(Kinyarwanda) ITANGAZO RY’UMUKURU WA FOCA KU BACUNGUZI BOSE BA FDLR.

FDLRlogo
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

 

FDLRBanner

  1. Kuva taliki ya 3 Kamena 2016 kugeza taliki 13 Kamena 2016, iminsi icumi (10) irashize abacunguzi bamwe bari mu gihirahiro, twatejwe na CNRD-Lumbago y’abashaka kwigumura kuri FDLR. Iyo CNRD iri gufata bugwate abatayishaka, abandi ibamenesha mu byabo, bakarorongotana mu bisambu no mu mashyamba bya RDCongo; abo ishyikiriye ibaraza ku nkeke, bakubitwa imihini n’ikiboko twaherukaga kumva ku ngoma ya cyami, mbere ya revolisiyo y’itanu n’icyenda (1959).

 

  1. Ubutumwa bw’ubuyobozi bwa FOCA bwa taliki ya 3 Kamena 2016 bwahamagariraga abigumuye kugaruka mu nzira nziza ya FDLR/FOCA bitarenze taliki ya 10 Kamena 2016, bakababarirwa, ubuyobozi bwa FOCA bubongeje indi cumi n’itanu (15) kugeza taliki ya 25 Kamena 2016 bakaba bishyikirije ibirindiro bya FOCA bibari hafi. Uzarenzaho, azagaruka ari uko bikurikije amategeko ya FDLR/FOCA tugenderaho, ku bigumuye, abagambanyi, abataye urugamba, n’ibindi bibi nk’ibyo.

 

  1. Turifuriza ikaze ku bakomeje kwitandukanya n’izo ngumuke, berekeze ku birindiro bya FOCA bibari hafi, babimenyeshe umutwe w’ingabo za FOCA bakoreragamo.

 

  1. Bacunguzi, bravoure, Dieu dispose!

 

UMUKURU WA FOCA

( sé )

Lt Gen. P. Mpenzi

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) ITANGAZO RY’UMUKURU WA FOCA KU BACUNGUZI BOSE BA FDLR."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*