INTSINZI IRI KU MURYANGO URUGAMBA NTIRWOROHA ARIKO ABARURIHO IYO BATERANYE INKUNGA UBUFATANYE BWABO BUBA UMUTSINDO.

12301706_1528732770772449_2824753749290126177_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone
  1. Buri wese uko ashoboye nuko ashobojwe duterane inkunga duterimbere, iki cyivi dukeneye kuzamurana muri buri muzenzo ntawusubitswe, duharanira gusa uruhembo ruri kumbugiro basangirangendo murunve.
  2. Dore iby’ururugendo turimo si umuvumo ni umurage, ni ubutumwa bw’abijuru’ kuko iyashoboye kuturema ikaturindira mu bikomeye nk’ibi kubera ubu butumwa mushikame.
  3. Ejo cyangwa ejo bundi turabyinana intsinzi, uru rugendo ni urw’ukuri kuko ari ngombwa, ntabwo ari umwihariko wa nyakamwe, si urwo kwihererana si n’ukuri ko kwikubira.
  4. Igishimisha nuko waneneza uwagutumye ukabana kandi ukamubanira ukurikije ibyiringiro muhuriyeho mugasengera kuzabyinana INTSINZI.
  5. Mutwaze gitwari, mufatane munda, mukomere ku rugamba, mwizere kandi muhuze ingufu n’ibitekerezo inzozi zabaye nyinshi zo kubyina intsinzi Mana yo mw’ijuru urabibemo!
  6. Uzaba intwari iteka ryose ko witangiye umurimo uzandikwa mu mateka, iteka ryose, ibikorwa byawe nibyo bizakurangururira ijwi mu kubyina intsinzi.Uzayiririmba iteka ryose inabe umurage kubagukomokaho igihe uzaba urangije urugendo.

NGAHO RERO IMVUGO IBABERE INTSINZI, IBIKORWA NABYO BIBE UKONGUKO, UKURI MWAMBAYE KUBABERE INTSINZI, IBITEKEREZO MUBONA BIBABERE INTSINZI, AMASENGESHO MUSENGA ABATAMIRIZE IMITSINDO, INGABO IDUKINGIRE IBIBI, URUKUNDO TURUSANGIRE RUTUBERE UMUTAKO W’INTSINZI NK’ABASANGIRANGENDO NYABO Mugire umugisha w’uhoraho, Murakarama.

Gen. Maj. Byiringiro

Umucunguzi,  NDUHURA J.PIERRE

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

1 Comment on "INTSINZI IRI KU MURYANGO URUGAMBA NTIRWOROHA ARIKO ABARURIHO IYO BATERANYE INKUNGA UBUFATANYE BWABO BUBA UMUTSINDO."

  1. Muzabanze mumenye kubana neza na abandi

Leave a comment

Your email address will not be published.

*