(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MINSI MPUZAMAHANGA NGARUKA MWAKA Y’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA N’ UW’ IMPUNZI KUWA 20 KAMENA.

FDLRlogo
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

FDLRBanner

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NCUTI BAVANDIMWE,

MPUNZI DUSANGIYE AKAGA,

Turabaramutsa: Nimugire ubutabera, amahoro n’ubwiyunge nyakuri byo nkingi y’amajyambere nyayo turangamiye.Tubifurije kandi umugisha n’uburinzi biva ku Mana ishobora byose.

junen16

Tariki ya 16 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika hazirikanywa imbaga itabarika y’ abana batikijwe n’ingoma ya ba Gashakabuhake kuwa 16 Kamena 1976 i SOWETO muri Afurika yepfo ubwo abana bajyaga mu mihanda baharanira uburenganzira bwabo bavukijwe. Naho tariki ya 20 Kamena buri mwaka, isi yose ikizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Iyi minsi yombi irizihizwa mu gihe impunzi z’abanyarwanda cyane cyane iziba mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa zimaze imyaka 22 zaratereranywe n’ umuryango mpuzamahanga harimo na HCR ubusanzwe ishinzwe kurengera no gufasha impunzi ku isi hose. Kuva imbaga itabarika y’abanyarwanda yahunga ubwicanyi bw’ ingoma icura inkumbi ya FPR- INKOTANYI muri 1994, izo nkoramaraso za FPR n’abambari bayo ntibigeze baha izo mpunzi amahwemo.

Uretse gukomanyirizwa mu bihugu zahungiyemo no kuzimisha uburenganzira bwo kuba impunzi, FPR n’abambari babo bazisenyeyeho amakambi arinzwe na LONI, zimwe zicyurwa ku ngufu, izindi ziricwa, izindi zihigwa bukware zicwa umugendo cyane cyane mu mashyamba ya Kongo kugeza n’ubwo raporo ya LONI (Mapping Report) yo mu Ukwakira 2010 ihamya ko ubwicanyi ndengakamere zagiriwe bwakwitwa jenoside buramutse bukurikiranywe n’ inkiko zibifitiye ububasha. Muri ayo marorerwa, abana ntibarebewe izuba, barishwe, bicirwa ababyeyi, batabwa ku gasi, bicwa n’ inzara n’ umwuma,  abitwa ngo bararokotse babura kivura, bavutswa kwiga, muri rusange bavutswa uburenganzira bwabo bw’ ibanze dore ko batazi n’igihugu cyabo gakondo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NCUTI BAVANDIMWE, MPUNZI DUHUJE IBIBAZO,

Akaga impunzi z’ abanyarwanda zahuye nako niko katumye urugaga FDLR ruvuka mu 2000 rugamije by’umwihariko kurengera impunzi z’ abanyarwanda ngo zidashirira ku icumu no guharanira ko zasubira mu gihugu cyazo zitububa byo kuzigira abacakara n’ ingaruzwamuheto.

Icyo gikorwa cy’ubutabazi ntikigeze na rimwe gishimisha FPR-INKOTANYI n’abambari bayo badashaka ko ukuri ku mahano bakoreye abanyarwanda muri rusange n’ impunzi bw’ umwihariko kutamenyekana.

Kubw’ ibyo ntacyo basize inyuma ngo batsiratsize FDLR n’ impunzi zirinze. Twavuga:

– Ibitero simusiga bihoraho;

– Kuyikomanyiriza mu ruhando rw’ amahanga;

– Kuyibibamo amacakubiri n’inzangano;

– Kuyigerekera ibirego by’ ibipapirano;

– Kwica, kwicisha no gufungisha abayobozi bayo;

– Kurema no guha intwaro imitwe yitwara gisirikare yo kuyirwanya; n’ ibindi…

Muri ibi bihe, amayeri agezweho ni ayo gukoresha HCR no kuzana amacakubiri mu rugaga FDLR.

Leta ya FPR mu Rwanda niyo yasabye amahanga na HCR kuvanaho uburenganzira bwo kuba impunzi ku banyarwanda mu bihugu bahungiyemo (Clauses de cessation) ngo kuko impamvu zatumye bahunga zitakiriho mu Rwanda. Kubera ko impunzi z’ abanyarwanda muri Kongo zitari kwakwa ubwo burenganzira zitarigeze zibuhabwa, Leta ya Kongo ifatanije na HCR biyemeza kubarura impunzi. Umubare wazo wa 245.000 utungura FPR n’ abambari bayo, niko gutangira itekinika basaba ko haba « Recensement biométrique » mu gihe FARDC yo igaba ibitero kuri FDLR no ku mpunzi. Kubarura impunzi bazirasa byateye FDLR amakenga isaba ko ibitero bihagarara kugira ngo ibarura rikorwe mu mutekano ntibyakirwa. FPR n’ abambari bayo ntibanyurwa, bitabaza amafranga n’ibyitso byabo by’uducurama twari twararitse mu rugaga FDLR kw’isonga hakaba Col IRATEGEKA WILSON wari na visi perezida wa kabili wa FDLR. Urugaga barubibamo amacakubiri n’ inzangano bitwaje iryo barura ariko mu by’ ukuri ari wa mugambi usanzwe wo gusenya FDLR. Ayo macakubiri niyo yavuyemo kugumuka kwa bamwe mu Bacunguzi barangajwe imbere na Col IRATEGEKA WILSON ari nabo ubu bakomeje kwigira nyoni nyinshi bigaragaza nk’abafitiye impunzi impuhwe nyamara ari amareshyamugeni agamije kuziyegereza ngo huzuzwe umugambi wa Leta ya FPR wo kuzicyura zidasobanukiwe, abariye amafaranga bigaramiye!!!

None se byakumvikana gute ko HCR yatereranye impunzi z’abanyarwanda ziba muri Kongo imyaka isaga 20  yose yakwibuka kuzibarura ari uko Leta y’u Rwanda ivanyeho uburenganzira bwo kuba impunzi ku banyarwanda bari barabuhawe? Kuki se icyangombwa ibaha yandikaho ko kitabahesha uburenganzira bwo guhabwa imfashanyo ? Niba koko HCR ifitiye impuhwe impunzi z’abanyarwanda baba muri Kongo, kuki itahereye ku ziri mu makambi i KISANGANI, i KANYABAYONGA na WALUNGU ngo izifashe kandi ubu zifashwe bunyamaswa! Ni ukuba maso, imitego y’umwanzi ni myinshi.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI,

NCUTI BAVANDIMWE,

Urugaga FDLR ntiruzatezuka na rimwe ku ntego rwiyemeje zirimo kurengera impunzi no guharanira ko zitaha mu gihugu cyacu cy’ u Rwanda mu cyubahiro no mu mutekano. Mu kwibuka iyi minsi yombi, tuzirikane ko uburenganzira bwa muntu buharanirwa. Nta mpamvu rero yo gucika intege no guhururira ibihita. Dukomere ku bumwe bwacu, twime amatwi abadushuka bifitiye inyungu zabo bwite zitugusha mu mutego w’umwanzi. Imana yaturinze ntaho yagiye. Dukomeze tuyigororokere ntizigera idutererana igihe cyose duharanira ukuri n’ uburenganzira bwacu.

IMANA NYIRIMITSINDO IBAHE UMUGISHA.

Bikozwe kuwa 15 Kamena 2016.

Byiringiro Victor

Gen Maj.

Président ai des FDLR.

 

 

 

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "(Kinyarwanda) UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA RUHARANIRA DEMOKARASI NO KUBOHOZA U RWANDA (FDLR) KU MINSI MPUZAMAHANGA NGARUKA MWAKA Y’UMWANA W’UMUNYAFURIKA KUWA 16 KAMENA N’ UW’ IMPUNZI KUWA 20 KAMENA."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*