWE ABANYARWANDA N° 2016-006. AMARESHYAMUGENI SIYO AMUTUNGA"

Leave a comment

Your email address will not be published.

*