IJAMBO RY’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR RIJYANYE N’ISHINGWA RYA RADIO UMUCUNGUZI

promoFB
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Bacunguzi, bacunguzi kazi NSHUTI z’urugaga FDLR n’u Rwanda ndabaramukije mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2016 uzababere umwaka w’ibikorwa bikomeye n’intsinzi. Mbifurije mwese kandi guharanira ubutitsa ubutabera, amahoro, ubwiyunge n’amajyambere. Mboneyeho umwanya wo kubatumira kanddi mbasaba kwitabira kwumva ijwi ryacu RADIO UMUCUNGUZI ,no kubashishikariza kuyishigikira mugutanga ibitekerezo byubaka ndetse no kuyitera inkunga mubishoboka byose. Iyi Radio umucunguzi ni iyanyu kandi iziye igihe kuko hari benshi bari barabuze uruvugiro kubera ingoma y’agacinyizo ya FPR INKOTANYI yabahatiraga kumva no gukurikiza ibyayo gusa haba mu Rwanda haba no mu mahanga . Igihe kirageze rero ngo Abacunguzi n’abandi bakunda ukuri bose bidagadure bashyira uko kuri ahagaragara.

Nizeye ntashidikanya ko Radio UMUCUNGUZI izabafasha kwinigura no gusangira ibitekerezo byubaka kandi bishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda ,mu rukundo rwakivandimwe , mubwubahane no mubufatanye buha buri wese uburyo bwo gutanga umusanzu w’ibitekerezo mu rugamba turiho rwo gusubiza Rubanda Icyubahiro n’Agaciro yambuwe na FPR Inkotanyi. Muhore muzirikana ko ingufu zaburi wese zikenewe mubikorwa byo kwibohora. UMUCUNGUZI NI RUBANDA. Sinarangiza ntabibukije ko kuba tugihagaze kandi dukomeye tubikesha lmana Rurema. Niyo mpamvu mbasaba nkomeje kuyubaha no kuyitinya twirinda ikibi cyose kugirango duhorane lmigisha yayo. Imana ikomeze ibarinde kandi ibasendereze imigisha yayo.

Bikozwe taliki 12 Gashyantare 2016

Umuyobozi w’URUGAGA FDLR

BYIRINGIRO victor Gen Maj.

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "IJAMBO RY’UMUYOBOZI MUKURU WA FDLR RIJYANYE N’ISHINGWA RYA RADIO UMUCUNGUZI"

Leave a comment

Your email address will not be published.

*