(Kinyarwanda) UMWAMI WACU NI RUBANDA, UMUCUNGUZI WACU NI RUBANDA. ABIBWIRA KO GUFATA UBUTEGETSI NO GUKURA RUBANDA KU NGOYI ARI KIMWE BARIBESHYA.

12431620_1632794150314789_465253867_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Désolé, cet article est seulement disponible en Kinyarwanda. Pour le confort de l’utilisateur, le contenu est affiché ci-dessous dans une autre langue. Vous pouvez cliquer le lien pour changer de langue active.

 

Umugongo wa rubanda

Mu ikinamica yise “Amakuba y’umwami Kirisitofori” la Tragedie du roi Christophe, umwanditsi wo mu birwa bya Karayibe witwa Aimee Cesaire yagize ati: “Igihe kirageze cyo kugarura abirabura mu kuri, bakareka kwibwira ko revolutiyo bivuga gufata umwanya w’abazungu ku mugongo w’abandi birabura, maze bagakomeza kwigira abazungu.” “Il est temps de mettre à la raison ces nègres qui croient que la Révolution, ça consiste à prendre la place des Blancs et continuer sur le dos des nègres, à faire le Blanc.” Aimé Césaire La tragédie du roi Christophe

Muri iyi minsi hari byinshi biri kuvugwa n’abanyapolitiki b’abanyarwanda bihereye ku cyemezo cy’umwami mushya w’u Rwanda n’abiru ba Kalinga nshya, cyo gushyira ku mugaragaro umugambi wabo wo kugarura ubucakara mu Rwanda no gusiba burundu ibyo Repubulika yari yaragerageje kugeza ku banyarwanda. Nigeze kwandika ko itegeko nshinga rishimangira kalinga nshya ritareba bene ngofero bamwe bagirango ni amakabyankuru, nk’aho bibagiwe ko iryo tegeko nshinga barwaniraga muri iyi minsi ari ryo ririmo ya mitego yose n’iminyururu ihejeje rubanda mu bucakara, rikaba ari naryo kalinga ya Kagame yahereyeho ishyira ba Mushayidi na ba Victoire Ingabire mu munyururu kubera ko batinyutse kuvuga ko n’abahutu bapfuye mu Rwanda nk’aho abo FPR yishe kuva muri 1990 biyahuye. Ibi rero byo kutumva ko ikibazo cy’ingenzi u Rwanda rufite ari icy’uko rubanda idafite ijambo mu kugena uko igihugu kiyobowe, ikaba itanagira uburenganzira butavogerwa n’uwo ari we wese, bituma bamwe mu banyapolitiki bavuga ko barwanya Kalinga nshya bavuga ko ikibazo mu Rwanda gishingiye k’ubutegetsi n’uburyo bugabanwa. Bikaba byumvikana ko icyo bashaka ari ugufata umwanya wa Kagame k’umugongo w’abanyarwanda maze nabo bakigira Kagame. Mbese muri make Kagame abashyize mu ndege akabageza Kigali, akabaha k’ubyo amaze gusahura muri iyi myaka amaze yarayogoje igihugu, bakwicecekera rubanda igakomeza mu kaga kayo.

Abantu badafite amazi mu mugi i Kigal

Abantu badafite amazi mu mugi i Kigal

Impunzi ziri muri Congo na rubanda rugufi mu gihugu

Inkotanyi zikimara gufata Leta nk’uko zibyivugira, imvugo mu by’ukuri isobanura ko icyo zari zimirije imbere kwari ugufata amazu, amabanki n’amasambu nk’uko ibisambo bisanzwe bibigenza, zasanze igihugu kirimo abaturage batazishaka ndetse benshi barazihunga. Ibi ntibyazibujije kwiyita Leta nyayo y’u Rwanda ndetse zirara muri rubanda zirica zirafunga ndetse n’abazihunze zibakurikira aho bazihungiye zirica kugeza n’uyu munsi ntizirahagarika. Inkotanyi zubatse inzego zazo zandika n’amategeko yazo zikoresheje amagambo meza amahanga ashobora kumva no kwemera, ariko ibikorwa byazo ntibyigeze bitandukana n’ibya ba Rwabugiri na ba Musinga kuko mu by’ukuri ingengabitekerezo yazo yubatswe n’abiru ba kalinga ya kera, bakora uko bashoboye bakoresha ururimi isi y’iki gihe ishobora kwemera, n’ubwo ibikorwa byazo bitigeze bihinduka. Abanyapolitiki bakomeje gusakuza ngo barashaka kugabana ubutegetsi na FPR ndetse bamwe bamaze no kuvuga ngo bazafata imiheto abandi ngo bazajya guhangana n’umwami mu matora yikoreshereje, usanga bavuga byinshi ariko bakibagirwa rubanda kandi mu by’ukuri rubanda niyo yagombye gutanga ubutegetsi ikanashyiraho amategeko ayobora bose ndetse n’abategetsi. Maze iminsi nganira n’abantu usanga bakitiranya kubohora ibintu no kubohora igihugu. U Rwanda si imisozi si amazu ya Kagame na Nyiramongi cyangwa ibikingi bya Kabarebe, ni abaturarwanda. Imirimo yose yo kubohora igihugu muri iki gihe igomba kuba yubakiye k’ugushaka kwa rubanda igakorwa n’abantu bafite urukondo rwa rubanda n’ubwitange bugaragara bakaba kandi biteguye kwicisha bugufi bakumva ugushaka kwa rubanda mbere y’uko bayihondaho amahomvu yose abanyuze mu mitwe ngo ni politiki.

Iby’imireti ikoze muri rubanda mubirekere inkotanyi

Kuba Kagame n’abiru be bareruye bakatubwira ko Kalinga yabo iganje kandi ko batazatinya kuyambika miliyoni z’uduhanga tw’abaturage bo mu biyaga bigari by’Afurika, byatumye bamwe bavuga menshi ndetse bamwe banivamo berekana icyo koko batekereza kuri rubanda. Ni muri urwo rwego hari abasigaye bakwirakwiza ibitekerezo bigayitse birimo kwikoma impunzi ziri muri Kongo ngo kuba FDLR izirinda uko ishoboye igihe cyose zitewe nibyo bituma idatera ngo ibashyire ku butegetsi. Iyi myumvire idatandukanya akababaro ka rubanda n’inyota y’ubutegetsi ya bamwe mu banyapolitiki bari hanze y’u Rwanda iteye agahinda, kandi irerekana impamvu bamwe mu bagombye kuba bahangayikishijwe n’akababaro ka rubanda usanga ahubwo icyo bakora ari ukwiruka hirya no hino mu bazungu ngo barashaka inzira y’ubusamo yatuma bicara ku ntebe ya Kagame bagashimangira Kalinga batitaye kubo ihoza mu kangaratete. Mu gusobanura impamvu inkotanyi zateje intambara zikamena amaraso atagira ingano kugirango zigere ku butegetsi, bamwe muri zo bafite imvugo bakoresha ivuga ngo ntawe urya umureti atabajye kumena amagi. Aha abanyarwanda bose bagomba kumva ko rubanda atari amagi, kandi ko abanyapolitiki bumva bararikiye umureti ukoze muri rubanda bagomba kwibuka ko iyo rubanda ariyo igena uko iyoborwa, abategetsi bose bakora ibyo ibategetse Inshingano za FDLR ni ukurinda no kubohoza rubanda. Umuntu utekereza ko kumwicaza k’ubutegetsi bw’i Kigali bihwanye no kubohoza abanyarwanda biba bivuga ko yibona hejura ya rubanda akaba mu by’ukuri imyumvire ye ntaho itaniye n’iya Kagame. Hari abari kwiruka mu ngo z’abantu basaba imfashanyo ngo y’ingabo zitazwi aho ziri ariko ngo zikaba zigamije guhindura ubutetsi mu minsi mike, ariko kandi ngo kugirango zikore ibyo zigomba gukora FDLR ikaba igomba kubanza kuvaho cyangwa guseswa. Izi nzozi si ubwambere tuzumvise, igishya kiriho muri iki gihe n’uko mu birego bashinja FDLR harimo ngo kuba yita k’ubuzima bw’impunzi zisanzwe cyane kuruta gushaka gufata ubutegetsi mu Rwanda. Nta na rimwe FDLR yigeze ibuza abanyapolitiki bari hanze aha bashaka kujya gukuraho Kagame ngo bicare k’umugongo wa rubanda nk’uko abigenza muri iki gihe, kuba bakora imitwe ya gisirikare. Ni uburenganzira bwabo igihe bumva babifitiye ubushobozi n’ubushake, icyo batagomba gukora ni ukumva ko ibyo bashaka gukora bagomba kubigeraho ari uko basenye ibyo abandi biyubakiye biyushye akuya. Hari n’abo usanga ikibazo cyabo mu by’ukuri ari uko biyumva mu nkotanyi kuruta uko biyumva muri rubanda rwa giseseka, bityo bakaba bashaka ingufu zirinze rubanda, ariko rubanda ubwayo batayitayeho. Abo twababwira ko Kagame afite ingabo ishyano ryose zimufasha gukandamiza rubanda, bazagende bakuremo izizabafasha gukora nk’ibyo akora kugeza igihe rubanda izashobora kubigobotorera, iyi ikaba ariyo nshingano nyayo ya FDLR ari yo yo gufasha rubanda kwigobotora kalinga nshya.

kalinga

Ntitugashire impumu ngo twibagirwe icyatwirukankanaga

Mwabonye ko twatangiye uyu mwaka twongera kubona imirambo y’abanyarwanda bishwe n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’imitwe y’amabandi zashinze muri Kongo mu rwego rwo gushaka gukomeza akaduruvayo na gahunda yazo yo gutsemba impunzi z’abahutu ndetse n’abahutu b’abanyekongo zitabababariye. Nkuko byabaye akamenyero, benshi babona bene ayo mashusho bakivovota umunsi umwe ubundi bakisubirira mu byo barimo. Nta kuntu abantu bazima bavuga ko bakunda igihugu na benewabo bakwitwara gutya imyaka irenga makumyabiri ngo noneho batere ivogonyo ngo bagiye gukuraho Kagame kubera ko yavuze ko yahinduje amagambo abiri cyangwa atatu mu bipapuro yiyandikishirije. Impunzi zo muri Kongo arimo yica, n’abanyarwanda bo mu gihugu hagati arimo apyinagaza bategereke ko abiyita abayobozi babo barangwa n’ibikorwa aho guhora mu magambo, kandi bakibuka ko kubohora igihugu ari inshingazo z’abenegihugu bose. Niba wifuza ko itsinda iri n’iri ryakubera inzira yo kwibohora rihe ingufu zawe n’ubushobozi bwawe bwose noneho ubone kurisaba umusaruro. Ku birebana no gutabara rubanda muri iki gihe, abanyarwanda bose bagomba kumva ko umunyarwanda wese upfuye azira akarengane agomba kutibagirana kandi akanashakirwa ubutabera nyabwo. Ni ngombwa ko buri wese yumva inshingano afite mu kubungabunga umutekano wa mugenzi we. Bityo rero, Kagame ntakatwicire abantu ngo twikomereze tuvuga ngo tuzabyara abandi cyangwa se ngo tuzategereza ko abazungu bamushyizeho bamudukuriraho. Ibi bisaba ko duhindura umuco wo kwikunda no gukunda inzira zoroshye, aribyo bituma usanga abantu bakurikira abacuruzi b’amavuta y’inzoka(snake oil salesmen) amwe abatekamutwe ba kera bajyaga bashukisha abantu, babeshya ngo avura indwara zose ndetse ngo atuma baniyuburura bakabaho iteka ryose. Umuntu utinyuka kugendagenda mu ngo z’abantu muri za Burayi n’Amerika abeshya ngo afite ingabo zitazwi umubare n’aho zihagaze ngo nibamuhe imisanzu yazo zizafata igihugu mu mezi make aba ntaho ataniye na bene abo batekamutwe bakoresha ukwiheba kwa bamwe mu nyungu zabo. Ukurikije akababaro ka rubanda muri iki gihe, nta bugambanyi burenze bene iyi myitwarire. Intambara si umupira w’amaguru cyangwa ubute, kubohora igihugu bisaba ubushishozi, ubwitonzi no kwitangira rubanda mu budakemwa n’ubunyangamugayo buhambaye. Umucunguzi nyawe yumva ijwi rya rubanda kuko nawe ari rubanda.

DARIUS MURINZI.

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

3 Comments on "(Kinyarwanda) UMWAMI WACU NI RUBANDA, UMUCUNGUZI WACU NI RUBANDA. ABIBWIRA KO GUFATA UBUTEGETSI NO GUKURA RUBANDA KU NGOYI ARI KIMWE BARIBESHYA."

  1. RUKABURACUMU | at 18:10 | Répondre

    Muri intwari basangirangendo

  2. Kamana | at 23:45 | Répondre

    Iyi nkuru yandikanye ubuhanga bwinshi kandi irasobanutse. Abo batekamitwe birirwa babeshya ko bafite ingabo zitazwi baka amafaranga ni ukubirinda ni ibisambo kuko kugeza ubu uretse FDLR nta zindi ngabo zibaho hanze y’Urwanda ntihakagire utubeshya rwose

  3. Kamana Paulin | at 00:31 | Répondre

    Iyi nyandiko irasobanutse rwose ariko ikwiye no kujya mundi abanyarwanda bamwe batumva ikinyarwanda bumva

Leave a comment

Your email address will not be published.

*