GUKORESHA KAMARAMPAKA YO GUSHIMANGIRA KALINGA NSHYA NI NKO GUSIGA UMIRIMBO KU MINWA Y’INGURUBE.

12431620_1632794150314789_465253867_n
Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Sorry, this entry is only available in Kinyarwanda For the sake of viewer convenience, the content is shown below in the alternative language. You may click the link to switch the active language.

Mu cyongereza baca umugani ngo umuntu ashobora gusiga imirimbo ku munwa w’ingurube ariko ntibiyibuza gukomeza kuba ingurube (You can put lipstick on a pig, it is still a pig). Kuva Kagame na FPR ye bafata ubutegetsi mu Rwanda bakoresheje imbunda ntibigeze mu by’ukuri habisha imigambi yabo yo kugarura kalinga n’ibibi byayo byose, bayise irindi zina, cyane cyane mu bikorwa, ariko Kagame we no mu magambo ntiyigeze abihisha.

kagame

Kagame akimara gufata ubutegetsi yafashe imbunda ya kalachnikov ayimanika hejuru imbere y’imbaga y’abantu avuga ko ariyo Kamarampaka ye, ndetse yongeraho ko yababajwe n’uko hari abanyarwanda bamucitse bakajya hanze atabamariyemo umujinya w’imbunda ye.

Igitangaje rero n’ukubona kugeza uyu munsi hari abanyarwanda bakigiza nkana bitwara nk’aho batunguwe no kuba Kagame na FPR bahinduye Repubulika kalinga nshya ku mugaragaro bakoresheje ikinamico bise Kamarampaka. Abantu bumva bategereje demokarasi iturutse mu gaco k’abantu bumva baravukiye gutegeka kandi bakaba badashobora kubana na rubanda igihe itemeye kubapfukamira, ni nko kwibwira ko ushobora guhondagura urutare rukavamo amazi.

MATER LE PEUPLE

Uburenganzira bw’abaturage bubaha ububasha bwo kwemera cyangwa kwanga kuyoborwa n’abasazi. Ibi nibyo bituma FPR ihoza imbunda ku mugongo wa buri munyarwanda kuko izi neza ko iyo mbunda idahari nta n’umwa wakwemera gusubira mu mwijima wa kalinga wari warakuweho na Repubulika. Nkuko dukunze kubisobanura, Kalinga si ya ngoma yambaraga amahano gusa ahubwo Kalinga ni ingengabitekerezo ishingiye k’ubugome, uburyarya n’ubusambo by’indengakamere, bikaba aribyo byagiye byigaragaza mu mikorere ya FPR kuva yatangiza imivu y’amaraso mu Rwanda muri 1990 kugeza uyu munsi. Ntabwo rero twagombye gukomeza kurangazwa n’amagambo cyangwa amakinamica ya FPR kuko ibikorwa byayo byagiye bitwereka buri munsi aho ishaka kujyana abanyarwanda, kandi uko tugenda turangarira mu mikino yayo, niko igenda ishimangira kalinga nshya kugeza aho tuzakanguka hari ibitabo bitubwira ko Kagame atavutse nk’abandi ko ahubwo we yamanutse ku bicu yitwaje inka n’amasaka.

Abanyarwanda bose bakunda amahoro n’ubutabera bagomba kumva ko ubwigenge bwabo no kwishyira ukizana bya buri wese FPR itazigera ibiduhereza kw’isahani ya zahabu, kandi ko kuba imaze imyaka makumyabiri yuzuza igihugu imiborogo, ari nako itumura imyotsi mu maso y’abanyamahanga ibabeshya ko ari yo mukiro w’abanyarwanda bose ndetse n’abatuye akarere k’ibiyaga bigari; ari ikimenyetso gikomeye cyagombye gukangurira buri wese guharanira uburenganzira bwa mugenzi we, bityo tugasezerera kalinga nshya ya Kagame dukoresheje ingufu zose n’uburyo bwose duhabwa no kuba twaravutse twigenga.

FORMATER LE PEUPLE

Hari benshi ubona bakifuza ko haboneka uburyo bafunga amaso, bayafungura bagasanga FPR yarigise. Ibyo ntibizigera biba, kuko FPR nayo ihora irota ko yafunga amaso yayakanura igasanga abayirwanya bose bashize. Aho imikorere ya FPR itangukaniye n’abayirwanya n’uko yo itanahwema gukora ibikorwa bishimangira imigambi yayo y’ubugome, uburyarya n’ubusambo ndengakamere. FPR rero ntizavanywa ku butegetsi n’amagambo cyangwa imihango ya gakondo, izavanwaho n’ibikorwa bya kigabo bishingiye ku burenganzira abanyarwanda bose bafite bwo kudatobeshwa agati n’agaco k’abasazi b’abagome.

DARIUS MURINZI

Share on FacebookTweet about this on TwitterPin on PinterestEmail this to someone

Be the first to comment on "GUKORESHA KAMARAMPAKA YO GUSHIMANGIRA KALINGA NSHYA NI NKO GUSIGA UMIRIMBO KU MINWA Y’INGURUBE."

Leave a comment

Your email address will not be published.

*